Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
IBANGA RY’UMUKAZANA WIRABURA
.
Final Episode.
.
Twaherutse Gweni aje guhura na Papa Denis amwitabye.
.
Umwanditsi ni Chris nand Ishimwe
.
Gweni amaze kwicara Papa Denis areba mu kabati ke akuramo impano ayishyira imbere ya Gweni.
Papa Denis ati” Gweni mbere na mbere umbabarire. Kubera ko uri umukazana wagaciro wahoze imbere yanjye ariko ntigeze mpa agaciro.
Gweni ati” Kubera iki urimo kunyita umukazana wawe kandi ntariwe.
Papa Denis ati” Wakabaye uriwe uretse twe twimbitse. Rero guhera uyu munsi uri umukazana wanjye wabana na Denis mutabana.
.
Gweni aratangara ati” Papa naba ndi Umukazana wawe gute kandi ntabana na Denis.
Papa Denis ati” Nakubwiye ko ntabyitayeho. Guhera ubu uriwe. Sinzi ngo kumbabarira kwawe bizafata igihe kingana iki ariko igihe cyose bizafata nzaba ntegereje.
Gweni ati” Papa ntakibazo mfite kubera ko uko mwamfashe niko mwabyumvaga.
Papa Denis ati” Oya twagufashe nabi. Uri zahabu yeje imbere yacu. Ariko kubera ko yariho itaka ntabwo twabimenye.
Gweni ati” None ubu itaka ryavuyeho??
Papa Denis ati” Oyaaaa riracyariho. Ariko kubera ko tutigeze dusobanukirwa akamaro kiryo taka kuri zahabu niyo mpamvu mtacyo twamenye. Iryo taka ryarindaga iyo zahabu ngo itangirika.
.
Gweni arabyumva.
Papa Denis ati” Fata iyo mpano nkushimira ariko ntuze kubyita ikuguzi cyuko watabaye ubuzima bwanjye.
Gweni at” Ahubwo se ubwo ntarayifata siko byaba bimeze.
Papa Denis ati” Oya ntabwo ari ikiguzi. Kubera ko ibyo wankoreye ntakiguzi gihari cyabigura.
.
Gweni afata impano.
Papa Denis ati” Yifungure urebe.
.
Abandi bari hasi barimo kwibaza niki Umusaza arimo kuvugana na Gweni.
.
Mama Denis abona Denis ati” Denis Gweni aravugana iki na Papa wawe.
Denis ati” Nanjye ntabwo mbizi.
Manda ati” Ese koko uriya mukobwa byararangiye afite Umugabo ntabwo mwabana??
Denis ati” Yego.
.
Tugaruke muri Office Gweni afunguye abona ni UPI arikanga areba Papa Denis ati” Papa ndabona ari ikibanza.
Papa Denis ati” Yego ni ikibanza kirimo n’inzu.
Gweni ati” None ibi bisobanuye iki??
Papa Denis ati” Niyo mpano yanjye nkuhaye. Guhera aka kanya aho hantu hagiye mu biganza byawe.
Gweni ati”Oya urabizi ko ntabyemera.
Papa Denis ati” Ndabizi, arik nakubwiye ko atari ikiguzi kandi ntawanga impano rwose. Ubaye utanahashaka ndabizi ugira umutima mwiza wahafata ukahagurisha amafanga avuyemo ukayafashisha abantu ushaka. Ariko ni ahawe. Ikindi kandi naguhaye title yuko uri Umukazana wanjye waba ubana n’Umuhungu wanjye cyangwa utabana nawe. Byose ni amahitamo yawe. Umugabo wese uzaba urikumwe nawe azaba ameze nk’Umuhungu wanjye.
.
Gweni yemere ayifate maze amushimire.
Papa Denis ati” Ntabwo usanzwe wa mwana we maze uzahore gutyo.
.
Gweni amaze kuvugana nawe aramanuka asanga bose bari hasi basa na bari bamutegereje arabarebaaa nabo baramureba. Gweni areba Denis ati” Denis bwira umuryango wawe itariki yubukwe bwacu.
.
Mama Denis na Manda bagwa mu kantu
Mama Denis ati” Bino se biri serie cyangwa ndimo kubirota??
Denis ati” Nibyo mama jye na Gweni tugiye kubana.
.
Micky aza imbere ya Gweni ati” Gweni umbabarire ibi nagukoreye.
Gweni ati” Wowe ibyo wankoreye wabikoreshejwe n’ubwana ariko narakubabariye.
Micky ati” None wampa number za Eliya??
.
Gweni arazimuha.
.
Nyuma ya mezi atatu Gweni na Denis barashingiranwe barabana. Bakora ubukwe bwiza.
Gweni abana nabo neza cyane baramukunda bitangaje. Nawe akajya abitaho bihebuje. Nyirabukwe agera aho ajya yirahira ahantu hose ageze ko ariwe ufite umukazana.
Mama Denis na Gweni baragenda baba inshuti zikomeye kuburyo bakoranaga burikimwe cyose.
Igihe kiragera Gweni ava no mu kazi yakoraga aza gukorana na Denis muri Company kugira ngo bafatanye bakomeze bayizamure.
.
Nyuma y’igihe baza kwibuka imfura yabo ya mbere. Umuryango urakomeza ubaho neza kandi mu byishimo.
Buri ni mugoroba Umuryango wabaga utegereje kurya ibiryo byateguwe na Gweni.. hashize igihe Gweni na Denis baza kwibaruka abandii bana babiri.
.
Hashize igihe Mama Denis yaje gushinga itsinda ry’ababyeyi , ryigisha ababyeyi kutajya bivanga mu mahitamo y’abana babo. Kandi n’igihe bashatse kubagira inama ibafasha ntibakabikorane ubwibone n’ubwiyemezi kubera ko bituma batabasha kumenya neza Abakazana bakwiranye n’Abahungu babo.
Gweni aramushigikira akajya aza no gutangamo ibiganiro bitandukanye.
.
.
Ndabashimiye uko twabanye muri iyi nkuru mwarakoze.
Comments