Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
IBANGA RY’UMUKAZANA WIRABURA.
.
Episode 11.
.
Story written by Chris Nandi Ishimwe.
.
Denis ati” Urumva ubu witeguye kuba wakora kariya kazi??
Gweni ati” Cyane rwose.
Denis ati” Ubwo reka dutahe uzaze gukora ejo.
Gweni ati” No aka kanya njyewe ndatangira akazi.
Denis aramwitegeresza cyane atangaye!
Gweni ati” Niki ko undeba gutyo??
Denis ati” Sinzi uko mba nkubona.
Gweni asekamo gake ati” Nuku njye meze uyu niwe Gweni. Abantu bambona nkubutaka bakandagiraho. Ariko muri njye nzi neza ko mpagaze nemye. Kandi ndarabagirana kugita cyanjye kabone nubwo amaso ya rubanda rundi baba babona imizinga mu maso yanjye.
.
Denis kenshi ajya atangazwa n’amagambo ya Gweni. Gweni amuhereza ikiganza ati” Wowe ukoze ibyawe ndagushimiye ngaho ikomereze nanjye ntangire akazi kanjye.
Denis ati” Niba ushaka gutangira nonaha akazi keza Gweni.
Gweni araseka ati” Ariko se buriya uba unyitayeho cyane ra!
Denis ati” Kubera iki??
Gweni ati” Wowe ntakibazo ugira kuruhu rwirabura se??
Denis araseka ati” Oya, njyewe sinshobora kurobanura abantu ntaremye.
.
Gweni ati” Byibura wowe umutima wawe urimo urumuri.
Denis araseka ati” Ariko amagambo yawe.
Gweni ati” Njye nta magambo naremye. Nuk nyakoresha gusa ntanga ibitekerezo byanjye. Bye ugire umunsi mwizaa Denis.
.
Gweni aratambuka agenda asubira imbere muri hotel. Denis ntiyahita agenda ahuwo nawe amukurikiza amaso asa n’umwibazaho.
Gweni ageze imbere nawe yumva umutima we umuhatirje guhindukira maze arahindukira areba inyuma areba Denis bahuza amaso.
Gweni avuga yamuruye cyane ati” Denis, Number yawe yaba muri telephone yanjye??
Denis ati” Yego cyane rwose.
Gweni araseka ati” Birihuse cyane bitangaje. Ariko umutima wanjye nanone ubisubirijwemo ngaho yimbwire nyishyire muri gatushe yanjye.
.
Denis arayimubwira maze Gweni arayandika maze aramushimira ubundi arikomereza.
Amaze kwinjira, Desni nawe abona gukomeza agenda agana mu modoka ye . yinjira mu modoka muri we atekereza kuri Gweni cyane.
.
Gweni nawe agarutse imbere ya Manager Miguel. Miguel aramurebaaaaaa, Gweni nawe aratuza aguma hamwe yakira uko Miguel arimo kumureba.
Miguel amaze kumwitegereza hose ati” abakobwa nkamwe mugira umuhate wo gukora cyane, ariko banza biterwa nuko ariyo mahirwe muba musigaranye.
Gweni ati” Nabumvise neza icyo mushatse kuvuga, gusa mu mbabarire si agasuzuguro kuba ngiye kubabwira ko kuri iyi myumvire mwibeshyeho gato.
.
Miguel ararakara ati” Muko ko numva ufite umunwa.
Gweni ati” Siko bimeze Boss. Yari comment yanjye narigiye kuvuga kubyo uvuze gusa. Kandi kuvuga ntekereza ko ari uburenganzira Imana yaremanye umuntu. Naho kubyo waruvuze , gukora ni icyemezo cyiza gitanga ubwigenge. Ikigoryi gusa nicyo kitakumva ishema ryo kwigenga. Nkabo bandi waba utekereza da! Kandi ninako mukanya bigenze . waciriye urubanza isura yanjye ko itacuruza. Ngo nimbi irirabura. Nibyo pe kubera amarangamutima yawe,
.
Miguel arimo kumva.
Gweni arakomeza ati” isura anjye uko imeze kuri njye ni ishema ryanjye kuko intandukanya n’abandi igasobanura njye nyirizina Gweni. Imbere y’uwandemye ndi uwagaciro kandi ibyo birahagije singmbwa ko ishema ryanjye rishingira kukuba nashimagizwa n’abantu twaremwe twese. Umuremyi niwe wa mbere.
