Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
IBANGA RY’UMUKAZANA WIRABURA.
.
Episode 12.
.
Twaherutse Gweni afashe telephone arimo gutekereza kua yahamgara Denis.
.
Story written by Chris nandi Ishimwe.
.
Gweni afite telephone ye mu ntoki arimo kuyireba. Muri we arumva yahamagara Denis ariko kurundi ruhande akibaza impamvu yabikora.
Akomeza kwitegereza telephoneeeee maze ariseka ati” Ariko ndakamara! Nkubu Denis ndashaka kumuhamagara mubaza iki??
.
Telephone ahita ayirambika kuruhande akomeza kurya. Gusa akumva umutima we usa n’ukomeza kumusaba kuba yahamagara Denis.
Telephone aba arongeye arayifata maze arahamagara.
Denis aryamye yumva telephone isona maze arayifata aritaba.
Desni ati” Hello.
Gweni ati” Denis wihangane kuba nkuhamagaye.
Denis ati” Kubera iki umbwira ngo nihangane??
Gweni ati” Sinzi uko binjemo kuguhamagara nanjye sinibuza birangira nkuhamagaye. Ariko nyine nashakaga kugushimira.
Denis araseka ati” Ariko kare wari wanshimiye,
Gweni ati” Ahari ubwo nagushimiye kare ntabwo byari bihagije.
Denis ati” Gweni ntakibazo. Kandi nzagufasha no kuba wabonaakandi kazi keza.
Gweni ati” Denis wqowe ushobora kuba uri umuntu utandukanye n’abandi mbona.
.
Uko barimo bavugana Brigitte arimo kuzamuka aza agana mu cyumba cya Denis.
.
Denis ati” umunsi wa mbere se wabonye byagenze gute??
Gweni ati” Miguel yavuze ko yampaye akazi kubera wowe ariko namubwiye ko kuhaguma bizaterw nuko nkora.
.
Brigitte aba arinjiye Denis aramubona.
Brigitte ati” Cher urimo kuvugana nande ko waje uvuga ko uje kuryama ukaruhuka.
.
Gweni aba yumvishe Brigitte maze ahita akupa telephoe vuba atanasezeye.
Denis ati” Kubera iki winjiye udakomanze.
Brigitte agwa mu kantu ! ati” Cher ninjye ubwiye ngo ko ninjiye ntakomanze??
Denis ati” Mu busanzwe se iyo umuntu yinjiye ahantu ntabanza gukomanga.
Brigitte yicara kugitanda ababaye anatangaye ati” Honey ntabwo nakwizera ko arinjye urimo kuvugisha gutyo! Njye ndi umukunzi wawe.
Denis ati” Yego. Ariko se….
Brigitte ati” Ese nikihe kibazo? Cyangwa ikibazo ni uwo muntu mwavuganaga?/ ubundi ninde??
Denis ati” Ni umuntu wanjye.
Brigitte ati” Cher njyewe ntabwo tugitandukanye kuburyo hari abantu bawe n’abantu banjye. Uwo mwavuganaga watumye udasinzira ninde.
.
Kurundi ruhande Gweni arimo kwiseka yibaza mu byukuri icyari gitumye ahamagara Denis.
Aribaza ati” Ubundi narimuhamagaye mubaza iki??
.
Tugaruke mu cyumba.
Brigitte ati” Ndashaka kumenya ninde mwavuganaga aya masaha. Ubundi ninjye muntu mwakabaye muvugana amasaha nkaya gusa.
Denis ati” Nagusubije. Ahubwo bite ko udataha.
Brigitte ati” Ndarara aha. Gusa cher nshaka kumenya uwo muntu mwavuganaga.
.
Denis araseka ati” Ese nuko ugiye kuzajya ugenzura abo mvufgana nabo bose.
Brigitte ati” am your wife. Kandi ntabanga riba hagati y’umugabo n’umugore.
.
Nuko Brigitte ahatiriza gufata telephone, Denis nae akabyanga.
Brigitte ararakara ati” Bino birerekana iki ??
Denis ati” Niki se byerekana ntacyo.
.
Brigitte akomeza guhatiriza maze telephone aba arayifashe arebamo abona number ariko ntiyabonaho izina. Number ahita ayihamagara.
Gweni agiye uryama abona Denis aramuhamagaye kumbe ntazi ko ari Brigitte. Gusa mbere yo kwitaba arabanza abyibazaho .
Ariaza ati” Kubera iki denis nawe se ahise ampamagara?.
.
Telephone arayifata ayishyira kugutwi ariko araceceka ntiyavuga n’ijambo narimwe.
Brigitte ati” Hello!
.
Gweni yumvishe ari Brigitte araceceka ntiyavuga ahbwo ahita akupa.
Brigitte areba Denis ati” Uyu yarinde Denis.
Denis ati” Nakubwiye ko ari inshuti yanjye kandi ntawo yavugana nawe atakuzi.
.
Brigitte ati”Ok. Ariko Denis rimwe na rimwe hai utuntu ukora sintukunde.
.
Tugaruke kuri Gweni arimo kujya muburiri ngo yiryamire. Gusa arimo kwibaza icyo Brigitte yaba amarana na Denis mu cyumba cye.
Araryama ati” Ubundi Brigitte aramara iki mu cyumba cya Denis.
.
Akibaza gutyo asa nubabaye aba yibutse ko kare yabonye umusatsi wa Brigitte mu bwanwa wa Denis.
Ati” Nako basanzwe banararana. Arikose ubundi kuki numva mbyitayeho??
.
Amasaha arakua buracya.
.
Mu gitondo Desni ari muri Dushe arimo koga.
Brigitte yararanye na ,Micky nawe arabyutse. Micky aba arakangutse.
Micky ati” Brigi bite ko ubyutse kare.
Brigitte ati” Njye n’umugabo tugiye kureba Sale y’ubukwe. Ubundi twajyanye.
Micky ati” Wapi uyu munsi njye na ba Miaa hari gahunda dufite.
Brigitte ati” Ok ntakibazo.
.
Kurundi ruhande Gweni yageze mu kazi ario gukora amasuku n’abagenzi be. Juliene ni umwe ma bakozi yahise ahuza nawe baba inshuti. Baba bakora biganirira.
Juliene ati” Ariko se uriya musore wakuzanye hano wo mu bakire ni gute wahuye naswe?
Gweni ati” Twarahuye nkuko abantu bahura.
Juliene ati” Urakaze cyane.
Gweni ati” Kubera iki??
Juliene ati” Ni gute wabashije kuba wahura n’umuntu nkuriya?
Gweni ati” Julie rega ntabikaze abantu bose ni abantu kandi twese abantu turangana uretse ibyiciro by’ubuzima usanga bidutandukanya ariko turi bamwe.
.
Baraho Micky na ba Mia baje mu bwiherero bwaho babona Gweni. Gweni nabo arababona.
Bakimubona batangira kumuseka cyane baramwegera.. Gweni nawe ahagarara hamwe arabarebaaaaaa.
.
Udacikwa na Episode ya 13
Comments