Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
IBANGA RY’UMUKAZANA W’IRABURA
.
Episode 17
.
Duheruka Denis ngo agiye kubwiza umuryango we ukuri.
.
Chris nandi Ishimwe niwe mwanditsi.
.
Umuryango wose bamuhanze amaso. Denis nawe abanyuzamo amaso arabareba.
Papa Denis ati”Ukuri ugiye kuvuga n’ukuhe??
Denis ahuza amaso na Brigitte yarakaye cyane.
.
Bose bategerezanyije amatsiko.
Denis ati” Njyewe ibyo kubana na Brigitte ntabihari.
.
Bose bagwa mu kantu batabyumva neza. Brigitte agagurukira muri 40 arakaye n’umujinya.
Papa Denis ati” Brigitte icara buretse.
.
Brigitte arongera aricara.
Papa Denis ati” Denis amagambo wavuze wakongera ukayasubiramo??
Mama Denis ati” Arahubutse biriya abivugishijwe n’Umujinya.
Denis ati” Oya mama meze neza ibyo mvuze nabiri muri njye.
Brigitte avuga asakuza ati” Denis wizana iyo mikino. Hasigaye iminsi ibiri.
Denis ati” Ni wowe washyize imbaraga mu kubana kwanjye nawe . ntabihari rero.
.
Micky we biramurenga araseka ariko aseka ababaye. Areba Denis musaza we nabi ati” Denis nubwo uri musaza wanjye ariko urimo kuba ikigoryi.
Denis ati” Kubera ko ntarimo kugendera kubitekerezo byanyu. Ariko ku mahitamo yanjye ntabwo ndi ikigoryi.
Papa Denis ati” Ubwo bugoryi bwawe ntabwo nza kubwemera hano.
Denis ati” Njyewe nibyo mvuze kandi ndikomereje.
.
Denis akase agiye Brigitte ahita ahaguruka aramufat ati” Ntaho ujya.
Denis aramwiyaka Brigitte agwa hasi Denis arizamukira hejuru ajya mu cyumba cye.
Auntie Manda ati” Ariko amarozi arakora koko.
.
Bose baguye mu kantu. Brigitte ari hasi aho yaguye arimo kurira. Micky aramureba maze ajya kumuha akaboko aramuhagurutsa.
Micky at” Wowe kurira biragufasha iki wakurikiye Umugabo wawe ukarwana intambara yo kumugumana.
Papa Denis ati”Harya ngo icyo gikowa bacuditse ni cyande.??
.
Kurundi ruhande Gweni wateje impagagara mu rugo rw’abandi yibereye muri ka ghetto ke yicaye mu ntebe arimo kunywa agakoma. Uko yicaye aho aba atangiye kwibuka ukuntu yabwiye Denis ko amukunda. Amaze kubyibuka ariseka.
Ati’ ariko ndi akamra koko! Biriya nabikuye he? Ni gute natinyutse. Ariko banza urukundo rugira imbaraga.
.
Tugaruke mu rugo kwa Denis. Brigiite ari kumuryango w’icyumba cya Denis arimo guhondagura umuryango asakuza.
Brigitte ati” Denis fungura umuryango ndashaka kuvugana nawe.
.
Hasi muri Saro abandi bumiwe. Micky arimo kureba ifoto ya Gweni bamufashe kugirra ngo ayereke papa we. Arayibona maze ayereka papa we.
Micky ati” Papa nawe reba uwo muntu wamaze kwangiza imitekerereze ya Denis.
Papa Denis ati” akantu kameze gutya kahuriye he n’umuhungu wanjye??
Auntie Manda ati” Nababwiye ngo amarozi arakora. Byanze bikunze ako gakobwa katuziye kandi gafite kinini gashaka.
Papa Denis ati” Ndabaza aka kantu kageze gute mu muryango wacu byagenze gute??
Micky ati” Twahuye umunsi wa mbere katwigongesha kari kwigare. Nyuma kaza no kubikora kuri Denis.
.
Tugaruke muri ghetto ya Gweni yemereye neza umukobwa w’abandi. Uwo mwamya hari ukomanze arahaguruka ajya gufungura abona ni Juliene inshuti ye bakorana.
Gweni ati” Julie aya masaha bite??
Julienne ati”Narinje kureba inshuti yanjye uko imeze.
Gweni arasekaati” Ugira urukundo pe!
Julienne ati”Ntabwo ngira ubushuti bw’uburyarya.
Baraseka maze baza kwicara Gweni nawe amuzanira agakoma.
Julienne ati”Nonese umeze ute??
Gweni ati” Meze bo ntubibona se?.
Julienne ati”Brimo kuza.
Gweni ati” Cyane.
Julienne ati”Sha natangaye cyane ukuntu uriya musore aba akwitayeho.
.
Barareba baraseka.
.
Tugaruke kwa Denis.
Brigitte aracyahondagura urugi rwa Denis ariko Denis yamwihoreye yanze kumwitaho.
.
Hasi nabo bashobewe cyane.
Mam,a Denis ati” ugiye gukora iki ko uriya mwana agiye kuzambya ibintu.
Papa Denis ati”Ntabwo nza kwemera uyu mwanda we.
.
Micky arazamuka hejuru aza kureba Brigitte.
.
Kwa Gweni aracyarkumwe na Julienne baganira.
Julienne ati”Nonese ibyo bintu biri serie??
Gweni ati” Nanjye simbizi mperuka ampamagara ambaza location naringiye kumubwira uko twazahura telephone ye ihita avaho.
Julienne ati” Ibaze bibaye biri serie bakaguha amafaranga.
Gweni ati”Mfite umushinga nakora kuko maze igihe niga bikomeye.
.
Kwa Denis Brigitte abonye ari ntakundi avuye kwa Denis atahanye amarira gusa. Auntie Manda nawe ari kumuryango wa Denis arimokumukomangira arashaka kuvugana nawe ariko Denis ntanumwe muribo ashaka kwiteza kuvugana nawe.
.
Ntibyatinze ijoro riratambuka. Gweni na Julienne bari mu kazi. Ariko nubundi Gweni akajya yibuka ukuntu yabwiye Denis ko amukunda maze akiseka.
Julienne aramureba ati” Ese urimo kwisetsa ibiki??
Gweni ati” Uzi ubusazi mperutse gukora kuva nabaho?
Julienne ati”Ubuhe busazi??
Gweni ati” Ibaze ko nabwiye umusore w’abandi ugiye gukora ubukwe ko mukunda
Julienne aratangara ati” Denis.
.
Bakimuvugaho kumbe ageze aho kuri Hotel ava mu modoka yihuta cyane ahura na Miguel
Miguel ati” Denis bite ko uje hano wihuta cyane igitaraganya habaye iki??
Denis ati” Harya Gweni aba arimo gukorera he??
Miguel ati” Hasi mu ma toilet.
.
Denis agenda yihuta cyane Miguel amukurikiza amaso biramucanga. Denis agezemo hasi abona Gweni. Gweni nawe ahindukiye aramubona Denis aba yamugezeho maze ahita amufata aramusoma.
.
Next episode 18
Comments