logo

NEW TALENTS

Stories Group

IBANGA RY'UMUKAZANA WIRABURA S01 Ep 33

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
IBANGA RY’UMUKAZANA WIRABURA.
.
Episode 33
.
Twaherutse  Gweni yisabiye Denis  imbere y’ababyeye ko bahita bakora ubukwe.
.
Umwanditse Chris nandi Ishimwe
.
Mama  Denis aza imbere ya Gweni aramureba  cyane at” Wa gakobwa we ntabwo wahatiriza Umuhungu wanjye kubana nawe
Gweni  ati” Ariko mama nakubaza??  ese  wubaha Umuhungu wawe??
Mama Denis ati” Yego.
Gweni ati” Byiza cyane. Ikibabaje ariko nuko ibyo uvuga bitandukanye nibyo urimo gukora. Umuhungu wawe urimo kufata nk’akana kuruhinja kakiri ku ibere ryawe.  Cyangwa se akaba ari mukuru ariko adafite ubushobozo bwo kwifatira icyemezo. Hindukira urebe umuhungu wawe.
.
Mama Denis arahindukira ahuza amaso na Denis. Kurundi ruhande Brigitte muri Apartmeny ye arishimye  cyane arimo kwibuka uko yaraye araranye na Denis maze akishima  cyane  yibwira ati” Denis ubu ndagufite ibyanjye nawe  bigomba gukomeza.
.
Tugaruke mu rugo kwa Denis mama we amaze kureba arongera agarura amas kuri Gweni.
Mama Denis ati” Umwana wanjye suko ndimo kumufata kuko ndamwubaha  cyane ibyo ndimo gukora ntabwo ari ukutamwubaha  ahunwo ndimo kugerageza kumurinda  udukobwa tw’utubandi nkawe.
Gweni araseka ati” Nonese we uravuga ibyo atabasha kubyibonera. Denis ntabwo we yakwimerenyera  niba ndi ibandi cy umuntu w’ingenzi.
.
Denis areba umuryango we ati” Njyewe  ngomba kubana n’Umukunzi wanjye uko abivuga.
Auntie Manda ati”  ariko Denis urabona   uyu mukobwa atakuboye?? urimo kugendera kubyifuzo bye gusa.
Denis ati” Njye nawe  ntaho dutandukaniye.
Mama Denis areba Denis ati” Denis  ceceka ibyo uvuga ntabyo uzi.
Gweni ati” Mama wicecekesha Umugabo wanjye arakuze. Ese  ntabwo ubona ko akuze  bihagije. Uriya ni Umugabo mama ntabwo ari Umwana.
Denis areba mama we ababaye  cyane ati” Mama ntabwo mwigeze  munyubaha.  Gweni ari mu kuri . ibyo mwakora byose  birabareba njye nawe turabana.
.
Mama Denis biramubabaza. Denis ava kuruhande rwab aza kuruhand rwa Gweni amuhereza  akaboko bafatana mu kiganza.
Gweni arabareba maze araseka ati” Maze rero njyewe ntacyo mfa namwe ndanabubaha mwese  kubera ko arimwe  mwabaye isoko y’urukundo rwanjye. Reka mbasabe akantu. Wenda njye mureke kunkunda no kunyubaha ariko basi mwubahe urkundo kuko ni uruzirantenge. Ikindi mutekane ntacyanyu nje gutwara kubera ko namaze imyaka 25 irenga mbayeho  ntabeshejweho nibyo kurya byanyu. None ubu koko muhangayikishijwe nuko  ubu  hari icyo naba mbakeneyeho oyaaaa!
.
Bose  barebe confidence umukobwa afite  bikabarenga bikanabacanga.
Gweni ati” Kuba natura nkavuga ntabwo bigiye kugira umukazana udashobotse. Ariko ndi wa mugore witeguye kuvugira urugo rwe kandi ndi wa mugore  utazubakirea urugo rwe kuku Nyirabukwe amufata.
.
Gweni areba Mama Denis maze aramwegera ati” Mama bizakugora  kunyakira ndabizi ndetse  no kwitwa Umukazana wawe  ntabwo bizapfa koroha ariko ntakibazo rwose. Gusa reka nkubwire urugo ruzaba ari urwanye ruzajyengwa  nanjye. Ariko humura uzagumana agaciro kawe  n’icyubahiro cyawe  nka Mabukwe. Kandi ndagunda  cyane.
.
