Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
IBANGA RY’UMUKAZANA WIRABURA.
.
Episode 29.
.
Twaherutse Gweni na Denisbagiye kurara hamwe.
.
Umwanditsi I Chris nandi Ishimwe.
.
Bagiye kurara kuburiri umwe. Bararebana. Denis asa nubitekereza ati”Cyangwa reka njye kurara hariya mu ntebe.
Gweni ati” Ntayindi kuvureri mfite naguha. Mfite imwe gusa. So dukwiye kurara hamwe kugira ngo tuyisangire.
Denisati” Nizere ko bitakubangamiye
Gweni araseka ati’ Ese ufite ikihe kibazo ko udatuje??
Denis ati” Oya ntakibazo mfite.
Gweni ati” Reka turyame rero.
.
Bajya kugitanda.
Denis ati” Ubwo turaryama gute??
Gweni ati” Umwe hepfo undi haraguru.
Denis ati” Good ubwo reka ndyame hepfo.
.
Bajya mu buriri bararyama. Denis hepfo mu mirambizo, Gweni haraguru uko asanzwe aryama. Barasinzira. Amasaha y’ijoro nayo arakura ajya mbere. Gweni ahita we afatisha ibitotsi. Denis atinda gusinzira yibaza ukuntu araraye na Gweni pe gusinzira biranga ataruko bimubangamiye ahubwo yumva ari ibintu birenze.
.
Murabizi hari abantu baryama bisanzuye pe ntakibazo bafite bibohoye muri byse kandi ni ubuzima busanzwe. Gweni niko aryama atangira kujya yihindukiza cyane. Bigeze mu ijoro hagati cyane mu gicuku umukobwa aribohora arasura, Denis aba arinyaganyeje, Gweni sinzi uko byamujemo nubwo ari mu bitotsi yibuka ko araranye n’Umuntu kandi uri hepfo ye none akaba asuze yumva agize amasoni yegura umutwe gake ngo arebe ko Denis yaba amwumvishe yangwa akaba asinziriye. Yeguye umutwe bahuza amaso maze ahita asubira hasi yihisha mu ishuka.
Denis ati” Hari ikibazo ufite??
Gweni avugana udusoni ai” Ntacyo. Ahubwo ko udasinzira??
Denis ati” Njyewe njya mfatisha ibitsotsi ntinze
Gweni umva yakotoye ati” Ese hari ikintu wumvise./
Denis ati” Kijyanye niki??
Gweni muri we aribaza ati” Cyangwa wasanga atawumvishe.
Denis aba aravuze ati” Ibyo urimo kwibaza ndabyumvise.
.
Gweni ahita abyuka aramureba ati” Denis nizere ko bitagiye kuba ikibazo kuba umuntu yasura n’ibinu bisanzwe.
Denis at” Ariko nanjye ntakibazo mbigizeho.
Gweni ati” Sure??
Deis ati” Cyane.
Gweni aramurebaaaa ati” Umva ndakwizeye zamuka uze uryame haraguru.
.
Denis araseka ati” Nonese wanshidikanyaga??
Gweni ati” Oya ariko kwirinda aba ari ikintu kingenzi. Ariko amasaha tumze uri kuburiri bumwe binyemeje ko uri umusore wihariye.
Denis ati” Watekerezaga ko se…
Gweni ati” Cyane kubera ko wambaye umubiri.
Denis ati” Ndakubaha.
Gweni ati”Ndabikunze ngwino uryame hano ntakibazo.
.
Denis ava hepfo mu mirambizo nawe azamuka ruguru aryama neza. Gweni amutera umugongo aryama arebakuruhande rumwe na Desni amtera umugongo aryama areba kurudi ruhande.
Gweni yibuka ibyo akoze mukanya maze ariseka ariko muriwe nubundi yumva ni ibisanzwe arikomeza.
Uko bararanye buri wese rara umutima we utekereza kuwundi.
.
