logo

NEW TALENTS

Stories Group

IBANGA RY'UMUKAZANA WIRABURA S01 Ep 2

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
IBANGA RY'UMUKAZANA W'IRABURA 
.
Episode 2.
.
Dusize Gweni bagiye kumukombesha ibososi bamennye hasi banabibyinaguriramo  ngo aze abikombe.
.
Written by Chris Nandi Ishimwe.
.
Barimo kumuseka cyane. Gweni arabitegereza cyane ababaye cyane.
Gweni ati" muri abakobwa beza ariko ahari badafite imitima.
.
Micky iryo jambo riramubabaza cyane maze aramwegera amukubita urushyi. Gweni ruramurya cyane 
Mia ati" harya ubwo wowe usa gutyo ni wowe waba ufite Umutima imbere murihe wowe ?
Jovia ati" ubundi uri umukobwa cy uri Umugabo?  Uretse ko n'umugabo usa gutyo Yaba akabije kuba mubi.
Gweni areba Micky ati" gukubita gutya Umuntu utakurwanyije hari ubugwari burenze ubwo?
Micky ati" hano urimo guhanwa. Urajya hasi ukoreshe umunwa wawe usukure hano wa mbwakazi we!
Gweni arebae hasi aho bamennye ibyo bisosi n"uburyo babikandagiyemo babibyiniramo. Maze areba Micky ati" mwampaye agaciro ko nanjye ndi ikiremwamuntu.
Micky aramuseka ati" wowe se ufite akahe gaciro ? Niba ugafite igaragaze hagarara weme maze wishyure ibyo wangije. Ariko niba utabishobora jya hasi ku rurimi rwawe niko gaciro kawe.
Gweni ati" sinabikora.
Micky ati" ugomba kubikora. Cy ukazamara igihe kinini hano ubabara cyane.
.
Gweni abitekerezaho. Abona ko abo bakobwa bakomeje kandi ashobora no kuba yazapfiraho. Amahitamo asigaye n'ukwitabara biciye mu kwemera ibyo bamusaba.
.
Gweni arongera arabireba biteye iseseme ukuntu babimennye hasi bakakandagira 
Gweni ati" nonese ndabikora nziritse.
.
Baramuhambura barimo baseka rwose bamunnyega bamuhagaze hejuru. 
Micky ati" Jya hasi genda nk'imbwa.
.
Gweni agenda akuruza amavi agera imbere yabyo. Arabirebaaaaaa.
Micky ati" inama utangire ukombe.
Gweni arabareba ati " mbere numvaga ko abantu binaha ari abantu batangaje bihambaye.
Baramuseka bati" mbese kumbe ntanubwo ukomaka inaha hafi. Niyo mpamvu umeze gutyo.
Micky ati" rigata se gira vuba.
.
Gweni atangira gukomba hasi n'ururimi.
Micky ati" byose.
.
Gweni arakomeza. Bagera aho bamufata bakajya bashyiramo isura ye yose. Barabimukombesha byose.
Barishima babigira umukino wo kwishimisha bamukiniraho. Gweni arihangana ariko arikomeza.
Gweni arabareba ati" ese ubu mwandeka ?
Micky ati" oyaaa ! Wowe ideni ryawe ni ryaburundu.
Mia ati" muziko twibagiwe gufata aka video karikuba ari keza.
.
Gweni areba uburyo bamukiniyeho ati"  ese muri mwe haba hari Umuntu yasama uzi aho umuyaga uturuka naho ugana ?
Mia ati" ibyo se n'ibiki? 
.
Micky ati" muzane phone n'ibindi bisosi mugikoni birimo dufate akavideo abisubiremo.
.
Mia na Jovia barajyana. Maze Gweni abona asigaranye na Micky maze ahita amusunika Micky agwa hasi Gwenie asohoka yiruka aracika.
.
Gusa uko yagacitse mu joro ntafite aho agana. Cyakora agera ku cyapa hamwe bategera bus maze aba ariho yirambika arara aho.
Bucyeye abyuka azenguruka umijyi ajya gushakisha igare rye. Gusa kubera ko atahibuka arabaza. Agira amahirwe abona Umuntu wemera kumurangira aranahamugeza. Gusa ahageze  igare araribura ata umutwe
.
Yibuka isezerano yahaye Mugabo ko azarigarura.
.
Uwo muntu amubwira ko amagare police ijya iyafata bashobora kuba aribo barijyanye niba nta muntu waba waryijyaniye.
Uwo muntu amubaza niba yaba aryibuka kuburyo bageze kuri Police bakabona amagare yafashwe yaribonamo
Gweni avuga ko aryibuka neza. Nuko uwo muntu aramufasha bajyana kuri Police.
.
Kurundi ruhande Denis akangukiye hejuru muri ya apartment yibona yaharaye. Yibona yambaye ubusa. Arebye kuruhande abona Brigitte hafi aho nawe yambaye ubusa.
Denis arikanga ahita amenya ko haraye habaye akantu.
Brigitte aba arakangutse nawe.
Denis ati" habaye iki?
Brigitte ati" Wabishatse biraba. Kandi byagenze neza. Unabishaka twanasubira chou.
Denis ati" Brigitte ibi bintu.
Brigitte ati" Denis ndagukunda nawe urankunda ibyabaye hagati yacu n'ibisanzwe ntanibirenze.
.
Denis aramurebaaaa maze ahita ava mu gitanda.
.
Kurundi ruhande  Gweni yageze kuri police kubwo amahirwe asanga igare rye ryatoraguwe na Police 
Uwo muntu amufasha kuza kuvugana na Police. Gweni arisobanura. Asobanura uko yaje inaha mu mujyi.
Police ati " ejo ni wowe twahagaritse wanga kumva .
Gweni ati " ntabwo namenye ko arinjye. Kandi ntabwo narimbizi rwose ko gutwara amagare mu mujyi bitemewe 
Police ati" ubundi ni gute waje mu mujyi gutyo ahantu utazi utanamenyereye ?
Gweni ati' nonese Umuntu ntamenya ahantu aruko ahagiye ?
.
Akomeza kuvugana nabo kubwo amahirwe baramwumva maze baramubagarira bamuha igare rye.
Ashimira uwo muntu wamufashije maze arataha.
.
Arimo agenda ageze aho imihanda ihurira, imodoka ya Denis ituruka hakurya atayibonye iramwambara iramugonga agwa hakurya. Denis nawe ahita afata feri arahagarara.
.
Next episode 3

Comments