Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
IBANGA RY’UMUKAZANA WIRABURA
.
EPISODE 6.
.
Twaherutse Gweni abwirwa na Mugabo ko iwabo ntahagihari..
.
Written by Chris nandi Ishimwe.
.
Gweni uko yakumvishe ayo magambo, umutima wahise umusimbuka ugera mu bwonko ahita agenda yiruka cyane ameze nk’umusazi. Kuva aho kwa Mugabo ugera iwabo mu rugo hari intera y’iminota 30. ariko yahirutse iminota 12 gusa aheze asanga inzu yabo yarahiye yabaye amatongo gusa.
Areba uko iwabo habaye amatongo, umutima uramuniga cyane guhumeka biramunanira aze yitura hasi.
Mugabo yari yamukurkiye ahageze asanga Gweni ari hasi. Aca bugufi maze aramunyeganyeza cyane. Gweni aragaruka Mugabo aramufata.
Gweni ati” Mugabo mbwira nez a ko ibi ndimo kubona ari inzozi mbe ndimo kugira.
.
Mugabo aramufata cyane. Hashize akanya Gweni ashaka kumwiyaka ariko Mugao aramukomeza cyane.
Gweni ati”Ndekura.
Mugabo ati” Ntabwo ukomeye.
Gweni ati” Kumfata kwawe nako ntabwo kurankomeza.
.
Kurundi ruhande mu rugo rw’abakire bose bicaye muri salamanger aho barira. Uretse Denis gusa udahari.
Abakozi barimo gutambukana ibyo kurya bitandukanye bashyira kumeza.. muri uwo mwanya Denis nawe aba ageze mu rugo. Akinjira mu nzu iwabo bose bamuhanga amaso.
Denis ati” Niki ko mpanzwe amaso nkaho ndi umuntu mushya utazwi muri iyi nzu.
Mama Denis ati” Denis igera hano.
Denis yegera mama we cyane aboa mama we na Papa we bose barimo kuureba nabo barakaye cyane.
Denis biramucanga ati” Mama niki cyahinduye amasura yanyu?
Mama Denis ati’ Umwanda wadusize niwo watugize gutya.
Densi ati” Uwuhe mwanda se??
Mama Denis ati” Umwanda ngo wazanye hano mu rugo. Denies kuva ryari winjiza imyanda yose ukuye hanze hano??
Denis araseka ati” Ariko njye murimo kunshanga.
.
Denis abona Micky na Auntie Manda barimo kumureba cyane nabo.
Papa Denis ati” Urimo kwirengagiza nkana.
Micky at” Barimo kukubaza cya gikobwa.
Denes arabyibuka maze araseka ati” Ese uriya mukobwa niwe murimo kwita imyanda??.
.
Tugaruke kuri Gweni mu bakire barimo kwita imyanda we yifitiye agahinda ko kuba yagarutse iwabo agasanga harahiye habaye amatongo. Arimo kuzenguruka hose. Ntakiwabo nakimwe cyorokotse habe ni kintu nakimwe.
Yarasutamye maze araboroga. Mugabo aza hafi ye maze aca bugufi iruhande rwe aramufata ariko aramurka ngo abanze aborogo bihagje.
.
Tugaruike kwa Denis nawe aracyatanga ibisobanuro.
Denis ati” Mama uriya mukobwa ntabwo ari imyanda uko mubivuga.
Mama Denis ati” Wabonye ari umuntu ukwiranye natwe kuburyo akandangiza ibiremng bye hano??
Denis ati” Ndabyemer a ko atari kurwego rwacu.
Papa Denis ati” none yinjiye hano gute rero.
Denis ati” Mbere na mbere mubanze mumenye ko atari imyanda. Uriya mukobwa afite umutima n’ubwenge. Ubu nakabaye ndi muri gereza iyo aza kuba atari umuntu ushyira mu gaciro. Yeje hano muzanye ngo aruhuke hanyume nkabona kumwishyura.
.
Micky ati” Wavuga ko yari yakubaze ariko wowe ntiwabimenya.
Denis ati” Oya uribeshya cyan kuko no kumwishyura ninjye wabimwingingiye. Kandi rwose niba byababaje mama mwihangane n’ubundi yageze hano ntabwo azigera ahagaruka.
.
Tugaruke kuri Gweni wacu n’agahinda kose afite kenda kumusandaza umutima.
Mugabo ati” Ejo nibwo izu yanyu yahiye. Twaje gutabara n’abandi baturage ariko twahageze dusanga ababeyi bwawe bamaze gupfa.
Gweni akarushaho kurira cyane.
Mugabo ati” Mu byukuri nanubu ntabwo biramenyekana uko inkongi yatangije.
Gweni ati” Abibokoze ndabazi.
Mugabo agwa mu kantu! Ati”Uzi ababikoze??
Gweni ati” Yego.
.
Mugabo ati” Ubazi gute??
Gweni ati” Byakozwe nabo mu muryango wa mama kuko bashakaga gutwara iyi sambu. N’ikibazo cyarikimaze igihe. Musaza wa Mama yari yarabwiye mam ko bazkakora igishoboka cyose iyi sambu bakayibona. Ni na kenshi bagiye bagerageza kwica mama na Papa ariko bikabapfubana. Ubu rero nibwo babashije kubishyira mu bikorwa.
