Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
IBANGA RY’UMUKAZANA WIRABURA.
.
Episode 32.
.
Twaherutse Gweni agambaniwe hari abagabo bamugose.
.
Umwanditse Chris nandi Ishimwe.
.
Gweni abona ibigabo bitangiye kumugota. Ababaza icyo bashaka bavuga ko ntacyo akwiye kubaza bamaze kumugura amafaranga yabo.
.
Kurundi ruhande wa Mukobwa umaze kumutanga yaje guhura na Auntie Manda amubwire ko deal ibaye done. Auntie Manda arishima maze amuhereza amafaranga Umukobwa aragenda.
.
Gweni nawe arabona asumburijwe amaze gutangwa atangira gutekeza uko agiye kwirwanaho. Asubira inyuma abagabo bakagenda bamusatira. Akomeza gusubira inyuma aba asitaye kurwuma inyuma ye maze ararufata ikigabo cya mbere kigiye kumufata aba agiteye urwuma kigwa hasi.
Abandi bagabo barataka Gweni yirwanaho, kubwo amahirwe aba ageze kubiryo ikigabo kimwe muri ibyo cyarimo kirya, maze afata isosi ayimena mu maso ibigabo bibiri maze biribwa mu maso kumbe isosi yarimo urusenda. Haba hasigaye abandi bagabo babiri. Gweni acugana nabo.
.
Kimwe kigiye kumufata aba acuye bugufi aca mu mugaru yacyo maze ikindi agiterwa urwuma ku gitsina umukobwa acaho ariruka cyane.
Abagabo bmwirukaho arik kubwo amahirwe agera ahantu hari abantu benshi kuburyo ntacyo baba bakimutwaye.
Abonye amaze kubacika abanza kwicara hamwe ariruhutsa
.
Kuri Aparment ya Brigitte , Micky ari hanze arimo kuvugana na Mia na Jovia bashute be yahaye akanya Brigitte na Denis ngo bavugane ibyabo.
Jovia arimo kuvuga ko yaraiz ko muaza wa micky ari umusore wa dange utatwarwa n’agakobwa kose ahuye nako.
Micky arabwira ati” Ko byose bimeze neza ubu Denis na Brigitte basubiranye.
Mia ati: Noneho wa mukobwa wari isereri yavuye mu nzira.
Micky ati” Cyane.
.
Mu nzu Brigitte na Denis ntawo barimo kuvugana neza.
Brigitte ati”Denis uko wakwigira kose ninjye mugore mugomba kubana.
Denis ati” Ese ntubona ko urimo kwihambira.
Brigitte ati” Oyaaa nzi neza ko ari intekerezo zawe zari zararozwe ariko bwo wagarukaga hano wizanye nabonye ukuri kuzuye kurukundo rwacu.
Denis arahaguruka ati” Ntarukundi ruri hagati yanjye nawe,
Brigitte ati” Nonese uhagurutse ugiye he??
Denis ati” Aha siho nkwiye kuba ndi.
.
Aza mu cyumba afata telephone ye agiye guhamagara Gweni number ya Gweni arayibura biramucanga.
.
Kurundi ruhande Gweni amaze kuruhuka akomeza urugendo arimo agenda aba aboye ka gakowa kamugambaniye akabona hakurya kagenda maze arakomeka. Agakobwa nako uo kakarebye inyuma kabona Gweni kari kamaze gutanga yakometse ari inyuma yako kariruka Gweni akirukaho aragafata.
.
Gweni ai” Uransobanurira neza ibyo warunkoreye.
Agakobwa ati” Njyewe nashakaga amafaranga.
Gweni ati” Kubona amafarangz bivuze kugambanira ubuzima bw’abandi? Kubera iki wabikoze cyangwa mkujyane kuri police.
.
Agakobwa nagusobanuriye.
Gweni agakoza urushyi rwa mbere ati” Nitambwira ndakujyana kuri Police. Mbwira kubera iki warunkoreye ibinu nka biriya.
Agakobwa kamubwiza ukur ati” Ni uwarumaye ikiraka cyo kubikora nkakujyana nkugutanga mu bigabo.
Gweni ai” Ninde.
Umukobwa ati” Ni Manda wo kwa Denis.
.
Gweni aba amenya abari bamutanze.
