Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
IBANGA RY’UMUKAZAN W’IRABURA.
.
Episode 30.
.
Twaherutse Denis abaza Gweni ibanga yaba afite.
.
Umwanditse ni Chris nandi Ishimwe.
.
Gweni aramureba yitonze aramusubiza ati” ibanga narindi ni ukumenya agaciro kubuzima, ukisobanukirwa ukamenya uburenganzira bwawe nk’ikiremwamuntu. Twese ibyibiciro byubuzuma bitandukanye twaba turimo nuko twese turi abantu.. iyi si ntanyirayo bwite twese dufite uburenganzira bwo kuyibaho.
Denis ati” Nkunda amagambo yawe aba yuzuye ubwenge.
.
Tuze mu rugo kwa Denis nabo bari kumeza barimo gufata breakfaste.
Micky ati” Bisa nkaho amarozi ya Gweni yamaze kunangira umutima wa Denis burundu. Ese ntakindi cyakorwa mama??
Mama Denis ati” Sinzi ikindi twakora.
Micky ati” Nonese ntabwo twajya kumurogoza.
Auntie Manda ati” mwe ariko mutuze mutegereze. Denis nabura amafaranga burundu azahindura ibitekerezo ndabizi.
.
Hashize umwanya babona Denis nguwo aratashye aje mu rugo, Mama we aba amuhangayikiye cyane arahaguruka aramusanganira aramureba ati” Mwana wanjye waraye he.
Denis ati” Mama wikwigira nkaho unyitayeho se??
Mama Denis ati”Denis hano twese tukwiteyeho.
Denis ati” Ndimo kubibona murakoze cyane. Nshimire na Papa wanyitayeho cyane akanyambura burikimwe.
Papa Denis ati” Njyewe ndimo kurinda ibyacu ko byaribwa n’imbwa.
.
Denis arababara arabareba ati” Murababaje cyane kuko ntimuzi icyo ubuzima busobanuye. Ariko reka mbabaze? Uretse ubugugu abakire tugira wamugani. Ubundi Gweni afite igifu kingana iki cyamara stock y’ibyo dutunze??
Papa Denis at” Ikibazo si isahana y’ibyo kurya yarya. Ikibazo gikomeye n’ugutwara ajyana iyo tutazi.
Denis ati” Hehe se?? ubundi ni ryari Gweni yigeze afata ikintu nakimwe hano.
Papa Denis ati” Ibyo birakureba sha. Kuva warahumwe amaso se niki wabona.
.
Denis arabareba ahita yikomereza ajya mu cyumba cye.
.
Tuze kuri Apartment ya Brigitte aryamye mu cyumaba cyo hejuru aho aba areba buri kimwe cyose.
Papa we aramuhamagara kuri telephone aramwitaba.
Paoa we ati” Bite byawe.
Brigitte ati” Ntabwo ibintu bimeze neza Papa.
Papa we ati” Utambwira ko nubundi wigungiye mu buriri ntacyo urimo gukora.
Brigitte ati”Ndimo gutekereza Papa.
Papa we avuga asa nutongana ati” Ukwiye kujya utekereza ukora. Uko ufata umwanya wawe uwupfisha ubusa utekereza igihe kiba kigeda. Urumva neza.
Brigitte ati” Yego Papa.
Papa ati” Mukobwa wanjye ntukwiye kuba ikimara. Ubundi igihe umaranye na Denis wakabaye wari waramaze kumushyira undercontrol yawe.
Brigitte ati” Papa ngiye gukora akantu kumbwenge. Denis araza kungarukira ndabizi.
Papa we ati” Sawa.
.
Amaze kuvugana na Papa we agira abo ahamagara.
Brigitte ati” Michel bimeze bite.
Michel ati” Bimeze neza Quenne.
Brigitte ati” Hari akantu nshaka ko mumfasha.
Michel ati” Yes we are ready ngo bimeze gute??
.
Tuze kwa Denis iwabo mu rugo, Michel arimo kumuhamagara kuri telephone. Denis aritaba.
Michel ati” Ese vip man.
