logo

NEW TALENTS

Stories Group

IBANGA RY'UMUKAZANA WIRABURA S01 Ep 28

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
IBANGA RY’UMUKAZANA W’IRABURA.
.
Episode 28.
.
Duheruka Gweni yiruknwe, Denis nawe yambuwe  burikimwe  cyose iwabo.
.
Umwanditsi ni Chris nandi
.
Gweni arimo gutaha gake gake nyuma yuko atakaje akazi yarafite mu buryo ntawe atazi ngo habaye iki??
Kurundi ruhande  Denis nawe avuye muri Office ye Papa we yambuwe  byose. Akazi , compte imodoka.
Asohoka  muri Company. Papa we ahagaze mu idirisha rya Office ye arimo kureba hanze uko Umuhungu agenda yacitse intege. Maze aribwira ati”Ndabizi nyuma y’iminsi mike uraba waretse ibyo gufunga umutwe wagarutse.
.
Umuhungu we amaze  kurenga agaruka kwicara yikomereza akazi.
.
Denis wagendaga mu modoka y’igikoko arimo kugenda  kumuhanda n’amaguru.  Kubera ko yari Umwana uzwi cyane, aho aciye barimo kumufotora ba postiga.
.
Kurundi ruhande Gwen nawe arimo kugenda  kumuhanda  gake  cyane yibaza nawe muri we aho aza  kuba yakura akandi kazi.   Uko agenda muri we  yumva hajemo igitekerezo cyo guhamagara  Denis.
Denis nawe uko agenda  muri we hazamo igitekerezo cyo guhamagara  Gweni. Bose baba bahuriye kumurong bahamagarana. Ubwo kubera ko bose barimo guhamagaranira rimwe  bose bikaba  call busy.
.
Tugaruke ku kazi, telephone ya Papa Denis irasona arayifata aritaba ni Miguel  uhamagaye aritaba.
Miguel ati” Boss  ibyo washakaga nabikoze.
Papa Denis ati” asante sana wakoze neza.
.
Kurundi ruhande, Gweni na Denis baracyahamagarana ariko kubera  ko barimo guhirira kumurongo bsose  bikanga. Birangira  Denis afashe icyemezo cyo kuba yajya gushaka  Gweni ku kazi aho akora.
.
Gusa arim ajyayo abona Gweni aramuhamagaye amwitabana ubwuzu.
Denis ati” Munezero wanjye.
Gweni araseka ati” Nizere ko atari umutoma kuko urabizi ntabwo nkunda  imitoma.
Denis ati” Yego kuko nanga ibinyoma biyibamo ariko hano ndiseriye. Muri kano kanya ni wowe  nkeneye.
Gweni ati” nonese ko uvuga ibyo nanjye naringiy kukubwira.
Denis ati” Nonese nawe muriaka kanya ninjye ukeneye.
Gweni ati” Yego.
Denis ati” Urihe??
Gweni ati” Ndimo gutaha.
Denis ati” Ntabwo wakoze se??
Gweni ati” Akazi kanjye karangiye.
Denis ati” Ko wakarangije kare habaye iki??
Gweni atI” No ndavuga ko karangiye burundu.
Denis arikanga ati” Ngwiki karangiye burundu gute??
.
Tuze muri Apartment ya Brigitte . aricaye  mu ntebe  ireba hanze  mu muhanda afite icyo kunywa arimo gutekereza. Muri we haba haje igitekerezo cyiza  tutazi ngo n’ikie maze asekamo.
.
Bidatinze Denis na Gweni baje guhura bageze muri gheto ya Gweni maze bose batekererezanya ibyababayeho.
Gweni ati”   Nonese ko numva bigiye  gutangira  kugukomerera??
Denis ati” Byose  ntacyo bimbwiye igihe naba nkufite.
Gweni araseka ati” Ubwo ntabwo ari amarangamutima mashya ukimfitiye yaba arimo kukongoza??