Mugabo ati” Bivuze ngo n’ikibazo cyari kimaze igihe. Ahubwo wowe wabashije kurokoka kubera ko utari uhari.
Gweni ati” Yego. Gusa ubu nanjye wasanga barimo kumpigira hasi hajuru.
Mugabo ati” Gweni buvuze ko inaha udatekanye.
.
Gweni yakomeje kureba ukuntu ahari iwabo habaye amatongo, umubabaro uramwica cyae.
Mugabo ati” Reka tuve hano tujye mu rugo udasanga natwe hari abatuguriye nabi.
.
Gweni ati” Imirambo y’ababyeyi banjye irihe??
Mugabo ati” Barihiye barakongoka kuburyo ntacyo gufata cyari kigihari..
.
Mugabo yaramufashe amukura aho amuzana iwabo mu rugo . gweni ntawundi muryango yarasigaranye cyangwa undi muntu muri famiy wamuba hafi. Aho kwa Mugabo yahamze iminsi mike maze afata umnwanzuro wo kugaruka mu mujyi.
Mugabo yagerageje kumuhagarika amwereka ko adafite uko azabaho mu mujyi, ariko Gweni nawe amubwira ko n’ubundi inaha atakihafite ubuzima cyane ko isaha n’isaha nawe yakwicwa.
.
Yavuye kwa Mugabo aza kumuhanda mu ga center. Nta gicer nakimwe yarafite. Abona bus iza irahagarara. Gweni asza kuvugana na Shoferi wayo amusaba ko yamuha rifiti ario Sheferi arabyanga. Gweni akomeza kumwingiza cyane ariko Shoger aramutsembera arabyanga neza neza.
Gweni yaje gusaba ubufasha mu bagenzi , abenshi bakamurebera gusa aho kugira icyo bamunarira.
.
Bigera aho Gweni noneho asaba ko hari uwamuguriza amafanga noneho we akazayamwishyura. Birumvika ibyo nabyo ntawe warikubyizera. Cyakora umusore umwe niwe warwanye n’umutima we apfa kubyemera yemera kumuha ticket.
Gweni aramushimira cyane amubwira ko azamwishyura.
.
Gweni yicara mu modoka baragenda abona agarutse mu mujyi. Umunsi wa mbere ageze mu mujyi byaramugoye cyane kubona icyerekezo. Ijoro rya mbere arira hanze mu nsi y’ikiraro.
.
Kurundi ruhande mu rugo rw’abakire kwa Denis barimo gufatira amafungiro ya saa sita muri saro yo hanze muri gerden.
Papa Denis ati” Denis bite wowe na Brigitte harabura iki??
Denis ati” Kiki papa.
Papa Denis ati” Kuki mudapanga ubukwe harabura iki??
Denis ati” Papa ntabwo turagera ahantu ho gupanga ubukwe.
Papa ati” Ngwiki?? nonese ubwo mukaba muri mu biki??
Mama Denis ati” Denis mupangwe ubukwe bive mu nzira.
Denis ati” Ariko mama nta mpamvu yo kwirukansa ibintu.
Mama denis ati” Umva ndimo gusaza kandi nkeneye igihe cyo kuzamarana n’ubuzukuru banjye.
Auntie Manda ati” Denes ibyo bavuga nibyo ubundi murimo kwiraza inyanza mu biki?? mukore igikwe.
Papa Denis ati” Desnis ba umugabo now. Aka kanya imyeteguro y’ubukwe iratangiye.
Denis abona bose bamwiteraniye da!
.
Nyuma y’iminsi 7 Gweni a survivinga ahanganye n’ubuzima yaje kubona akazi muri restourant. Yabonye akazi ko kujya yoza ibyombo.
Iyo restourant yabonyemo ako kazi nimwe muri Restourant nziza zaihambaye ziba aho mu mujyi. Ubwo atangira akazi ke uwo munsi.
.
Ku mugoroba w’uwo munsi Gweni atangiyeho akazi, Denis yaje kugura ikawa muri iyo restaurant. Baramwakira.
Gweni arimo guhanagura amasahani inyuma. Ayo amaze guhanagura ayazana imbere maze aba abonye Denis kandi aramwibuka neza. Ahita amuhamagara cyane yibagiwe ko ari hagati muri Restourant. Denis nawe amubomnye yarantangaye! Gweni arambika amasahani aho maze asanganira Denis ahita amugwamo aramuhobera cyane.
.
Boss nyiri Restourant abibonye ntiyabyishimira maze aza gtonganya Gweni imbere ya Denis. Boss ni Umugabo ugira umujinya mwinshi.
Boss ati” Wa kamara we ugeze hano gute guteza abakiriya akavuyo??
Gweni ati” Ariko uyu muntu turaziranye.
.
Boss n’umujinya aba yamwivuyeno urushyi, agiye kumwongeza urundi Denis aramufata ati” Niba uri Boss iga no kubaha abantu. Njyewe nigeze nkubwira ko yambangamiye.
Boss ati” Hano ni mu kazi kanjye ntambwo umbwiriza uko ntwara abakozi banjye.
Denis ati” Uyu mwana w’umuobwa ntakosa narimwe akoze.
.
Boss areba Gweni ati” Ndakwirukanye wowe.
.
Udacikwa na Episode 7
Comments