logo

NEW TALENTS

Stories Group

IBANGA RY'UMUKAZANA WIRABURA S01 Ep 4

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
IBANGA  RY’UMUKAZANA WIRABURA.
.
Episode 4
.
Duheruka   Auntie  Manda  na Micky bashaka kubona Umukobwa  Denis    yazanye aho  mu rugo.
.
Written by  chris nandi  Ishimwe.
.
Denis arimo  gushyira  ibyo amaze  gutegura  kumeza, Auntie   Manda , Micky na ba Mia  bose  barimo kureba  bumiwe.
Auntie Manda ati” Ariko uwo mukobwa aremwe muyihe shusho wagushishikaje  gutyo!
Denis araseka ati” Nimwe ariko mwabiremereje  kuko  ni umukobwa  nka  ba  Micky.
Micky ati” Bro njye  ntawe duhuye. Ariko umukobwa  uhuye  rimwe  na Musaza  wanjye akamujagaraza nshaka  kumenya  ngo ninde.
.
Denis  ajya  muri frigo afata na  juice  n’ibirahuri nabyo arategura.
Micky agaseka.
Denis ati” Urimo  uraseka  ibiki??
Micky ati” Noneho   ibintu by’agakozwe  n’abakozi.
Auntie  Manda ati” Harya  Brigitte  hari narimwe  uramufata gutyo!
.
Gweni   yasoje koga  arimo  kumanuka ava   hejuru aza  hasi. Ageze  kuri  esikariye zigera aho hasi akiri hejuru   Jovia ava amubonye  mbere  aratangara!
Jovia ati” Ni wowe  kandi!
.
N’abandi bose  bahita bamubona   bagwa  mu kantu!  Gweni nawe abonye   ba Micky asa  n’uwikanzemo ariko yishakamo  umutima ukomeye  akomeza  kumanuka.
Micky ati” Ni wowe!
Denis  agwa  mu kantu ati” Muravuga ibiki ngo niwe??
Auntie  Manda aza  imberfe   cyane yitegereza Gweni bihagije ati” Iki  kintu kiraha  n’igiki??
Gweni areba  Manda ati”  Nyakubahwa  Madam,  niba amaso  yawe  atabona  ukaba  unyise  ikintu aho ndabyumva rwose  ntakibazo. Ariko niba abona  umbabarire  ariko waba ufite  ikibazo  gikomeye. Kandi mu mbabarire simbasuzuguye.
.
Auntie  Manda arababara.
Micky ati”  Wa gikobwa   uretse  kuba  ufite agasuzuguro burya uri n’igikuzi  cy’ibyinnyo! Ubu waruzi ko rero  urangije Musaza  wanjye.
Mia ati” ariko nuko uteye uziko ntasoni ugira??
Micky ati” Ariko reba uko usa  nuko uhagaze??
Denis ati” Ese  murimo kuvuga ibiki??     uyu mukobwa  muramuzi??
.
Micky ati” Yego , ubu  yarakurangije habuze  gato.
Auntie  Manda ati” Ese  Denis  umuntu nkuyu wamukuye  he??
.
Gweni yegera  Micky amureba  mu maso ati” Ejo  ndabyemera  nagukoreye  ikosa  mena  telephone  yawe  by;impanuka. Kua ntarabashije  kuyikwishyura  uko wabishakaga  suko nabirengeje amaso  ahubwo nuko ntabushobozi  mfite. Gusa ariko natekereje  ko ibyo mwankoreye ejo  ari igiciro  gihagije  nishyuye  none  ntabwo mwanyuzwe??
Denis ati” Bagukoreye  iki??
Gweni ati” Barabizi.
.
Gweni arabareba bose ati”  Nibyo mufite burikimwe  cyose, ariko Imana ibafashe  ibarinde  ubwibone butazabata   mu mwijima..
Auntie  Manda  ati” Ariko  uyu mukobwa usa  n’imyanda ……
.
Atarasoza   kuvuga   Denis  amuca mu ijambo ati” Auntie buretse gato. Nta muntu usa  n’imyanda  ubaho. Wenda  ntabwo asa nuko twe  tubayeho ariko ni umuntu mu mwubahe.
.
Denis    baramuseka.
Denis ati”  Mwamukoreye  ibiki ahubwo.
Micky ati” Ibyo singombwa  ahubwo nave hano agende.
Denis ati” Uyu mukobwa  afite  umutima   utangaje naho ubundi nakabaye  nafunzwe. Narangaye  ndamugonga  nagngiza  igare rye ariko ntabwo yigeze  atera  amahane.
Micky ati” Ubwo yariyaguteze.
Denis ati” Oya siko  bimeze.
Auntie Manda ati” Siwe wagize amahirwe  abonye agonzwe  n’umukire.
Denis ati” Ibyo byose  mutekereza  murimo kwibeshya   cyane  kuko  ninjye  wamuhatirije kuza  hano ngo abanze  yoge aruhuke  abone gukomeza  urugendo rwe.
.
Mickya ati” Muhe  ibyo umuha ave hano agende  mama na Papa  batanamusanga hano.
Denis ati” Uyu ni umushitsi wanjye. Mwe  mukomeze  ibyanyu nanjye nawe  dukomeze  ibyacu.
.
Denis areba Gweni ati” Gweni  karibu kumeza.
Micky areba  Gweni aramuseka ati” Kandi ubwo wasanga ugiye gutinyuka  nuko umeze  ukicara  kumeza  yacu.
Mia ati” Uyu se uraboa yabasha  kuhicara  yashobora   kurya  ibyo turya.??
.
Gweni arabarebaaaaa maze aratambuka agenda agana kumeza, baramureba bose. Gweni aricara.  Ibyo  batatekerezaga   ko yakora.
Afata  ikanya babona atangiye  kurya  ntakibazo  afite.
.
Birababaza
Mia ati” We  uriya  mukobwa  ko afite  confidence zidasa  nawe.
Micky   biramurya  cyane ati” Denis uradusuzuguje  cyane.
Denis ati” Ariko se  mufite ikihe  kibazo mu byukuri…
.
Abakobwa bareba   Gweni  bamurakariye   cyane. Gweni  ntiyabitaho afata na ka Juice  arinywera  bareba…..
.
Udacikwa  na Episode 5

Comments