Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
IBANGA RY’UMUKAZANA WIRABURA.
.
Episode 13.
.
Duheruka Micky na ba Mia babona Gweni maze akora amasuku yo muri toilet kuri hotel bajya bakunda kujya kuryoherezamo maze batangira kumuseka cyane.
.
Story by Chris nandi Ishimwe.
.
Baramuseka cyane, Gweni nawe ahagarara hamwe yemye arabareba. Micky yegera imbere aramwegera amureba mu maso cyane ari nako akomeza kumuseka.
Juliene arabibona ko bigiye kuba ikibazo.
.
Juliene ati” Mwe muri bande murashaka iki mwaretse tugakora akazi kazu??
Mia ati” Ziba wowe wagikobwa we dore uko rusa.
.
Julien bamukanze ahita aceceka.
Mia na Micky bakomeza guseka Gweni.
Micky ati” Wow. Wow kbsa! Imyanda n’ubundi iba ikwiye kuba muyindi myanda.
.
Gweni nawe araturika arabaseka.
Mia ati” Urimo gushinyika ibiki??
Gweni ati” Nkoze nk’ibyo mukoze. Ubwo niba ndimo gushinyika namwe nibyo mukoze mukanya.
.
Barababara batangira kurakara.
Gweni arongera aravuga ati” Niba imyanda iba muyindi myanda nkuko mubivuga, harya akanwa kuvug imyanda ko kagomba kubarizwa he?? ubwo nako si muri iyo myanda?
Micky ati” Ubwo akanwa uvuze ko kavuga imyanda ni akahe??
Gweni ati” Akavuze umwanda mukanya.
.
Micky aba yiviyemo urushyi ararumutera Gweni nawe aba yamusubije.
Mia ati” Utinyuka ute ??
Gweni ati” Amafaranga ntagatume mwiyumva ngo musuzugure abandi. Nubwo turi abakene ariko turi abantu kandi tubayeho ntanumwe ubayeho kubwanyu.
.
Mia aba afashe telephone arahamagara .
Micky ati” Harya ngo witwa Gweni ugiye guhura na kaga gakomeye.
.
Mia uko yagahamagaye haza abasecurite barinda aho kuri hotel. Baza babaza ikibaye.
Micky ati” iki gikobwa gisa gutya gitunyuka gute kubahuka abantu nkatwe.
Securite ati” Akoze ibiki??
Mia ati” Uyu mukozi wo muri toilet azamuye ibiganza bye byuzuye umwanda akubita Micky urushyi.
Juliene ati” Rata nibo babanje biyenza.
.
Securite areba Gweni ati” Ukoze ibiki wa mukobwa we ! waba uzi agaciro kaba bantu.
Gweni ati” Agaciro kabo karabareba kuko nanjye mfite agaciro kanjye.
.
Micky ati” Securite mukubite.
.
Securite arikanga.
.
Kurundi ruhande Denis na Brigitte bagiye kureba sale ya mbere y’agatangaza izaberamo ubukwe bwabo. Barikumwe na Auntie Manda.
Brigiite aba afashe telephone maze atangira kwandikamo number ariko asa nkaho atazibuka neza.
Manda na Denis bakomeje kuzenguruka bareba.
.
Tugaruke kuri ba Gweni.
Securite Micky amusabye ko akubita Gweni.
Securite ati” Ibyo nabikora gute mabuja.
Micky ati” Umva we uzi neza icyo tuvuze kuri iyi hotel n’imbaraga dufite.
.
Securite areba Gweni bahuza amaso.
Securite ati” Gweni ukoze icyaha kihambaye.
Micky ati” Mukubite kandi ntawe uza kukwirukana hano.
.
Securite areba ndembo ye afite maze atangira guhondagua Gweni. Julien ariruka ajya gutabaza.
Gweni yarakubiswe bihambaye.
Micky na Mia baramuseka cyane.
Micky ati” Twe tubasha gutegeka burikimwe.
.
Micky arangije aba yinjiye muri toilet. Gweni ari hasi aho akubitiwe. Micky avuye muri toilet aza imbere ya Gweni.
Gweni aracyari hasi.
Micky amunnyega ati” Mukozi wo muri toilet, mvuye muri toilet ntaflashinze genda uflashinge umwanda wanjye kuko niko kazi kawe. Haguruka se gira vuba.
.
Kurundi ruhande Auntie manda na Denis basoje kuzenguruka Sale maze agaruka hamwe Brigitte yasigaye arimo kwandika number ya telephone.
Auntie Manda ati” Ese uri mu biki??
Brigitte ati” Ndimo kwandika number muri telephone??
Manda ati” Igihe wazandakiye.
Brigitte ati” Sinzi ntabwo ndimo kuzibuka neza.
Manda ati” Ni izande se??
.
Brigitte ati” Ni iz’umuntu Denis yaraye avuganye nawe kuri telephone ntazi.
Manda araseka ati” Nonese ugiye kuzajya uhamagara abantu bose Denis avugana nabo.
Brigitte ati” Sha uwo muntu we numvise atari umuntu usanzwe. Uburyo Denis yavuganaga nawe ntabwo ari ibisanzwe. Ndashaka kumenya yarinde.
Manda ati” None number wazifashe rero.
.
Brigitte ati” Wow ahubwo ndazibutse .
.
Azandiak neza kumbe ni number za Gweni.
.
Tugaruke kuri Gweni. Juliene azanye Miguel Manager.
Manager ati” Micky hano habaye ikihe kibazo??
Micky ati” Uyu mukozi mwamukuye he? Afite agasuzuguro kandi ntabwo ashoboye mu mwirukane.
Manager Miguel ati” Musaza wawe niwe wamuzanye ansaba ko namuha akazi.
Micky agwa mu kantu ati” Denis niwe wamuzanye hano ??
Miguel ati” Yego.
.
Micky na Mia bagwa mu kantu! .
.
Ako kanya telephone ya Gweni irasona…..
.
Udacikwa na Episode ya 14.
Comments