logo

NEW TALENTS

Stories Group

IBANGA RY'UMUKAZANA WIRABURA S01 Ep 15

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
IBANGA RY’UMUKAZANA WIRABURA.
.
Episode 15.
.
Twaherutse   Gweni hari icyo agiye  kubwira  Denis.
.
Story by Chris nandi Ishimwe.
.
Gweni  afite  amasoni n’impungenge z’ikintu agiye  kubwira  Denis. Niko Desnis nawe afitiye amatsiko akomeye kumva ikintu agiye kubwirwa  na  Gweni.  Gweni akamaureba  ariko yajya  kubumbura akanwa  ngo avuge bigasa  n’ibimunaniye.
Denis ati” Ko  utavuga??
Gweni ati” Buretse  gato.
Denis agaseka ati” Nonese  ikintu ushaka umbwira  cyabagiteye ubwoba bingana iki??
Gweni ati” Ntabwo giteye ubwoba ariko kirakomeye kuko kigize  igice cy’ubuzima bw’umuntu.
Denis ati” Niba uri ubafasha  ukeneye ntabwo ukwiye gutinya   kumbwira. Kubera  ko njye  nawe twamaze  kuba inshuti zikomeye.
.
Kurundi ruhandi mi na ba shuti be bari mu modoka mu muhanda  bagenda. Gusa bavanye akajinya kuri Hotel. Micky  yarakariye Musaza  we  bikomeye  kubwo  kuba akomeje gukururana na  Gweni, Umukobwa  bo babona nkhao atari umukobwa   cyangwa  umuntu wuzuye.
.
Bagenzi be Mia  na Jovia nabo ntababura  gutangara no kwibaza  niba Denis  atamaze  kuba umusazi.
Jovia areba Micky ati” Bisa  nkaho Musaza  wawe amaze  gutaka  kwiyubaha kose.
Micky ati” Umva mwivuga Musaza  wanjye nabi. Ahubwo kiriya gikobwa  cy’umukara  cyaramuroze.
Mia araseka ati” Ngo cy’umukara!!!
Micky aba arasetse ati” Ko unsubierishamo  se wowe  ubona  uriya ar umuntu…
.
Jovia ati”  ubwire  ababyeyi banyu bajye kumusuzumisha barebe niba ataramaze  gutamikwa amarozi.
Tugaruke  kuri    Gweni na Denis
Denis ati” Gweni nubu ndacyategereje  kukumva
Gweni ati”  Denis  ntunyumve  nabi  ntanicyo nkusabye wowe  kuba wavuga nakimwe   wowe unyumve gusa  maze  uceceke.
Denis ati” Urimo  kuntera  ubwoba ariko ntakibazo.
Gweni ati”  Nsigaye numva nkukunda.
Denis ati” Ooooh nanjye ndagukunda ariko.
Gweni ati” Oya sibyo mvuga  nkuko ubifashe.  Ndagukunda  cyane byanyabyo  bimwe  byo mu mutima.  Nyine  ndagukunda  byo gukunda………. nyine nizera  ko nawe wamaze  kubyumva ariko uceceke ntugire  icyo uvuga. Kandi simbivuze  wenda  ngamije kugira  icyo nangiza. Ikindi uzanagire  mariage  nziza.
.
Denis asa  nuguye mu kantu!
.
Kurundi ruhande  Brigitte  na   Manda  bari  mu nzu izabambika. Brigitte   mu bukwe  bwabo.
Auntie  Manda ati” Ariko se  nkubu Umugabo wawe aba arihe. Igihe yagendeye ko ataragaruka.
Brigitte ati”Reka muhamagare.
.
Brigitte arahamagara. Telephone icampo ariko irinda ivaho  Denis atamwitabye.
Brigiite ati”  hari ikibazo.
Manda ati” Ikihe kibazo.
Brigitte ati” Sinzi  ikibazo asigaye  afite.
Manda ati” Wowe  mureke turebe igihe agarukira.
Brigitte ati”  Wasanga yasubiye  kongera  guhura  na cya gikobwa  cyamuroze.
Manda ati” Uravuga Gweni??
Brigitte ati”Yego.
Manda ati” Ariko se  uriya mukobwa  ni kabutindi imeze  gute?? umukobwa  usa  kuriya ni gute  yasa  n’uwigaruriye   Denis!
.
Brigiite ati”Mvugana nawe    namubeshye  ko  nitwa Grace. Ngiye gushaka uko nabonana nawe , kandi nimara  guhura  nawe  byose  ndasiga mbikemuye  naho azongera  kuba yahurira  n’Umugabo wanjye.
Manda ati” Uramubona gute ??
Brigitte ati” Ngiye   kongera  muhamagare  mvugane  nawe menye ahantu aherereye.
Manda ati” Bikore.
.
Tugaruke kuri Gweni  na Denis.
Denis  arimo gutekereza  ku magambo abwiwe. Gweni arimo  kumureba ati” Denis  umbabarire sinaringambiriye kuvanga intekerezo zawe.  Kandi kuba naragukunze  ntaosa  mvuga nakoze  ntanicyo bigiye kuba byahindura  kuko wowe sinkusabye  ngo unkunde. Gusa  wagombaga kuba wabimenya  gusa.
.
Denis ati” Ntakibazo urumva se wamaze  koroherwamo nkucyure??
Gweni ati” Ntakibazo.
.
Denis ati” reka nkufashe uve kugitanda hanyuma tugende.
.
Denis aramufasha maze  akokanya agatelephone ka  Gweni  karasona  abona ni ya number  yamuhamagaye  kare arayifata arayitaba.
Brigitte ati” Hello!
Gweni ati” Yego.
Brigitte ati” Gweni ni Grace.
Gweni ati” Ntakibazo.
Brigitte ati” Gweni wamfasha  kumenya ahantu uri  ko nshaka kuvugana nawe??
Gweni ati” Nonese  urumva ushaka guhura  nanjye  gute  ko utanzi nanjye nkaba ntakuzi  niki cyatuma  duhura??
Grace ati”  Reka wowe  duhure  uraza  kubimenya. Kandi niba utananyizeye ureke duhurire ahantu wumva ko utekanye  rwose.
Gweni ati” Nonese  umuntu nkanjye utazi umushakira iki??
.
Grace ati”  Uri  umukobwa  mugenzi wanjye. Kandi hari imishinga nkoramo yita ku  mishinga y’abana babakobwa.  Burya  nicyo nashkiraga Yolanda  ngo azitabire  amahugurwa ateganyijwe ariko namubuze  nyine .  so nkawe twavuganye rero ndumva ayo mahirwe atagucika. Reka duhure  mbikuganirizeho niwumva ubikunze  uzabyitabire. Kandi ntekereza  ko  bizagufasha.
.
Gweni abitekerejeho neza  yumva ntakibazo ati” Ntakibazo noneho  reka nkuhe location yo mu rugo uze  uhansange.
Brigitte ati” Ntakibazo.
.
Denis areba  Gweni ati” Abo  ni bande bashaka guhura  nawe.?
Gweni ati” ngo ni abatanga amahirwe   ku mishinga y’abakobwa.
Denis ati” aho ni sawa  ubaye ufite umushinga.
Gweni ati” Yego ahari..
.
Auntie Manda areba Brigitte ati” Kuvuva umuntu yahinduye ijwi ko bitwara  imbaraga?
Brigitte ati” Cyane.  Ubu aka gakobwa  ndagafatishije  kagiye   kumbona neza  njye wanyawe.
.
Udacikwa  na Episode  ya 16

Comments