Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
IBANGA RY’UMUKAZANA WIRABURA
.
Episode 63
.
Twaherutse Mama Denis aje mu rugo kwa Gweni
.
Umwanditsi ni Chris nandi Ishimwe.
.
Gweni amuha ikaze, Mama Denis arinjira areba ahantu Gweni asigaye atuye ni heza cyane.baricara.
Gweni ati” Ndatunguwe kubona ugeze hano.
Mama Denis asekamo ati”Nanjye ndatunguwe rwose kuba nisanze hano.
Gweni ati” Wowe ntabwo bigutunguye kubera ko waje ubizi.
Mama Denis ati” Yego naje mbizi ariko sinatekerezaga ko igihe kimwe arinjye uzifata nkaza kukureba.
Gweni araseka ati” Ihangane bibaho.
Mama Denis atuje ati” Oya ntacyo kwihanganira kuko iri ubwaryo ni isome.
Gweni asekamo ati” Noneho urabasha kwiga se?
Mama Denis ati” Gweni namaze kwemera ko buri muntu wese uri kwisi aba ari mwishuri. Nuko ahubwo kwiga kwacu usanga bitandukanye.
.
Eliya aba araje aza hafi ya Gweni.
Gweni ati” Reba akantu keza udutegurira urabona ko tugize umushitsi ukomeye.
Eliya ati” Ese hari icyo yaba yifuza??
Gweni ati” Oya singombwa kumubaza, urabizi ko abashitsi bacu tubategurira ibyiza cyane cyane iyo tubazi.
Eliya ati” Uyu we ntekereza ko atandukanye.
.
Mama Denis araho arimo kumva ukuntu bamuvugaho bakukanwa. Arabareka.
Gweni ati” Nawe ndamuzi.
Mama Denis ati” unzi ibingana iki??
Gweni ati” Umuntu wese mfite aho mpuriye nawe ikintu cya mbere nkora ni ukumenya. Wenda simenya byose kuri we ariko menya ibihagije byibanze.
Mama Denis araseka ati” Kuva na mbere hose uri Umukobwa udasanzwe!
Gweni ati” Ariko mbere siko wabyemeraga.
Mama Denis ati” Suko ntabyemeraga ahubwo waduteraga urujijo. Twibazaga uko umeze ahantu ubikura kandi uri umukene.
Gweni araseka.
.
Kurundi ruhande mu rugo kwa Denis. Ahagaze mu cyumba cye arim gutekereza kuri Gweni.
Uwo mwanya Sabine aza kumubwira ko Papa we amushaka ashaka kuvugana nawe. Denis ahita ava mu cyumba yitaba Papa we amusanga muri Office ye nto iba aho mu rugo.
Papa Denis ati” Welcome muhungu wanjye.
Denis ati” Urakoze Papa.
Papa Denis ati” Nishimiye ko akanwa kawe kakibasha kunyita So.
Denis ati” Uko byaba bimeze kose umubyeyi aba ari Umubyeyi.
Papa Denis ati” Ndabizi ko iyo Umubyeyi yababaje umwana we aba asigariye gusa ku cyubahiro cyo kuba yaramubayey gusa ntakindi. Mwana wanjye umbabarire. Umbabarire kuba ntaragushigikiye nk’Umugabo.
Denis ati” Papa kubwira umuntu ko umbabariye biroroham , ariko kwakira ko wamubabariye muri wowe bitwara akanya.
Papa Denis ati” Ibyo ndabizi cyane. Gusa ntegereje igihe cyose bizafata.
Denis ati” Ndakubabariye.
Papa Denis ati” Urakoze cyane. Kandi ndize bihagije.uwo nurwanyije niwe watabaye ubuzima bwanjye.
.
Denis ati” Yego,uwo mwahigishaga amacumu, we yarimo yiruka imihana ashaka icyatabara ubuzima bwawe. Uwo mwanze we yagumanye urukundo abakunda muri we
Papa Denis ati” Nuzuye isoni mu mutima wanjye. Ese hari amahirwe yuko nakwicarana nawe tukavugana??
Denis ati” Nanjye ubwanjye ntabwo ndicarana nawe ngo tuvugane.
Papa Denis ati” Nubonana nawe wazamuhaye ubusabe bwanjye??
..
Kurundi ruhande mu rugo kwa Mia, Micky na Jovia bahateraniye Micky arimo kubabwira inkuru y’ukuntu Gweni ariwe watabaye Company yabo. Ababwira nuko asigaye asa.
Mia ati” Ubuse ni mwuzuye ikimwaro??
Micky ati” Uzi bimwe byo kugwa mu kantu ukaba nkimbeba iguye mu mazi niko nabaye nkimara kubona ko ari Gweni.
Mia ati” Nyamara hari ibintu twishuka twibeshya. Twibeshya ko ubu buzima aritwe tubufite mu kiganza tubujyenga ariko siko bimeze.
.
Micky ati” Nanjye ntibwo ntangiye kubyumva.
Javia ati” Ninde wizeraga ko Gweni twari tuzi kuriya yagaruka yarabaye kuriya.
Micky ati” Ariko uretse ko na mbere hose uriya Mukobwa yararenze.
Mia na Jovia baraseka
Micky ati” Muraseka ibiki??
Mia ati” Utangiye kubyizera se?
Micky ati” Kiriya gihe twaramufatiranye. Burya iyo utazi umuntu ntabwo uba ukwiye kumutwara uko wiboneye.
.
Tugaruke mu rugo kwa Gweni .Eliya yabazaniye utwo barya baganira. Kandi Mama Denis aumva yanyuzwe.
Gweni ati” Urumva bimeze gute??
Mama Denis ati” Nibishya kuri njye ariko ntabwo bisanzwe.
Gweni ati” Twe hano nuko bigenda ntabwo wakwakiriza umuntu ikintu asanzwe amenyereye cyereka iyo aricyo ufite muri ao kanya n’ubundi. Uretse ko niyo cyaba aricyo ugitegura no mu bundi buryo.
Mama Denis ati” Ndagushimiye cyane.
Gweni ati” Murakoze mama.
.
Mama Denis yumvise Gweni amwise gutyo ngo mama aba nkutunguwe ati” ese uracyamfata gutyo??
Gweni ati” Yego,
Mama Denis ati” Birandenze!
Gweni ati” Kubera iki??
Mama Denis ati” Ntabwo narinzi ko ucyinyubaha gutyo.
.
Gweni ati” Indangaciro zanjye ntakintu nakimwe kizihundura. Uko njye nawe twaba tubanye kose ntabwo byatuma ntakaza ikinyabupfura ngo nteshe agaciro icyubahiro cyawe.
Mama Denis ati” Ubuda sa bwawe. Ubundi kuki nabaye impumyi mbere hose. Ndibaza nti ababyeyi nkatwe tureba gute?? ubwo ndabaza n’abandi babyeyi bagenze banjye murimo gusoma iyi nkuru. Ndavuga wowe urimo kuyisoma muri aka kanya.
Gweni ati” twavuze byinshi ariko kugeza n’ubu ntimurambwira ikibagenza hano.
.
Mama Denis ati” sinzi niba ari ubusazi ariko ibyo ngiye kuvuga bingenza nibyo ntakundi.
Gweni ati” Yego amatwi yanjye arakumva.
Mama Denis ati” Ese wambera umukazana ugashyingiranwa n’Umuhungu wanjye?
.
Udacikwa na Episode 64
Comments