Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
IBANGA RY’UMUKAZANA WIRABURA.
.
Episode 5.
.
Duheruka Auntie Manda, Micky na ba Mia bose bumizwa n’uburyo Gweni afite confidence itandukanye kure cyane nuko asa.
.
Written by Chris nandi Ishimwe.
.
Gweni arakomeza ararya bose bahagaze aho bareba.
Denis arabareba ati” Ariko se bite byanyu mwahaye abantu akanya.
Micky ati” Ubu urimo kumva utuje urimo gusangira nuwo muntu.
Gweni ati” Ahubwo namwe muze murye.
Micky ati”Ziba se ntajambo ufite mu nzu yacu.
Gweni ati” Mu mbabarire
Auntie Manda ati” Denis wakuye uwo muntu muri iyi nzu.
Denis ati” Mwihangane dusoze kurya.
.
Barakomeza. Abandi umujinya wabishe.
Denis ati”Gweni ihanganire byose .
Gweni ati” Njye ntakibazo mfite.
.
Basoje kurya barahaguruka barasohoka baragenda. Mia na Jovia baraturika baraseka.
Micky arabareba ati” Ubuse mwe murimo guseka ibiki??
Mia ati” Micky akabi gasekwa nka keza. Nukuri ntabwo twakwizera ko uriya ari musaza wawe ukoze biriya agaha agaciro umukobwa w’amafuti nkuriya.
.
Denis na Gweni bagiye kwinjira mu modoka uwo mwanya brigitte aje mu modoka ye aparika vuba asohoka mu modoka aza kwitambika Denis na Gweni.
Brigitte ati” Denis iki murikumwe niki??
Gweni areba Brigitte asekamo ati” Narinzi ko umuntu ufite ubwenge adashobora kwitiranya ikintu n’umuntu .
Brigitte ati” Wowe ninde ukuvugishije ko ntacyo mvugana nawe.
Denis ati” Uyu mukobwa ni umushitsi wanjye.
Brigitte ati”Uyu muntu umeze gutya!
Denis ati”Yego kandi turagiye.
.
Brigitte afata Denis akaboko ati” Mujya he??
Denis ati” Brigitte ntabwo ndi Umwana wawe cyangwa umukozi wawe uguha raporo yaho ngiye hose.
.
Denis areba Gweni binjira mu modoka baragenda. Brigitte asigara arimo kwitonganya afite umujinya. Mukanya gato ibyari umujinya biba bibaye amarira. Ba Micky basohotse bamusanga aho hanze arimo kurira.
.
Denis na Gweni mu nzira bagenda baganira.
Denis ati” Ubundi witwa nde??
Gweni ati” Nitwa Gweni.
Denis ati” Nanjye ni Denis.
Gweni ati” Wakoze.
Denis ati” Hakoze wowe. Uri umwana mwiza.
Gweni ati” ahari. Ariko niba hari aho nitwaye nabi cyangwa navuze nabi umbabarire.
Denis ati” Oya ntanahamwe wavuze nabi ahubwo wihanganire imyitwarire umuryango wanjye wakweretse.
Gweni ati” Ntakibazo.
.
Bagera aho bagiye kugura igare. Gweni ahitamo neza irimeze nk’iryo yarafite rya mugabo.
Denis araryishyura maze bava aho.
Gweni ati”Urakoze ndagushimiye. Gusa sinakakwishuje nuko igare atari iryanjye.
Denis ati” Ntakibazo nagombaga kuryishyura . kuko ninjye wakugonze.
.
Denis ati” Ntaribi urakoze. Ubu mfatiyeho ndagiye. Gusa uyu mujyi wanyu sinzawukumbura.
Denis ati” Kubera iki??
Gweni ati” namaze imyaka 17 yose mfite inzozi zo kuzava mu gace ki wacu nkaza inaha mu gice cy’abantu navuga bafite ubuzima butandukanye n’ubwiwacu. Mbese ubuzima bw’umujyi. Numvaga mfite inyota yo kubona uko abantu binaha babayeho, uko babana. Ibyiza bitatse inaha. Mbese nshaka kumva neza iki gice cy’ubuzima. Ariko naje gusanga ari ahantu habi nyamara narinariringiye ko ari ahantu higitangaza hubuzima butangaje.
.
Denis ati”Iwanyu ni mukahe gace.
Gweni ati” Rubaya mu ntara y’amajyepho ni mu cyaro cyane.
Denis ati” Ko wavuye kure. Kandi waje n’igare??
Gweni ati” Yego.
Denis ati” Ndumiwe! Ufite umuhate ukomeye cyane.
Gweni ati” Gusa natengushywe cyane. Abantu bose bari muri uyu mujyi babaye bamaze nka bashiki bawe mwaba mugowe.
Denis araseka ati”Gweni nuko utahamaze igihe ngo umenyere naho ubundi ntaribi.
.
Gweni ati’ Reka nisubirire iwacu. Gusa wowe uri umuntu mwiza wakoze.
Denis ati” Nanjye nakwishimiye cyane. Uri umukobwa muzima..
.
Gweni apanda igare rye.
Denis ati’ Ubu uranyonga ibirometero amagana??
Gweni ati” Cyane rwose.
Denis ati” Ntakibazo ufite??
Gweni ati” Yego nawe naguheka.
.
Denis ahita aryicaraho Gweni abanza kumukatanaho gake. Hashize akanya arivaho.
Denis ati” Urakoze cyane Gweni uze kugira umuhanda mwiza.
.
Denis akora mu ikofi akuramo amafaranga aramuhereza Gweni yanga kuyafata.
Denis ati” Kubera iki ??
Gweni ati” Urampa amafaranga yiki ko ntakintu nagukoreye.
Denis ati” Ariko yagufasha mu nzira.
Gweni ati”Oya uko nizanye niko nsubirayo. Kandi ntakibazo mfiteyo. Amafaranga yawe yagumane..
.
Gweni ahita afata umuhanda aragenda. Denis nawe ajya mu modoka ajya muri gahunda ze.
.
Nyuma y’amsaha 15 y’urugendo Gweni yageze mu gace kiwabo ashyira Mugabo igare rye nkuko yari yaramusezeranyije.
Gusa akibona Mugabo abona asa n’uwacitse intege cyane.
Gweni ati” Mugabo nikihe kibazo??
Mugabo ati” Gweni…..
.
Agiye gukomeza kuvuga biranga.
Gweni ati” N’ikihe kibazo Mugabo ??
Mugabo ati” Snzi aho nahera ariko byarikuba byiza utagaruka inaha
Gweni agwa mu kantu bramucanga ati” Kubera iki??
Mugabo ati” Gweni nuuri wihangane kandi ukomere.
Gweni aracanganyikirwa ati” Ndumva wacanze pe!
Mugabo ati” Ngwino hano iwacu ube uhabaye iminsi.
Gweni araseka ati” Mbe iwanyu se gute mu ruhe rwego??
Mugabo ati” Gweni iwanyu ntahagihari.
.
Gweni arikanga!
.
Udacikwa na Episode 6
Comments