Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
IBANGA RY’UMUKAZANA WIRABURA
.
Episode 16
.
Story by Chris nandi Ishimwe.
.
Denis na Gweni bavuye kwa Muganga bonjira mu modoka. Mu mutwe wa Denis haracyagarukamo ijambo Gweni amaze kumubwira ry’uko amukunda.
Gweni ati” Denis ko udatwara ko tugende.
Denis ati”Yego turagiye.
Gweni ati” Ese uracyatekereza ku ijambo nkubwiye mukanya. Wowe bifate nkaho ntakintu nigeze nkubwira.
Denis asekamo gake ati” Ntakibazo reka tugende.
.
Kurundi ruhande Brigitte nawe arimo kugenda asatira imodoka ye arinjira. Auntie Manda aba aje inyuma ye ati” Nonese ko mbone mwese buri wese yigiriye muze nanjye njye mu byanjye?
Brigitte ati” Auntie ntakindi kintu napanga mugihe urugo rwanjye hari umuntu urugerereye.
Auntie Manda ati” Ariko birumvikana. Denis banza amaze gusara koko! Ubundi aba apanga iki n’akantu nk’akariya.
Brigitte ati” Ndaza kubikemura byose ndabyishyiraho iherezo.
.
Manda ati’ Nonese ubundi yamaze kuguha location??
Brigitte ati” Wap.
Manda araseka ati” Nonese ugiye ugiye he??
Brigitte ati” Reka nongere muhamagare.
.
Denis ns Gweni barimo kugenda gusa baracecetse ntawe uvugana n’undi.
Gweni ati” Denis ko banza ijambo navuze rigiye guhindura uko twabanaga.
Denis ati” Oya.
Gweni ati” Nonese ko mbona wahise ukonja.
Denis ati”Oya.
.
Gweni ati”Ahari byagutunguye ngo umuntu nkanjye natinyuka gute? Ariko umbabarire urukundo niko rumera. Wisanga wakunze umuntu utazi ngo byagenze gute??
.
Barakomeza.
Gweni araseka ati” Ariko ndi akamara! Nakabaye nacecetse. Ni gute nabwiye umusore w’abandi ugiye kwiyubakira urugo ngo ndamukunda!
Denis ati” Ntakosa narimwe wakoze tuza.
.
Telephone ya Gweni irongera irasona. Ataritaba Denis avugana nawe ati” Ese uwo muntu nubwo afite gahunda nziza ugiye guhita umwizera umuhe locatio y’iwawe mu rugo??
Gweni ati” mpa inama.
Denis ati” Muhe gahunda mzahurire ahandi hantu kandi nabwo umeze neza.
Gwini ati” urakoze cyane Denis.
.
Gweni agiye kwitaba abona telephone ihise ivaho.
.
Kumbe Brigitte ba Micky nibo bamuhamagariyemo ahita akupa Gweni abanza kwitaba ba Micky.
Brigitte ati” Yego Micky
Micky ati’ Brigitte ko bagiye gutwara umugabo wawe bimeze gute?/
Brigitte ati” Bande?
Micky ati” Ngo bande? Cya kirozi cy’umukobwa w’urukara cyavuye mu cyaro.
Brigitte ati” Gweni.
Micky ati” Brigitte uraza gutakaza umugabo wawe ureba. Uburozi bwuriye umukobwa banza butoroshye.
Brigitte ati” Oya mbwira. Nubundi ubonye arikumwe Denis?
.
Micky ati” Wowe ntabwo uzi ahantu ibintu bigeze. Uziko Denis yamushakiye akazi kuri ya Hotel dukunda kujyamo?
Brigite agwa mu kantu ati”Umugabo wanjye yafashe urwo rukobwa ajya kurushakira akazi hariya?
Micky ati” Yego.
Brigitte ati” Bivuze ngo Gweni ari kuri iyo hotel.
Micky ati” Yego.
