logo

NEW TALENTS

Stories Group

IBANGA RY'UMUKAZANA WIRABURA S01 Ep 64

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
IBANGA RY’UMUKAZANA WIRABURA
.
Episode 64
.
Dusize  mama Denis asabye Gweni ko yamubera  umukazana akabana n’Umuhungu we Denis.
.
Umwanditsi ni Chris  nandi Ishimwe.
.
Gweni araseka,
Mama Denis yumva aramwaye ati” Nibyo narinabivuze  ko ari ubusazi. Ariko  nyine icyo kintu mfite kumutima.
Gweni ati” Ese  koko mama  tuvugishije ukuri, ni umutima wawe  muri  aka kanya ukubwiye ngo unsabe kukubera umukazana cyangwa nuwo maze kuba we  bitumye  ubinsaba??
Mama Denisati” Aho urashaka gusobanura  ibiki?
Gweni ati” Nyine mbere  hose wambwiye ko ntanarimwe njyewe  naba Umukazana wawe. Ariko ubu muri aka kanya ni wowe  urimo kubinseba.
Mama Denis ati” Nibyo nakubwiye. Mfite amasoni yo kuba naraguhakanye  mbere.
.
Gweni aramureba aramwitegereza  gusa  araceceka.
Mama Denis ati” None ko ucecetse  ntacyo ubivugaho?
Gweni ati” Mama urabizi mvugisha ukuri kuraho sinkunda uburyaya.
Mama Denis ati”Oyaaaa mukobwa  wanjye ntabwo naje kukuryarya.
Gweni araseka ati”Mbaye n’Umukobwa wawe  se??
Mama Denis ati”Ese  ko wagira ngo  ugiye gutangira  kunyirataho??
Gweni ati” Oya hano turi mu kuri.  Aka  kanya   mbaye umukazana wawe  kubera  ko hari impinduka maze  kugeraho, kubera  ko ejo  hari n’icyo naje nkabafasha. Washimye uko nitwaye ejo mbatabara  nuko nsigaye nsa  uyu munsi none urabona ko naba umukazana wawe. Wowe urumva bidasekeje. Nako ntabwo bisekeje biteye isoni.
.
Mama Denis ati” Gweni nyizera  naje n’Umutima wanjye umenetse.
Gweni ati” Ababyeyi nubu muracyakora amakosa  menshi. Nubu kandi nibyo urimo gukora,  nubu dore  ni wowe  urimo guhitiramo umuhungu wawe. Ubundi kubera iki mutajya mwubaha amahitamo y’abana banyu kubera  iki mutabashigikira??  
Mama Denis ati” ariko  hari igihe ubona   umuntu ugiye kubana n’Umwana wawe  ukabona ntabwo akwiye.
.
Gweni ati” Ibyo se   mu bibona gute?  Umuntu wa  mbere  uba ukwiye kubimenya ko ari nyiriguhitamo umuntu. Wenda da  mwe mugatanga inama. Ariko komeze  urye icyo twaguteguriye.
Mama Denis ati” Yego yego murakoze.
.
Uwo mwanya telephone ya Gweni irasona ni  Denis  urimo guhamagara amwitabe.
Gweni ati”Karame Denis.
Denis ati” Gweni ese  byashoboka ko njye nawe duhura?
Gweni ati” Turaza   kuvugana buretse  gato   hano mfite umushitsi.
.
Gweni ava  kuri telephone.
Mama Denis ati”  kubera  iki utamubwiye ko ndi hano?
Gweni ati”  Oya si ngombwa  kubera  ko hano ni Umugore ku mugore  barimo kubwizanya  ukuri.
Mama Denis ati” Gweni  waduhaye amasomo ahagije  kwitangiriro nuko tutabaye abantu bazima.
Gweni ati” Ikibazo  cyanyu iyo mujya gukora amahitamo  mubanza kwireba mwe ubwanyu. Ariko nkakubaza  waba ufite ubwibone n’ubwiyemezi no kumva uruta  abandi bose  maze  ukibwira ko wamenya guhitamo umuntu wanyawe??
Mama Denis ati” Nibyo byambayeho kuri Brigitte. Rwose  nubu sinzi  ko ikimwaro mfite kizigera gishira. Nabaye ikimara  nakabaye ndi umugore wuzuye ubwenge. Gusa umbabarire  kubyo nagukoreye byose.
.
Gweni ati” Ubu rero ntabwo byakunda ko mbana n’Umuhungu wawe  nanjye narashatse  mfite Umugabo. 
Mama Denis arikanga ati” Ejo ni joro niko Denis yatubwiye ngira  ngo arimo kubeshya.
Gweni ati” Yababwiye ukuri.
Mama Denis  yumva acitse  intege arababara  cyane maze arahaguruka ati” Birambabaje   cyane ariko nanone  congulaturation. Gusa Umwana wanjye namutesheje umugore ukwiye ntabwo nzigera nibabarira.
.
Tugaruke  mu rugo kwa Mia.bari mu byumba barimo gufata ama snap photo.
Mia ati” Ese  wowe  kuba uca Eliya amazi kandi agukunda  ntuzasanga ubyicujije cyane nyuma yuko uhuye n’Umuhungu utari uwanyawe.
Micky ati” ariko situation yanjy iratandukanye.
Jovia ati” Itandukane gute se??
Micky ati” Njyewe uriya musore nuko ntamukunda. 
Mia ati”Ubwirwa  niki se  ko utamukunda. Waramusuzuguye nkuko mwasuzuguye Gweni.
Jovia ati” Micky wamenya ko utamukunda aricyo umuziza  aruko umuhaye umwanya, utamurebeye mu indorerwamo yo kumusuzugura
.
Mama Denis ageze mu rugo yacitse  intege. Manda arabibona  Mama Denis aricara
Manda ati’ bigenze  gute??
Mama Denis ati” Yashatse  Umugabo afite Umugabo.
Auntie Manda ati” Ni nkuru mbi  cyane.
Mama Denis ati” Umwana wanjye ntabwo azakira agahinda namuteye.
.
Bidatinze  Denis nawe  yaje mu rugo kwa  Gweni kumureba. Gweni amuha ikaze ngo baganire.
Denis ati” Gweni mpise ndaza ku ntego. Ese  njye nawe  uracyahari.
Gweni  aramureba gusa.
Denis ti”Vuga. Kubera  ko niba hari icyahindutse  ubuzima bwanjye bigiye kuzangirika burundu.
Gweni amurebe  hashire akanyaaaa ati”  Ese  Denis hari iherezo uzi ry’urukundo?? abantu bo bararangira  ariko urukundo ruhoraho iteka.  Njye nawe turacyahari turi bazima. None urukundo rwacu rwajye he rutari mu mitima yacu.
.
Denis ati” Bivuze  ngo njye nawe….
Gweni ati” Yego njye nawe.
Denis ahite amusimbukira amuterure  bishime  cyane.
.
Nyuma Denis amubwire ati” Papa arashaka kuvugana nawe.
Gweni ati”  ntakibazo.
.
Bidatinze  Gweni yaje mu rugo kwa Denis aje guhura  na Papa Denis. Amusanga muri Office ye mu rugo.
Papa Denis ati” Gweni karibu.
Gweni ti” Murakoze

Aricara 

Udacikwa na  Final Episode

Comments