Denis araseka ati” Ese  ntabwo wizera  umutima wanjye?
Gweni ati” No suko ntakwizera. Ariko sinzi ngo wihangana bingana iki?? 
Denis ati” Ntacyo kwihanganira gihari. Kuba nkufite urahagije.
.
Gweni ati” Wabonye icyo nakubwiraga.  Ubutunzi bwagize abakire abacakara. Kuburyo ngo kugira ngo baguhagarike baisemo kukwakmbura  byose.
Denis ati” Birabareba.
Gweni araseka.
.
Tuze kuri Office ya Company  Papa Denis ari kuri telephone hari abantu arimo kuvugaa nabo kuri telephone .
Arimo kubabwira ati” Mumfashe mu binkorere ahari mwe kuva muri  inshuti ze yabumva. Sawa  murakoze nibigenda neza  nzabaha munezerwe.
.
Tugaruke kuri Denis na Gweni.
Denis aryamye  mu ntebe , Gweni avuye hanze  guhaha asanga Denis aryamye  mu ntebe araseka.
Gweni ati”  Abakire we!  Ubu disi wacitse ntege urabna ubuzima butarimo amafaranga bwabaye bubi.
Denis yihagararaho araseka ahita anabyuka yereka Gweni ko ntakibazo afite.
Gweni ati” Ubundi kubera iki abakire mubaho mu bwoba?  Haguruka nkwereke icyo ukora araza kumva umeze neza.
.
Denis arahaguruka, maze Gweni amuzanira ibirayi n’icyuma ngo ahate.
Gweni ati” Guhata ntabyo uzi ndabizi. Ariko ubwo ntakazi ugifite hano ugiye kujya wiga byose.
Denis arishima ati” Ntakibazo ahubwo ndabikunze.
.
Ubwo batangira gufatanya uturimo turaho.   Uko bakora  bakajya bacishamo ibiparu bakisekera. Bigera  naho Gweni acuranga radio bakumva indirimo bakayiririmba.
.
Ijoro riragera. Mu rugo kwa Denis btegereza ko ataha baraheba.  
Mama Denis ati” Uyu mwana arihe o atanafata telephone??
Papa Denis ati”  ibyo nakoze ahari nibwo azambije  ibintu.
Auntie Manda ati” Umva ubwo yivumbuye ariko mu mureke araza gushyira ubwenge kugihe njye ndabizi.
Mama Denis at” We uriya ni umwana wanjye ntabwo natuza atari hano.
Auntie Mand ati” Ariko twafasha uyu mwanzuro hai icyo dushaka kumwigisha. Amarangamutia tuyareke. Ikindi ni Umugabo ntacyo aza  kuba.
Mama Denis ati” Ubwo hari icyamubayeho??
.
Barongera  baramuhamagara, telephone ikajya ivaho atabafashe.
.
Kumbe yimeraniye neza na Gweni barimo kurya baseka.
Denis ati” Sha burya mufite uko mwiberaho neza kandi bisanzwe.
Gweni ati” yego. Ariko si twese tubaho gutya. Twe twamenye ko ibanga ryo kubaho neza ari ukubaho mu byo ufite muri ako kanya utabunza imitima. Cyane cyane iyo hari byo utagira  icyo ubikoraho.
Denis ati” Mubaho neza.
Gweni araseka ati” Nawe baho rero.
.
Baraseka.
Amasaha arakura cyane.
Gweni areba ku isaha ati’ Amasaha ko  yakuze?? iwanyu banaguhamagaye cyane bakubuze.
Denis ati” Ndumva ntaho nshaka kujya.
Gweni ati” Niba ushaka kugumana nanjye ntakibazo.
Denis ati” Ese ntacyo bigitwaye??
Gweni ai”  Niki byaba bintwaye ndikumwe  n’Umukunzi wanjye.
.
Basoje kurya  baje kuryama. Kandi n’icyumba kimwe. Gweni areba Denis.
.
Denis ati’ Utekereje iki??
Gweni ati” Ahubwo wowe   utekereje iki??
.
Udacikwa na Episode ya 29

Comments