Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
IBANGA RY’UMUKAZANA WIRABURA.
.
Episode 10.
.
Written by Chris nandi iSHIMWE.
.
Gweni yaramwitegereje maze aramwegera cyane, Denis yatunguwe cyane ntazi icyo Gweni agiye kumukoraho. Gweni arambura akaboko ke maze akora kumunwa wa Denis mu bwanwa bwe akuramo umusatsi w’umugore awereka Denis.
Denis nawe abonye uwo musatsi ahita yibuka ibyo amaze gukorana na Brigitte.
.
Denis ati” Nibi navugaga ko wakiriwe neza.
.
Gweni ahita yigira mu nzu. Denis yumva akozwe n’amasoni ukuntu ariko bidakabije. Nawe aza mu nzu abona Gweni avuye mu cyumba afite igikombe cy’amazi ayahereza Denis.
Gweni ati’ wihange njye ntabikombe bya zahabu ngira cyangwa ibirahuri.
Denis ati’ Ahubwo se kubera iki umpaye amazi.
Gweni ati” Kubera ko ari yo meza kubuzima bwawe. Denis sinkwivangiye mu buzoma ariko ndagira ngo nkubwire ko inzoga ntakintu nakimwe zimarira umubiri wwe cyangwa ubuzima bwawe. Ikindi iyo ubaswe n’ikintu runaka kiba kikugize umugaragu wacyo, ariko iyo uhisemo kukireka uba ubaye umuyobozi wacyo kandi ugifiteho ijambo.
.
Denis ati”Umbwiye amagambo akomeye.
Gweni araseka ati” Utabyumva ukundi nivugiraga, ahubwo tugende.
.
Denis anywa ayo mazi maze bava aho mu rugo baragenda baza kuri hotel Denis yariyatekereje ko yaza kuhasabira Gweni akazi.
.
Kurundi ruhande Brigitte nawe ageze iwabo mu rugo aho avuka. Yinjiye mu nzu yakiriwe na Papa we barasuhuzana.
Papa Brigitte ati” Mukobwa wanjye nemeze ko uzanye inkuru nzima.
Brigitte ati” Cyane.
Papa Brigitte ati” Bivuze ngo byamaze gucamo.
Brigitte ati” Yego papa! Vuba aha ngiye kwicara kuri Volla.
Papa Brigitte ati” Komeza uhagarare neza mpaka.
Brigitte araseka ati” Cyane daddy ahubwo reka nzane wine tubusereburire.
Papa Brigitte ati” Cyane unteye ishema ugiye gutuma nongera guhagarara byanyabyo.
.
Tuze kuri Hotel .
Denis arimo kuvugana na Miguel manager Director wa Hotel. Gweni ahagaze hanze arategereje.
Miguel ati” Nonse koko uriya mukobwa niwe uje gusabira akazi.
Denis ati” Yego
Miguel ati” Man umukobwa umeze kuriya?
.
Denis ati” Ameze gute se! Reka aze basi wongere umurebe.
.
Gweni arinjira Miguek aramwitegereza cyaneeeeee. Maze areba Denis.
Miguel ati” Denis urwego nkuziho ni gute uba wahuye n’abakobwa nkaba !
Denis ati” Uyu mukobwa ni umwana mwiza.
Miguela araseka ati” koko ni umwana mwiza nuku asa!
.
Miguel arebaa Gweni ati” Rata wa mukobwa we niki wahaye Denis.
Gweni ati’ Ntacyo namuhaye nuko amaso ye areba bitandukanye nuko abandi bareba.
Denis yumvise igisubizo Gweni ahaye Miguel araseka.
.
Miguel azunguza umutwe ati” Denis ntacyo nabura kugufasha. Ariko uyu mukobwa usa gutya sinzi ko hari akazi ke kaboneka hano.
Gweni ati” Mu mbabarire nyakubahwa. Noneho hano mwangaja amasura cyangwa mwangaja abakozi bashoboye.
Miguel ati” Ndimo kuvugana na Denis ntabwo ari wowe.
.
Gweni biramubabaza irobanura abantu baba bafite arisohokera. Denis akomeza kuvugana na Miguel.
Denis ati” Ese Miguel uko umuntu yaba asa bisobanuye iki ko nubundi twese tur abantu.
Miguel ati’ Ndabyumva ko twese turi abantu ariko hari amasura aba akenwe mu kazi pe! Wowe uraboauriya mukobwa yakora he hano muri hotel? Ariko se ubundi abantu nkabariya koko nkawe uba wahuriye he nabo??
Denis ati” Miguel ntakibazo reka nigendere niba uboa bitashoboka.
.
Denis aramusezera, Miguel abona Denis abona asa nugiye ababaye maze atarasohoka arongera avugana nawe.
Miguel ati” Cyakora basi reka nihangane mujyane mu masuku kandi nabwo ahantu mu bice by’ubwiherero.
Denis ati” Uriya mukobwa icyo akeneye ni akazi gusa.
Miguela ati” Ok.
.
Kurundi ruhande Brigitte yashyushye cyane Mariage we yahise afatiraho no gutegura. Yatangiye kugenda ashaka ibintu byose. Avuye gutanga ikiraka cya Invitation.
Ari mu modoka agenda abona Micky mushiki wa Denis aramuhamagaye.
Brigitte ati” Karame cher.
Micky ati” Bite se ko numva unezerewe cyane.
Brigitte ati” Urabyumva nawe natangiye kwiruka mu bya Mariage.
Micky araseka ati” Denis noneho se mwamaze kujya kuri Page imwe.
Brigitte ati” Cyane.
Micky ati” Wow. Ubundi yarafite ikihe kibazo.
.
Tugaruke kuri hotel Gweni ahagaze hanze . abona Denis arasohotse aza kuvugana nawe.
Denis ati” Gweni wihangane kubwo ariya magambo Miguela avuze.
Gweni araseka.
Denis ati” Ko urimo useka se kandi??
Gweni ati” Mukanya nibwo narimbabayemo ariko ubu byarangiye. Umuntu kuba yaseka uko nsa cyangwa imiterere yanjye ntanakimwe bisobanuye kuva atariwe wandemye. Umuremyi wanjye wandemye gutya akangira igikara apfa kuba anyishimiye.
.
Denis yumva akozwe nayo magambo ya Gweni.
Denis ati” Gweni uratangaje cyane !
Gweni ati” Hatangaje Imana gusa sinjye.
Denis ati’ Nawe ufite umutima uhambaye.
Gweni ati” Nyibwirire birangiye yanze burundu.
Denis ati” Oya ntabwo akomeje kwanga ariko……….
.
Gweni ati” Ndabizi ahise anjyana mu byo gukora amasuku .
Denis ati” Ubimenye ute?
Gweni araseka ati” Abakobwa nkatwe bafite amasura y’irabura kandi yakure mu kazi nkako gusa niho tuba dufite umwanya.
Denis arabyumva.
.
Gweni aramureba mu maso. Uwo mwanya Telephone ya Denis irasona abona ni Brigitte uhamagaye.
Gweni ati” utaba ugiye kongera kubura amahitamo se! Uwakwihaye wese ndumva utagiye kunanirwa kumwitaba.
Denis ati” Ndavugana nawe mukanya.
Gweni ati” Buretse gato ubwo aho hari ikidasobanutse. Ariko reka ndeke kwivanga cyane.
Denis asekamo ati” Oya ntakibazo ahubwo urumva akazi…
.
Gweni ati” Njyewe icyo nitayeho ni ugukora.
.
Denis yitegereza Gweniiiiii.
.
Udacikwa na Episode 11
Comments