Brigiite ati”Micky murakoze cyane reka nze mbereke icyo ngiye gukora.
.
Brigitte akupa telephone arebaa na Auntie Manda ati” Menye aho Gweni aherereye ari kuri hotel Denis yamushakiyeho akazi.
Manda agwa mu kantu nawe! Ati” Ngwiki??
Brigitte ati” Turajyana cyangwa ntabwo tujyana.
.
Abandi Denis na Gweni bageze mu rugo kwa Gweni.
Gweni ati” Denis urakoze cyane. Reka ndebe akantu ntegura turya.
Denis ati” Ubuse urabibasha utarakira neza.
Gweni ati” Nawe wabikomeje cyane. Meze neza ntakibazo.
Denis ati’ Iyo nza kuba nzi guteka mba nkufashishe.
Gweni aramurebaaa ati” Ubwo ntabwo uzi guteka?
Denis ati” No gushyushya amazi sinabibasha.
Gweni ati” Sha abakire mubaho nabi pe!
Denis ati” Ngo abakire tubaho nabi?
Gweni ati” Ubwo biragutangeje kuba Umukene usetse umukire?
.
Gweni ajya kuzana ibirayi bakomeza kuganira arimo guhata.
Gweni ati” Kuba umukire rimwe na rimwe hari icyo bibambura. Mugihe natwe kuba abakene hari byinshi byo kubaho bitwigisha. Mufite amafaranga ariko hari indangagaciro n’ubumenyi mutagira. Natwe turi abakene ariko hari indangagaciro twe tugifite nzima n’ubumenyi bw’imibereho ihambaye y’isi.
Denis ati’ Cyakora ugira amagambo y’ubwenge.
Gweni asekamo ati” Oyaaa njyewe ntabwo ngira ibitekerezo.
.
Denis ati” Gweni, ntakubeshye uri umukobwa udasanzwe. Nahuye n’abakobwa benshi bashoboka ariko ntanumwe nabonye umeze nkuko umeze?/
Gweni ati” Denis, umuntu aba ariwe kugiti cye.
.
Brigitte ageze kuri hotel yarakaye aza muri Office ya Miguel.
Miguel akimubona ati” Uburyo ijemo uje kureba Umugabo wawe.
Brigitte agwa mu kantu ati” Denis se ari hano??
Miguel ati” Ahubwo avuye hano??
Brigitte arebana na Manda arongera areba Miguel ati”Hano yahakoraga iki??
Miguel ati” Yaraje gufasha umukobwa we.
Brigitte ati” Uravuga Gweni?
Miguel araseka ati” Ariko ndabona uriya mukobwa amaze kubabana isereri. Uriya mukobwa ni muntu ki?
Brigitte ati” None barihe?
Miguel ati” Bagiye. Ubu wasanga Denis arimo no kumutekera agasosi.
.
Brigitte yumva ararangiye maze bahita bava aho afite umujinya.
.
Bidatinze inama mu rugo kwa Denis yarateranye Denis ariwe kibazo. Bose barahari bicaye hamwe.
Papa Denis ati’ Denis dusobanurire neza uwo mukobwa ni ubuhe bwoko bw’amarozi yaguhaye?
Denis ati” Ariko njye sinzi ikibazo mufite. Gweni ni inshuti yanjye nkuko namwe mufite inshuti.
Mama Denis ati’ Ziba. Inshuti y’umuntu umeze kuriya n’inshuti nyabaki. Wowe nawe muhujwe niki?
Brigitte ati” Denis ukabije kuntesha agaciro.
Papa Denis ati” Brigitte wowe ba utuje.
.
Papa Denis areba Denis ati” Wa cyana we kubera iki udashaka kuba Umugabo muzima?? kuki urimo gusebya Umuryango urashaka iki??
Denis areba Brigitte ati” Ariko reka murabizi mureke mbabwize nukuri.
.
Bose batega amatwi…..
.
Udacikwa na Episode 17
Comments