Bwaracyeye. Denis akanguka mbere arebye kuri telephoneabona iwabo bamuhamagaye inshuro amagana. Arabyuka ava mu yumba. Hashize indi minota 30 Gweninawe arabyuka ava mu cyumba asaga Denis yicaye muri Saro akenyeye isume
Gweni ati” Kubera iki umeze gutyo??
Denis ati” Ndashaka koga ariko nabuze aho nogera.
Gweni araseka ati “ Hanze hari dushe.
.
Denis arahaguruka aza hanze areba dushe abona ni dushe imeze ukuntu yumva agize ikibazo cyo kuyogeramo. Gweni asohotse arabibona maze araseka.
Denis arahindukra aramreba.
Gweni asubira munzu asuka amazi mu ibase aze arayaterura ayamuzanira muri Dushe.
Gweni ati” Denis ubukire butuma mutabasha kwiga ubuzima bwose. Ariko n’ibintu biba byabaho igihe n’igihe. Natwe abantu tabayeho gutya tubaho kandi turi abantu. jya muri dushe woge wumva uko bimera kubaho ubuzima busanzwe.
.
Denis dushe ayijyamo arahagarara.
Gweni ati” Funga se woge.
Denis abanza kwiteereza Dushe, Gweni abonye byamucanze ahita yinjra afata yamazi ayamumenaho. Denis arashishiza.
Gweni araseka.
Denis ati” Nonese ko isume yaw uyangije biragenda bite.
Gweniati” Humura ndaguha ikindi cyo kwihanaguza.
.
Gweniaraseka cyane, Denis areba uburyo Gweni arimo aseka yishimiye ibyo aoze nawe bimujyna kure cyane, nawe aba atangiye guseka.
Gweni ati” Oga, akira ko nubu ari ubuzima kandi ugomba kubaho wishimye. Ntabwo ibyishimo biba mu mafaranga gusa.
.
Denis aba atangiye koga , atangira kumva ari ibisanzwe.
.
Gweni nawe aza gutegura icyo bafata , Denis asoje koga araza.Gweni ajya mu cyumba amushakira igitenge arakimihereza.
Denis ai” Iki nyikoze iki?
Gweni ati” Isume twayangije so urakoresha iki??
.
Denis atangira kubona koko uretse abakire baba bashaka kugora ubuzima no kumva ko abatabayeho mu rwego rumwe atari abantu naho ubundi ko ubuzima ari bumwe.
.
Asoje kwitegura aza muri Saro asanga Gweni asoje gutegura igikoma.
Gweni ati” Denis hano nta nido mfite ariko Igikoma cyanjye kiraza kukuryohera ndabizi.
.
Denis ati” Yego kimwe nuko naryohewe nibyo kurya byawe.
Gweni araseka, Denis agiye kwicara Gweni aramwangira ati” Oyaaa banza ujye koza ibikombe ntabihari byogeje.
Denis ajya kubyoza yishimye atangira kwishimira ubuzima buraho busanzwe atari yarigeze narimwe abamo.
.
Amaze kubyoza arabizana.
Gwei aramureba ati” Uriyumva gute cyangwa ugiye kunyanga ?
Denis ati” Kubera iki nakwanga umukobwa uhebuje umukobwa utangaje! Uri umukobwa ufite itandukaniro.
Gweni araseka ati” Umuntu wese aba akwiye kuba afite itandukaniro rimugera we rikamutandukanye nundi wariwe wese.
Denis aramwitegereza cyaneeeee ubutamukaraho amaso ati” Gweni.
.
Gweni nawe amuhanga amaso.
Denis ati” Ndagukunda, kandi uri umukobwa ufite ubwiza bwihariye bwabona n’amaso gusa abasha kureba.
Gwei araseka.
Denis ati” Nakubaza.
Gweni ati” Icyo ushaka cyose.
Denis ati” Ni irihe banga ryawe??
.
Udacikwa na Episode 30
Comments