Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
IBANGA RY’UMUKAZANA W’IRABURA
.
Episode3.
.
Twaherutse Denis agonze Gweni.
.
Written by Chris nandi Ishimwe.
.
Ubwo Gweni yagongwaga na Denis kubwo amahirwe yaguye ahantu horoshye hirya y’umuhanda muri pasiparume ariko igare rye riragondama cyane. Denis yahise nawe afata feri ntiyakomeza.
Ava mu modoka aza gufata Gweni no kureba uko abaye.
.
Gweni ahaguruka acumbagira.
Denis ati” Mu mbabarire nukuri narangaye.
Gweni ati” Ntakibazo.
Denis ati” Reka mbafashe mbajyane kwa Muganga.
Gweni ati” Ntacyo mbaye gikabije.
.
Denis aramufata ati” reka nkujyane hariya ubanze wicare utuze wumve ko ntakibazo ufite.
.
Denis amujyana kuruhande aramwicaza. Asubira mu modoka ye akuramo amazi ayazanira Gweni arayamuhereza. Gweni arayafata arayanywa.
Denis ati” Ntahantu urimo kumva urimo kubabara??
Gweni ati” Ni ububare bucye cyane buraza gushira.
Denis ati”Umbabarire cyane.
Gweni ati” N’impanuka ibaye kandi ntekereza ko ntaruhare wayigizemo rwose.
.
Gweni areba igare rye uko ryabaye.
Denis ati” Igare ryawe ndarikwishyura.
Gweni ati” Oya ntabwo ndikwishyuje ikibazo gusa nuko atari iryanjye. Kandi nahaye isezerano nyiraryo ku nzarimusubiza uko yarimpaye.
Denis ati” Niyo mpamvu nza kugufasha kubona irindi.
.
Gweni akomeza kwikandakanda aho arimo kumva arimo kubabara nubwo atari cyane.
Denis ati” reka tujyane mu rugo ubanze woge hari n’imiti yagufasha yibanze. Numara kuruhuka no kumera neza turaza kujyana gushaka igare ryawe.
.
Denis aramufata amujyana mu modoka.
.
Tuze mu rugo Micky arimo koga, asoje koga aza mu cyumba cye. Mia na Jovia bo basoje kwambara.
Mia ati” Uriya mukobwa wacitse ntaza kuduteza ibibazo??
Mickya araseka ati” Umuntu umeze kuriya yaduteza ibibazo gute??
Jovia ati”Uriya rwose ntakibazo nakimwe ateje. Maze yagize amahirwe no kuba yacitse aha.
Baraseka.
.
Tugaruke mu modoka. Denis na Gweni barimo kugenda.
Denis ati” Uri umwana mwiza.
Gweni ati” Kubera iki??
Denis ati” Urumvikana cyane. Iyo aza kuba arundi aba yateje akavuyo.
Gweni ati” Guteza amahane n’akavuyo ntagisubizo nakimwe kivamo. Gushira mu gaciro ibibaye nicyo kintu aba ari ingenzi.
Denis ati”Usanga abantu batandukanye cyane. Kubona abantu bafite umutima nkuwo wawe biba gake gashoboka.
.
Gweni araseka ati” Umutima wanjye??
Denis ati” Yego. Nukuri urantangaje cyane.
Gweni ati” Oya ntabwo ntangaje! Nuko abantu bigiza nkana ariko impanuka ibaye irumvikana cyane. Kuko ntabwo wagambiriye kungirira inabi. Burya ninyo mpamvu byitw a impanuka kuko ntibiba byateguwe.
.
Denis ati” Uri umunyamahoro cyane uko ugaragara.
Gweni araseka ati”Harya ubwo ni ukuri uko umuntu agaragara inyuma ninawe aba ariwe imbere??
Denis ati” Simbizi neza, ariko kuri wowe ndabyiboneye.
.
Barakomeza baraza bagera mu rugo kwa Denis. Ni urugo rugari cyane bishoboka. Kuburyo hari n’igihe abantu bamara agahe batabona a kandi bari mu rugo rumwe.
.
Denis amuha akaribu.
Gweni areba arwo rugo rw’agatangaza. Ntanubwo azi ko ari rumwe ba Micky bamuzanyemo kubera ko hari nijoro. N’uburyo bamuzanyemo ntabwo yabashaga kjuba yabona burikimwe cyose.
.
Denis amuha ikaze mu nzu barinjira.
.
Micky na ba Mia nabo baraho bari mu cyumba Micky arimo kwambara.
Mia ati” Ariko ni joro twahombye kariya ka video twarikukamufata.
Jovia ati” Micky yananiwe kumucunga aramucika.
Micky ati” Kiriya gikobwa cyari gifite imbaraga.
.
Denis na Gweni barimo kuzamuka hejuru. Gusa Gweni afite ubwoba n’impungenge. Urugo ajemo rurahambaye cyane. Ariko kugenda gake gake asa n’usigara inyuma.
Denis aramureba ati” Wigira ikibazo tekana.
Barakomeza barazamuka bagera hejuru. Bagera ku cyumba cya Denis barakirenga baza ku kindi binjiramo.
Denis ati” Koresha iki cyumba. Woge n’ubushaka unaruhuke turaza kujya gushaka igare ryawe nyuma.
Gweni ati”Ngiye koga gusa duhite tugenda kuko ngomba guhita mva inaha.
Denis ati”Ntakibazo.
.
Denis arasohoka, Gweni asigara aho mu cyumba areba uko cyimeze. Ni cyumba amaso ye atariyarigeze abona.
Aza imbere ya Miror arireba, arahindukira areba ahari dushe. Ni dushe y’ibirahuri gusa.
.
Denis uko yagasohotse aho ahura na ba Micky bagiye.
Micky ati” Denis waraye he ? Warikumwe na Brigitte??
Denis ati”Yego.
Micky araseka ati” Ndumva brigitte yaraye mu nzozi ze.
Denis at” Ntabwo nzi ibyo uvuga.
.
Denis arikomereza. Mia na Jovia baramureba agenda.
Mia ati” Ariko buriya Musaza wawe akunda Brigitte??
Micky ati” Aramukunda nuko Musaza wanjye aba adashaka kubisariramo nka Brigitte. Mureke turebe akantu turya mbere yuko tugende.
.
Gweni arimo koga gusa ahantu hamutangaje cyane arabona ari ubundi buzima butabaho.
.
Micky na bagenzi bamanuka hasi aho barira basanga Denis hari ibyo kurya bitandukanye arimo gutegura kumasahani abiri.
Micky ati” Denis ufite umushitsi??
Denis ati”Yego.
Micky ati” Ninde ra ko ba Jackson batari inaha??
Denis ati” Inshuti nshya.
Micky ati” Uwo musore ameze ate ngo nirebere??
Denis ati” Ntabwo ari umusore.
.
Micky arebana na ba Mia batangaye cyane!
Micky ati”Uwo mukobwa utari Brigitte yaba arinde??
Denis ati” Mujye iyo mugiye.
Micky ati” Ngambe mbanze mbone uwo mukobwa.
.
Ako kanya Auntie wabo Manda aba araje abasanga bavuga ibyo.
Manda ati” Denis uwo mukobwa uvuga wazanye hano ninde??
Denis ati” Duhuye mu buryo bw’impanuka muzanye hano ngo abanze akarabe aruhuke.
Micky ati” Uwo mukobwa mukubitanye gutyo ukamuzana ahantu nkaha ameze ate?
.
Udacikwa na Episode 4
Comments