Denis ati” Nonese bite man ko witwitaruye uherereye mu biki??
Denis ati” Hari byo maze agahe ndimo man/
Michel ati” Nonese twagiye mu misozi man.
Denis ati” Mufite gahund se??
Michel ati “ Yeah.
Denis ati” Ntaribi kbsa nanjye naza narinabikumbye.
.
Bidatinze Denis ava mu cyumba aza hanze muri parking agiye gufata moto Papa we ba amugezeho.
Papa we ati” reka moto yanjye.
Denis ati” Ariko papa iyi moto niyanjye.
Papa we ati” Ariko nayo wayiguze mu mafaranga yanjye.
Denis ati Ngaho basi yintize.
Papa we ati” Ugiye he??
Denis ati” Ngiye mu misozina ba Michel.
.
Denis akibwira Papa we gutyo o agiye kujyana na ba Michle mu misozi, Papa we ahita yibuka avugana na ba Michel akabasaba ko bavugana na Denis bakamuhagarika akareka Gweni.
Papa amaze kubyibuka aba yemeye ko Denis ajyana moto. Aramubwiraati” Uyu munsi gusa.
Denis ati” Ntakibazo.
.
Denis ava mu rugo ahurana ba Michel maze bajya gutwara moto mu misozi. Bavuye gutwara baza ahantu muri bar bakunda kuza kuruhukiramo igihe cyose iyo babaga bavuye muri iyo mikino.
Michel na Steve batangira gusezerera Denis bamubaza ukuntu arimo kwisebya akundana n’agakobwa karaho gaciriritse katurutse mu cyaro.
Denis arababwira ati” Umva tuvuge ku bindi naho ibyamarangamjutima yanjye muyaveho.
Michel ati” Ariko man ntitwabura kukubwira kuko twe nka bajama uba urimo kudusebya.
Denis ati” man ntabwo muz urukundo.
Steve ati” Urukundo turaruze biranashoboka ko agakobwa wagakunda. Ariko man mbere yo kugwamo ntabwo uba ukwiye no kwirengagiza criteria z’abantu turibo man. Ugomba kumenya status yawe mbere yuko uzana umuntu nkuriya mu buzima bwawe.
Denis ati “ Umva uriya nasanze ahubwo ariwe ukwiye kuba mu buzima bwanjye.
.
Steve araseka ati” Man nubwo urimo kwirengagiza ukuri ntabwo ifoto yawe na Gweni hano hanze yacuruza.
.
Uko baganira niko bakomeza kwitamo amayoga, kandi ikigaragara bagambiriye kuba basindisha Denis.
Michel ati” Ese ntanubwo utekereza ko uriya mukobwa ashobora no kuba hari ikintu yaguhaye. Ni gute uhura n’Umukobwa uraho byibura utanasamaje ngo uvuge ko basi ari ubwiza budasanzwe bwagukuruye! Ako kanya akaba atwaye umutima wawe. Ibyo bishoboka bite.
Steve ati” Uretse nibyo ngaho namufate amugereranye na Brigitte. Ntanakimwe cya kane bagira aho banahurira.
Michel ati” Denis nibyo reka nemere ko ukunda Gweni. Ariko Man ujye umenya ko nuko umugore agaragara biba ishema ry’Umugabo. Iyo ufite umugore mwiza cyane hari akandi gaciro karenze kaba kiyongera kuri wowe. Wabanye n’Umukobwa ugaragara man Gweni ukamureka.
.
Denis abitekerezaho.
.
Amasaha aricuma barakomeza baranywa bagera aho basinda. Amasahaamaze gukura cyane, Brigitte aza aho bari. Brigitte areba uko Denis ameze araseka maze areba ba Michel arabashimira cyane.
.
Bidatinze afata Denis amucyura iwe muri Apartment ye amujyana mu buriri amukuramo imyenda arangije afata telephone ye cyane ko yarasanzwe azi password yayo yifotora arimo gusoma Denis arangije ashaka number ya Gweni arayimwoherereza amaze kuyimwoherereza ahita anamublock ahanagura number ye.
.
Udacikwa na Episode 31
Comments