Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
IBANGA RY’UMUKAZANA WIRABURA
.
Episode 31
.
Twaherutse, Brigitte yafata ifoto arimo gusomana na Denis arangije ayoherereza Gweni maze aranamublock.
.
Umwanditse Chris nandi Ishimwe.
.
Amablotse agira ngo Gweni aze gutekereza ko ari Denis ubikoze. Arangije telephone ayirambika hasi amaze kuyirambika hasi areba Denis maze nawe akuramo imyenda ajya hejuru ya Denis atangira kumusoma.
.
Tuze mu rugo kwa Denis, Mama Denis na Aunte Manda bicaye mu ntebe zo hanze hafi ya pisine barimo kuganira bananywa ikawa.
Manda ati” Hari ikindi numva twakora.
Mama Denis ati” Nyuma yo guhagarikira umwana wanjye byose niki kindi uvugako twakora ko numva twaba tugiye gukabya?
Manda ati” Umva mukuru wanjye byose turimo gukora nukugira ngo duhagruka uiya Mukobwa ushaka kuba Umukazana wawe kumbaraga.
Mama Denis ati” Icyo kindi niki??
Manda ati” Mwananiw guhagarika uriya mukobwa ariko njye hari ikintu nshaka kwikorera uriya mukobwa nkamukura mu nzira.
.
Mama Denis ati” Uriya mukobwa akomeye kurenza uko ubitekereza.
Mandaati” Nubu njye ibyo muvuga wowe n’Umugabo wawe simbyumva.
.
Mama Denis aramuseka ati” Ntumva gute kandi Denis yaramuzanye kumutwereka umukobwa akaduhagararana mu nzu yacu yemye ntabwoba afite akadushangana ijosi niki wakoze.
Manda ati”Nicyo ngiye gukora.
Mama Denis ati” Wikwirushya uriya Mukobwa najye navuganye nawe akomeye kurenza uko waba ubitekereza.
Manda ati” Umva buri wese agira intege nke nkanswe akantu gasa kuriya kumukar kavuye mu cyaro..
Mama Denis ati” Gafite Confidence ntazi ngo gakomora kuki??
Manda ati” Ubwo ahari nayo marozi yako atuma kiyumva
Mama Denis ati” Uriya mukobwa ntabwo ari umurozi. Ahunwo gafite ukuntu gakomeye mu magambo kavuga.
Manda ati” Umva njyewe ngiye kugacecekesha ntabwo muzigera mwongera kukabona hafi ya Denis.
Mama Denis ati” Ngaho gerageza da nakubwira iki??
.
Tuzi kuri gheto ya Gweni arakangutse afata telephone ye ajya kuri whatsapp. Ajya kuri chat ye na Denis afunguye abona ifoto ya Denis yambaye ubusa asomana na Brigitte arikanga. Ava kuri whatsap amuhamagaye asanga yamublotse.
Gweni araseka aravuga ati” Brigitte wishutse cyane ndabizi ko ibi atari Denis wabikoze.
.
Kurundi ruhande kuri Apartment ya Brigitte yambaye igishati kinini cyane cy’umweri ariko imbere muri cyo yambaye ubusa ntakindi kintu kirimo. Afite akanyamuneza kubera ibyo yaraye akoze yizeye ko ari umutego mwiza noneho yateze. Uwo mwaya yumva ukomanga arebye kuri camera abona ni Micky uje kumureba arafungura barasomana by’abakobwa.
Micky ati” Bite se ko mbona ufite akanyamuneza.??
Brigitte ati” Ibintu ni uburyohe??
Micky ati” Gute se agakobwa ko mu cyaro karimo gutwara Umugabo wawe.
Brigitte ati” Ariko ahari waranyibagiwe kumuteguro. Ubu Umugabo wanjye turikumwe.
Micky biramucanga ati”ariko urkumwe nawe mu ntekerezo?
Brigitte ati” Nooo.
.
Ko bavugana Desi arakagutse yibona mu buriri bwa Brigitte yambaye ubusa biramuanga yibaza uko yageze aho. Yerebye abona yambaye ukuri kuzuye. Yibaza uko yageze aho. Icyo yibua gusa nuko yasangiragana ba michel. Ako kanya Brigitte aba aje mu cyumba.
Denis ati” Nageze hano gte??
Brigitte ati “ Rega igihe cyose hano niho umutima wawe uba uri
Denis ati” Ndakubaza nageze hano gute??
Brigitte ati” Wizanye nkuko warusanzwe uhizana. Wowe waje ungana.
Denis azunguza umutwe ati Ntabwo narikuza hano
Brigitte araseka ati” Ariko dore niho uri. Denis aha niho ubarizwa rega. Umutima wawe uba hano iwanjye.
.
Denis ati” Imyend yanjye irihe.??
Brigitt ati” Iri muri woshing machine ahubwo reka nkurebe indi yanjye uba wambaye.
Denis biramucanga.
Brigitte areba indi ye aba amuhaye.
Denis ati” Ubu ngiye kwambara imyenda y’abagore??
Brigitte ati” Uti muzu wanjye ariko hari ikibazo ukwiye kugira?? ahubwo kora dushe uze dufate breakfaste
.
Denis afata isume .
Brigitte akamureba agaseka.
Denis ati” Niki cyabaye??
Brigitte ati” Ibisanzwe biba kandi byagenze neza. Cyakora narinkukumbuye cyane.
.
Denis yumva arapfuye.
.
Amaze koga aza muri salamanger akubitwa no gusanga mushiki we Micky ahari agwa mu kantu.
Denis ati” Wowe urakora iki hano??
Micky ati” Ufite ikihe kibazo cyo kuba ndi aha. Ahubwo nejejwe no kuba uri hano.
.
Kurundi ruhande Gweni nawe arimo kugeda agana mu rugo kwa Denis agiye kumureba. Arimo kugenda n’amaguru. Arimo agenda hari imoto ije imukatira imbere nabi umukobwa utwaye iyo moto yikubita hasi. Gweni aramtabara aramufasha. Zimwe mu mpapuro uwo mukobwa yarafite zinyanyagira hasi. Gweni amufasha kuzitora.
Gweni afatamo rumwe arebye ibyaribyo abona ni impapuro z’amatangazo y’akazi. Azihereza uwo mukobwa umukobwa aramushimira cyane.
Gweni aramubazaat” Aho hantu barimo gutanga akazi nihe??
Umukobwa aramubaza ati” Urumva se nawe ushaka akazi ngo nkujyane wigeragereze amahirwe??
Gweni ato” Ntakibazo.
Umukobwa ati” Jya kuri moto niho ngiye mpakugeze.
.
Gweni aba ahinduye inzira ajya kuri moto ajyana nuwo mukobwa bakimara kuva aho kumbe Auntie manda yari hirya yabo mu yindi mdoka abareba maze araseka.
.
Umukobwa hari aho yazanye Gweni binjiramo. Barakomeza bagera kure cyane muri iyo nzu bagera nah bazamuka. Gweni atangira kwikanga aho hantu baje bashaka abakozi.
Batangira gutambuka ku bagabo badafite amasura meza.
.
Bageze imbere uwo mukobwa hari Umugabo avuganye nawe uwo mugabo amuha amafaranga maze uwo mukobwa arigendera. Gweni arabibona abona ko harimo ikibazo agiye gukata nawe ngi agende ibigabo biramuzenguruka.
.
Udacikwa na Episode 32
Comments