
IBANGA RY'UMUKAZANA W'IRABURA..Episode 1..Written by Chris Nandi Ishimwe..Ni saa moya n'iminota 12 z'umugoroba mu cyaro cya Rubaya mu ntara y'amajyepfo, Umukobwa Gweni uringaniye Kandi wirabura bidakabije cyane, ufite imyaka 30 yicaye mu cyumba cye kuburiri aratuje cyane. Intekerezo ze ziri kure cyane yuzuye kwibaza kwinshi n'amatsiko ahambaye y'inzozi ze n'icyerekezo cye.Mu cyumba harimo kwaka agatara gato cyane ka petrole kamwe bita agatadowa. Karimo kwaka gake gahuhwa n'umuyaga urimo kuva hanze uciye mu myenjye y'inzu no munsi y'umuryango. Gweni asa nuwuzuye uruhuri rw'ibibazo byinshi yibaza..Ahora yibaza uko hirya yaho yavukiye hameze, aba yibaza uko ubuzima bwaho yumva kuri Radio bumeze. Ahora yibaza uko yazagaruka akareba aho hose amaso ye atigeze abona..Muri uwo mwanya mama we arinjiye abona Gweni akicaye atuje cyane Mama Gweni ati" Gweni ko utaryama kandi amasaha yakuze ?Gweni ati" ndaryama mukanya mama.Mama ati" ufite ikihe kibazo se ?Gweni at" ntacyo. Mama ati" ryama rero uzimye iryo tara petrole idakomeza gushirira ubusa.Gwenie ati" ndaje ndyame mama.Mama Gweni ati" ndava hano umaze kuryama. Ubundi wicaye iki urimo gukungura iki?Gwenie ati" mama nawe aho urakabije cyane ntabwo ndimo gukungura.Mama ati" none se reba aho amasaha ageze wavuga ko wicaye nkubu iri joro uri mu biki ?Gweni ati" ntakibazo mama reka ndyame nuko hari ibyo nitekererezaga.Mama ati" uzabitekereze ejo kumanwa..Gweni azimya itara, mama we abona kugenda. Gweni aguma aho mu mwijima yicaye. Hashize akanya arahaguruka asohoka hanze. Hari umwijima mwinshi uteye ubwoba cyane. Imbwa zirimo kumoka, ibikeri birimo kuvuga mu bishanga.Ni joro riteye ubwoba ariko Gweni bisa nkaho muri uwo mwanya adatinye ijoro. Asutama aho mu mbuga aranyara arangije arahaguruka asubira mu nzu afata igipira maze arongera arasohoka ava iwabo mu rugo muri iryo joro..Muri we afite intego idasanzwe y'icyo ashaka kugeraho. Aragendaaaaa hari urugo ajeho arakomanga.Mugabo aramufungurira atungurwa no kubona ari Gweni.Mugabo ati" Gweni kubera iki urimo kugenda aya masaha ?Gwenie ati" ya mafaranga nayabonye si 3k twumvikanye?Mugabo ati" yego. Nonese niyo uzanye iyo uyazana mu gitondo.Gweni ati" oya ndashaka kurarana igare mugitondo.Mugabo ati" ese koko urakomeje urumva uzagerayo?Gwenie ati" ngomba kubikora. Kubera ko bisigaye bimbuza gusinzira .Mugabo ati " Gweni ahantu ushaka kujya ntabwo uhazi bishobora kuzakugora cyane.Gwenie ati" ntabwo mpazi ariko ngomba kuhamenya. Wowe mpereza igare.Mugabo ajya mu nzu asohora igare rimwe rya matabaro arihereza Gweni. Gweni nawe amuhereza amafaranga.Mugabo ati" Gweni uzacunge igare ryanjye kandi ntihazigire ikikubaho kuko uzaba umpemukiys cyane.Gweni ati" Mugabo ndagusezeranya igare ryawe nzarigarura.Mugabo ati" uzaba umbwira..Gweni atahana igare araryama. Mu rukerera rwa saa kumi n'igice z'igitondo arabyuka. Yoga mu maso n'ibirenge. Afata ikabutura arambara afaa ijipo arenzaho. Afata umupira yambara hejuru maze yambara n'inkweto zifunze arangije asohora igare maze aryicaraho afata inzira aragenda. .Kurundi ruhande mu rugo rukize cyane bishoboka Micky arikumwe na Mia na JOVIA inshuti ze bari mu cyumba kigari cyane bitangaje barimo kwifata utu video twa TikTok. Gusa bafite n'agahunda yo kuza kujya mu mujyi gushopinga.Basoje bajya koga baritegura neza bikoraho. Ni babana ba bakobwa baba bafite buri kirungo cyose kibaho cy'ubwiza. Bamaze kwikoraho baza mu modoka baragenda..Ubwo amasaha amaze gukura cyane. Gweni nawe amaze amasaha 15 agenda ava iyo mu cyaro aza mu mujyi n'igare..Bibaye saa mbiri n'igice z'ijoro. Micky na bagenzi be Jovia na Mia basoje gushopinga maze basohoka mu iduka.Kurundi ruhande Gweni nawe ageze mu mujyi muri ayo masaha. Ahantu yarafite inzozi zihambaye kuva mu bwana zo kuzahagera. Arabona ari ibitangaza gusa Uko agenda ku igare aba police baramubonye baramuhagarika ariko we kubera ko atazi iby'amategeko ntiyabitaho arikomereza. Kubera ko ntagare riba ryemewe kugera mu mu...
Ibihe...