Miguel aratangara ati” Biratangaje kuba uzi kuvuga.
Gweni ati” Reka nkore akazi kanjye kandi nzagakora neza.
Miguel ati” Nuko abaye Denis……
Gweni ati” Ndabyumva pe uranakoze. Ariko kuguma mu kazi bizaterwe nanjye. Nubona ntashoboye muzanyirukane banyakubahwa,.
Miguel ati” Ngaho genda bakwereka utangire akazi..
.
Kurundi ruhande mu rugo kwa Denis iwabo mu rugo, Brigitte arahari arikumwe na mama wa Denis.
Mama Denis yishimiye cyane kuba Brigitte agiye kumubera Umukazana. Brigitte nawe afite ibyishimo bidasanzwe. Arumva muri we ibihe byiza gusa.
.
Mama Denis ati” Umuhungu wanjye uzamugire Umwami w’ibihe byose nawe umubere umwamikazi mwiza.
Brigitte ati” Ibyo bireke mama. Icyo nafashe ndakomeje. Ndi ahantu intekerezo zanjye zose ziri.
Mama Denis ati” Brigitte ndagukunda cyane ni wowe muri bose wari ubereye Umuhungu wanjye.
Brigitte araseka maze ahobera ugiye kuba Nyirabukwe.
.
Brigitte ati” Ariko mana yanjye! Nkubu ayo magambo uvuze akaba ari nka Denis waruyavuze.
Mama Denis ati” Nonese ntamagambo meza akubwira.
Brigitte ati” Nshyiramo akabaraga.
Mama Denis araseka ati” Rega Umugabo wese agirwa n’Umugore. Ni wowe ukwiye gufata umutima we cyane.
Brigitte ati” Ibyo rwose n’ubuzima bwanjye ntabwo byangora.
Mama Denis ati” reka tuve mu magambo turebe icyo mugezeho mutegura.
.
Denis ari mu modok agenda arimo kugenda areba number ya Gweni akumva yamuhamagara.
Igihe akijijinganya abitekerezaho abona ka message kavuye kuri Gweni. Gweni amushimira ko yakoze kumufasha kubona akazi.
.
Denis nawe aramwandkira ati” Sawa ngaho courage bizagende neza..
.
Bidatinze Denis ageze mu rugo asanga mama we na Brigitte gutegura babigeze kure. Brigitte ahita amusanganira aramusoma .
Brigitte ati” Cher bite ko watinze kandi ukwiye kuba hafi yanjye muri ibi bihe tugategura vuba.
Mama Denis ati” Denis urikuba urihe ko utarimo kuba uri hafi y’Umugore wawe?
Denis ati” Ariko ntabwo araba umugore wanjye.
Brigitte arumirwa ati” Denis uvuze ngwiki. Ubu se hasigaye iki??
.
Mama Denis ati’ Kurubu niwe ntagisigaye.
Brigitte amufata akabokoati” Reka tukwereke aho tugejeje. Ubukwe bwacu buzaba ari agatangaza.
.
Denis aricara baramwereka byose bamaze gutegura.
Mama Denis ati” Ko ntacyo ubivugaho.
Denis ati” Nuko ntagihari.
Brigitte ati” Cher ngo ntacyo kubivugaho??
Denis ati” Nyine ibyo mwateguye nibyo. Ahubwo njye ndananiwe ndumva nshaka kujya kuba ndyamye.
Brigitte ati” Ntakibazo honey. Byose njye ndabyitaho.
.
Denis ava aho, Brigitte amukurikiza amaso.
.
Denis araza agera mu cyumba ahita yinaga kuburiri. Akinaga kuburiri ako kanya intekerezo ziriruka ziba zigiye kuri Gweni.
.
Amasaha arakura arisunika. Gweni asoje akazi arataha. Ageze mu rugo iwe aroga amaze koga ategura icyo arya. Maze afata kimwe mu bitabo bye akunda gusoma arya arimo gusoma. Hashize akanya areba aga telephone ke karambitse kumeza. Akikareba intekerezo ze ziba zirirutse cyane zijya kuri Denis. Aba afashe telepone maze…..
.
Udacikwa na Episode 12
Comments