Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
IBANGA RY’UMUKAZANA WIRABURA
.
Episode 14.
.
Twaherutse phone ya Gweni isonnye.
.
Story by Chris nandi Ishimwe.
.
Telephone ya Gweni irimo gusona arimo kureba number imuhamagaye ntazi ko ari Brigitte urimo guhamagara.
Ba Micky barimo kumureba nabi ntibumva nukuntu musaza wabo Denis ariwe wamuzanye kumusabira akazi.
.
Micky ati” Miguel mwirukane.
Miguel ati” Micky umbabarire sinzi uko nabikora.
.
Gweni aracyareba number irimo kumuhamagara.
Micky aramureba ati” Reba agasuzuguro ke urabona atagiye kwitabira telephone mu kazi.? ubundi umuntu nkuyo akora gute muri hotel yanyu.
Gweni ati’ “ Mushaka ko banyirukana nakoze irihe kosa. Simwe mubwiye securite ngo ankubite ntacyo mbatwaye reba ukuntu angize.
Mia ati” Uzize agasuzuguro kawe.
.
Kurundi ruhande Brigitte yarakaye phone ivuyeho Gweni atamwitabye. Gusa nawe ntabwo azi ko ari Gweni burya arimo guhamagara.
Auntie Manda aramureba ati” Ese waretse gushyuha umutwe ukareka tugakora ibyatuzanye.
Brigitte ati” Nkwiye kwita ku mugabo wanjye nkita kuri buri kantu kose kamureba. Uyu muntu nshaka kumenya yarinde.
Manda ati” Nawe ugiye kuzajya ukabya maze.
.
Tugaruke kuri Hotel Micky yarakaye yanarakariye Miguel udashaka kwirukana Gweni.
Gweni areba Manager Miguel ati” Nyakubahwa Manager niba amategeko y’iyi hotel agengwa naba bakobwa natkibazo munyirukane . ariko ntakosa narimwe nigeze mbakorera kubera ko nibo bansagarariye. Ikindi hano haba camera twareba amashusho yuko byatangiye byose.
Miguel areba Micky ati’ Mureke tuvugane.
.
Miguel arabajyana. Juliene areba aho Gweni yakomeretse ati” reka tujye kwa Muganga.
.
Brigitte aba arongeye arahamagara Gweni aritaba ntazi ko ari Brigitte.
Gweni ati” Hello??
Brigitte avuga asa n’uwamwubashye kubera ko atamuzi ati” Muraho??
Gweni ati” Yego muri bande?
Brigitte ati” Nitwa Grace.
Gweni ati” Grace ko ntabazi??
Brigitte ati” Cyangwa nibeshye number ntabwo ari Yolanda??
Gweni ati” Oya njye nitwa Gweni mwibeshye number
.
Brigitte akimara kumva ko ari Gweni ahita yibuka igihe abaoa amafoto ye na Desni bagiye hamwe bavugiriza ingoma. Akimara kubyibuka umujinya urazamuka aba arebye Denis arimo kuza asoje kuvugana na ba Nyiri Sale. Ahita anakuba Gweni.
.
Gweni biramucanga.
Juliene ati” Bigenze gute se??
Gweni ati” banza ari babatekamutwe bahamagara abantu.
Juliene ati” Gweni ariko umeze nabi reka tubanze tujye kwa Muganga bagupfuke hano.
Gweni ati” Ubuse twava hano gute.
Juliene ati” Ubundi wahamagaye wa musore??
Gweni ati” Uwuhe??
Juliene ati” Uriya mwazanye.
Gweni ati” Ntabwo wumvise ko ari musaza wabariya bakobwa.
Juliene ati” yego koko! Mbega abakobwa babi. Ariko abakire kuki baba abana babi.
.
Brigitte ategereje ko Denis amugeraho maze akamusobanurira ukuntu yaba akomeje gukururana na Gweni.
.
Denis agiye kumugeraho habura gato telephon ye irasona abona ni Miguel uhamagaye abanza kwitaba.
Denis ati” Miguel hey
Miguel ati” Hano bashiki bawe bamaze guserera na Gweni bashakaga ku mwirukana.
Denis ati” Bigenze bite se bahuriye he nawe.
Miguel ati” Nibirebire.
Denis ati” Barihe.
Miguel ati” Baragiye.
Denis ati” Umva utirukana uwo mukobwa ntakosa yakoze. Ahubwo ntacyo bamutwaye??
Miguel ati” Sinzi uko byagenze mbonye gusa yakomeretse.
.
Denis arikanga ahita akupa telephone agenda agana ku modoka aho gukomeza asanga Brigitte.
Auntie Manda aba araje avuye kugura amazi abona Denis yinjira mu modoka.
Manda ati” Uriya se agiye he kandi??
Brigitte ati” Ndebera nawe.
.
Brigitte ahita amuhamagara kuri phone.
Denis aritaba ati” Brigitte ndaje.
Brigitte ati” Ariko se kuki atarinjye kintu cya mbere cy’ingenzi. Nkubu ugiye he uzi neza ibyo turimo??
Denis ati” Ntabwo ngiye kure ndaje.
.
Brigitte biramurya,
.
Kuri Hotel Juliene arimo guhambira Gweni ibitambaro aho arimo kuva. Nyuma ya kanya gato babona Denis abagezeho.
Gweni agwa mu kantu ati” Denis urakora iki hano??
Denis amuhangayikiye cyane ati” Bignze bite ninde ukugize gutya??
Gweni ati” Ntabikaze Denis isubirire mu byawe.
Denis ati” Oya tujye kwa Muganga.
Gweni ati” Njye meze neza.
Denis ati” Ntabwo umeze neza.
Juliene ati” Rata yababaye nuo arimo kwihagararaho.
.
Denis ahita amuterura amujyana mu modoka ye nawe ahita yinjiramo amujyana kwa Muganga.
Amugeza kwa Muganga baramuvura neza bamwitaho. Abaganga bamaze kumufasha Denis aza kumureba aho ari.
Gweni aramurebaaa ati” Denis sinzi uko nagushimira.
Denis ati” Ndabizi bashiki banjye nibo baguteje ibibazo.
Gweni ati” Denis ntabwo nagucira urubanza rw’abashiki bawe. Umutima wanjye uragushimira.
Denis ati” Ntakibazo. Rea mukanya dutahe ujye kuruhuka maze kuvugana na Miguel ko utasubira mu kazi urwaye.
.
Gweni ati”Denis hari ikintu gikomeye nshaka kukubwira……. gusa ntuze kumva ari ubusazi… nako ubwo niko bimeze uraza kumva ndi umusazi.
Denis ati” Oya wowe mbwira ntakibazo.
.
Gweni ati” Denis………
.
Udacikwa na Episode 15
Comments