Amaze kubwira mama Denis areba Denis ati” Honey twagenda tukajya gutegura  ubukwe mu buryo bwacu niba ababyeyi bawe bititeguye kugushyigikira??
Denis at” Yego tugende.
.
Bafatana akaboko maze barasohoka barigendera.
.
Abandi basigara barebana bumiwe. Mama Denis avuza  induru arasakuza. Maze areba Auntie Manda ati”Ibyo wavugaga wakoze  nibihe byagomaga kujyana uriya Mukobwa kure.
Manda ati” Uriya mukobwa ararenze.
Papa Denis ati”Njyewe narababwiye aho kunyumva mumfata nk’umunyantegenke. Ariko uriya mukobwa arakomeye. Ni Umukene ariko utemera agasuzuguro.
Mama Denis ati” Kariya kantu  gafite irihe banga.
.
Mu nzira Gweni na Denis barimo kugenda n’amaguru.
Gweni ati” Urimo kwiyumva gute kugenda n’amaguru/?
Denis ati” Ntabyo narimenyereye ariko ndumva biryoshye  cyane.
Gweni ati” Denis ibanga ry’ubuzima nu kumenya kubaho mu bihe byose.  Kandi ukumvisha umutima wawe ko ugomba kubaho.
Denis ati” Gweni uri ishuri rigenda, nubu sindumva ibanga ryawe rituma uba uhagaze ntagihunga.
Gweni araseka ati” Denis narakubwiye. Kuba ndiho bimpa uburenganzira bwo kubaho. Kuba ntari umukire ntibasobanuye ko ntabuzima mfite. 
Denis ati” Uri umugore  udasanzwe.
Gweni ati” Iriya photo yoherejwe  na Phone yawe nziko atari wowe wabikoze.
Denis ati” Wizeye gute ko atarinjye??
Gweni ati” Iyo umaranye n’igihe n’umuntu uba ukwiye kumenya ibyo yakora nibyo atakora. Igihe yakorera  ikintu n’igihe atagikorera. Ndagusobanukiwe Denis.
Denis araseka ati” bajya bavuga ko umuntu ari mugari utamusobanukirwa.
Gweni ati” Barabivuga ariko kuri njye siko bimeze.  Kubera ko burya ukuri kwa buri kintu kuba kuduca mu maso buri munsi ariko tukakwirengagiza. Ntabwo bibaho ko umuntu yihisha imbere muri we ibihe byose.
.
Tugaruke mu rugo barimo kwibaza  ikigiye kuba.
Mama Denis ati” Nitureka Denis agakora ubukwe bwa fake buraho na Gweni umuryango wacu uraza guseba kand ufite amafaranga.
Manda ati” None ugiye kuba kwizima ubashyingire se??
Mama Denis ati” Njyewe ndabona aho bigeze tugiye kurinda basi icyubahiro  cy’umuryango.
Manda ati” Hanyuma se  ukemera  ko babana?
Mama Denis ati” Yego. None nitutabyemera  murabona haraba iki ko uriya mukobwa  kumutsimbura  byanze??
Manda ati” Ubwo rero nubundi naho bitandukaniye Denis nabana nuriya Mukobwa nubundi turaseba.
Mama Denis ati” Oya hari ubiryo.
.
Papa Denis ati” Ubuhe buryo?
Mama Denis ati” Tugiye kwemera  tubashyigikire babane ariko tubfashe bakore mariage nziza. Ariko kuri one condition.  Uriya mukobwa aremera  gusezerana na Denis ntabyivangamutungo arabanza gusinya ko ntanakimwe agomba kugiraho uruhare.
Papa Denis ati” Ibyo ni sawa.
Manda ati” Ibyo ntabwo aza  kubyemera.
Mama Denis ati” Agomba kubyemera. 
Manda ati” Hanyuma se ko nubundi ari uguseba kubera ko atari kurwego rwacu.
Mama Denis  ati” Ubwo turaza kwemera  kumwatsa tumumeneho amafaranga ase neza.  Ariko  nyuma tuzashaka uko tubatandukanya ndabizi. Ariko tudasebye mugihe cy’ubukwe. Ndetse  ahubwo abantu nibanabona  Denis abanye na Gweni bazabona ko  turi umuryango mwiza ufasha twemeye ko Umwana wacu abana na Gweni mu rwego rwo gufasha Gweni.
.
Bose  bumva point ze nizo.
.
Ese  biraza  kugend  bte udacikwa na Episode ya 34

Comments