Kurundi ruhande Denis nawe ari mu nzira arimo ataha agera iwao mu rugo. Agiye kujya mu cyumba ahura na Mama we.
Mama Denis ati” Denis mwana wanjye urabona utabaye undi muntu.
Denis ati” Mama nimwe murimo kwica ubuzima bwanje n’uburenganzira bwanjye..
.
Auntie Manda aba arinjiye aseka kuko azi neza ibyo amaze gukora. Areba Denis.
Manda ati” Denis, kariya gakobwa ntabwo kagukundaga
Denis ati” Ibyo wowe ntabwo wabimenya.
Manda araseka ati” ko mbizi neza ra ko nzi nicyabaye.
Denis ati” Habaye iki??
Manda ati” Gweni mvuye kumusuzuma.
.
Denis ararakara aza imbere ye arakaye ati” Gweni mwongeye gupanga kumukorera iki??
Manda ati” Ntakintu twamukoreye.
Deni ati”Uvuye kumusuzuma ibiki??
.
Manda agaseka kubera ko azi neza ko yamaze kumuvana mu nzira.
Denis ati” Ndakubaza uviye kumusuzuma ibiki??
Manda ati” Njyewe nashakaga kumenya umutima we ungana iki kuri wowe. Nagiye mpura nawe mubeshya ko wamaze kuva mu gihugu ukigera hanze ujyanye na Brigitte ndagije muha amafaranga musaba ko ubwo mwigiriye hanze atazigera yongera kubavangira, ko akwiye kwakira ukuri ko atari waruteganyijwe kuzabana nawe.
.
Denis aba araraaye ati” Wagiye kumubeshyera iki??
Mama Denis ati” Denis buretse tubanze twumve uko byagenze. Niba koko uriya mukobwa uvuga ko agukuda yagukundga koko!
Manda ati” Uzi icayabaye. Umukobwa yafahe amafaranga ahita agenda ubutareba inyuma.
.
Denis ati” Ibyo ntabwo nabyizera.
Mama Denis ati” Denis humuka amaso. Adukobwa nka turiya tuba dushaka gutwara ibya bandi twakora burikimwe cyose gishoboka. Kariya gakobwa kari karakwinjiriye nabi cyane.
.
Manda ai” Denis uko niko kuri. Gweni yigize mwiza ariko n’ubundi umutindi ntakindi aba akeneye.
.
Bakiraho hari uwo bumvishe yinjira ahwana n’abarinzi baza kureba bageze muri Saro babona ni Gweni. Manda agwa mu kantu!
Gweni arabarebaaa ati”Kweri abakire nkamwe muhangayikishijwe no kwica umukene nkanjye?? Auntie Manda umutego wawe waswase wafashe ubusa. Ariko se basi iyo uza kubyikorera utagiye kwihisha inyuma yundi muntu.
Denis arahindukira areba Manda ati” Niki wagerageje gukora??
Gweni ati” Abakire mukwiye gukorwa n’isoni niyo mpamvu hananditse ngo kugira ngo umukire azinjire mj bwami bw’ijuru bimeze nko kubona ingamiye cyangwa inzovu yinjira mu mwenge wurushinge.
Manda akorwa n’amasoni umugambi we uramupfubanye.
.
Gweni arabegera ati” Mu byukri niki cyanyu nariye hari n’ijana ryanyu nigeze mfata?? murampora iki?? kuba umusore wanyu ankunda cyangwa mukunda se?? Papa Denis nawe aba arinjiye yumva iyo nkuru yuko byagenze.
.
Gweni arabareba bose ati” Njyewe icyo nshaka hano ni Denis gusa ntakindi nakimwe nkeneye. Mwigira ikibazo ntasahani yanyu nimwe nzigera ndiraho ntabyo kurya byanyu nzigera narimwe ndya. Nta nzu yanyu nzigera nturamo. Muhangayikishijwe niki??
.
Barumva bose.
Gweni areba Denis ati”Njyewe niteguye kubana nawe niba umutima wawe ubishaka guhera aka kanya.
.
Denis aramwegera amufata akaboko maze areba umuryango we ati” Ubu tuvugana njye na Gweni tugiye gukora ubukwe..
.
Udackwa na Episode 33
.
Comments