Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
IBANGA RY’UMUKAZANA WIRABURA..
.
Episode 7
.
Duheruka Gweni bamwirukanye ku kazo yaramazeho amasaha make cyane.
.
Written by Chris nandi Ishimwe.
.
Gweni akimara kwirukanwa nabi cyane kubera umu boss mubi, Denis yamufashe akaboko maze basohoka aho.
Gweni ati” Denis ko umfashe akaboko uranjyana he??
Denis ati” Ariko n’ubundi ntugiye kuguma aha kuko bakwirukanye. Reka nkufashe nkucyure.
Gweni ati” Ntakibazo.
.
Bajya mu modoka Denis atangira imodoka baragenda.
Denis ati” Wagarutse inaha ryari?
Gweni ati” Hashize icyumweru.
Denis ati” Nakabaye narabimenye ko wagarutse inaha.
Gweni araseka ati” warikubimenya gute se??
Denis ati” Kandi koko ntakuntu narikubomenya kubera ko ntanumber yawe nasigaranye.
.
Gweni arabiseka.
Denis ati” Kubera iki usetse ibyo mvuze??
Gwenia ati” Ubuse number yanjye yarikuba muri iyo telephone yawe ?
Denis ati” Yego kubera iki??
Gweni ati” Umbabarire ibyo ngiye kuvuga ariko wenda wowe siko umeze. Ariko abantu biyita abasirimu mugira ubwirasi burenze cyane. Hamwe usanga wumva murta buri kindi kiremwamuntu cyose.
Denis araseka ati” Gweni ntabwo abantu bose waturebera mu indorerwamo imwe.
Gweni ati’Nanjye niyo mpamvu nabaje kukwiseguraho.
Denis ati’ Ariko narimo kuyigira rwose.
.
Uwo mwanya haba haguye imvura y’amahindu itunguranye cyane. Irimo inkuba nyinshi ndetse n’’igihu cyinshi cyane.
Denis kureba imbere atwaye bitangira kumunanira.
Denis ati” Ko ikirere kibaye kibi??
Gweni ati” Reka twirinde parika imodoka imvura ibanze igabanyuke n’ikirere cyongere gise neza. Noneho kuva ari ni joro nibibi cyane.
.
Denis aparika imodoka.
Denis areba Gweni abona asa nurimo gtekereza cyane .
Denis ati” Urimo gutekereza ibiki??
Gweni ati” Ndimo kwibaza ukuntu duhuye inshuro ebyeri zose mu buryo bubi. Inshuro ya mbere warangonze. None iya kabairi banyirukanye ntamaze n’amasaha atatu mu kazi.
Denis ati” Yeah! Umbabarire ni mu buryo bubi. Ariko wasanga izindi nshuro ziri inyuma zizaba ari nziza kurushaho. Akenshi uba usanga ibibi birwanya ibyiza biba bagiye kuza.
Gweni aramurebaaaa.
.
Kurundi ruhande Brigitte arimo kwinjira muri apartment ye ari kuri phoe avugana na Papa we kuri telephone.
Papa Brigitte ati” Ese wowe na Denis bite ko ntacyo mboa mugeraho??
Brigitte ati” Papa tumeze neza.
Papa Brigitte ati” Wowe uzahugira gusa mu kumera neza.?? niki cyereka ko mu meze neza igihe atakurongora ngo akugire umugore??
Brigitte yicara mu ntebe ati” Niyo step tugezeho papa.
.
Tugaruke kuri Denis na Gweni baracyugamye mu modoka baganira gake gake.
Denis ati” Gweni naragushimiye cyane uri inyamugayo. Ahari banza abantu bose bo mu byaro muba muri inyangamugayo.
Gweni ati” Oya kuba inyangamugayo ntabwo biterwa n’agace umuntu akomokamo.
Denis ati” Ariko hari igihe kagira uruhare runini mu myitwarie ya muntu. Ntekereza ko nta muntu wo mu cyaro wagra ubusuma.
.
Gweni araseka ati:” Ese ntabwo ujya ureba amakuru?? naho biricana . imyitwarire ya muntu iterwa na kamere iba iri imbere muri we.
.
Uwo mwanya telephone ya Denis irasona arayifata abona ni Brigitte uhamgaye arayireba gusa.
Gweni aramureba ati” Utambwira ko wabuze amahitamo.
Denis ati’wabimenye.
Gweni aramuseka na Telephone iba ivuyeho.
Denis ati’ Kubera iki unseka?
Gweni ati” Biratangaje ukuntu umuntu nkawe yabura amahitamo.
Denis ati” Bibaho cyane.
Gweni ati” Njye sinemeranya nawe. Kubera ko ntekereza ko ubura amahitamo biterwa nuk aba atazi icyo ashaka muri byose. Nkubu urugero. Hagati yo kwitaba umuntu no kutamwitaba wakabaye uzi icyo ukeneye muri akokanya. Niba udashaka kumwitaa telephone yireke arko niba ushaka kumwitaba mwitabe bitabane kunyuza umutima wawe kure.
Denis ati”Ariko uravuga ukuri wa mugani. Kubura amahitamo nuko umuntu aba atazi icyo akeneye muri uwo mwanya.
.
Gweni aba yumvise ahantu harimo kuvuga ingoma. Atega amatwi neza maze arahindukira areba neza ahantu bahagaze ahabona inyubako nubwo atarimo kuyireba neza.
.
Gweni ati” Aho hant harimo kuvuga ingoma irimo kuhumva ra!
Denis ati” Yego. Wasanga duhagaze hamwe hakunda kubera ibitaramo gakondo.
Gweni ati” wow ese twakwinjiramo.
Denis ati” Ntakibazo.
.
Bava mu modoka bihuta cyane kuber imvura maze barinjira. Bagzemo imbere basanga harimo igitaramo hahiye cyane. Abakaraza bemereye nabi ingoma. Bajya kwicara nabo barareba.
Gweni ati” Ibi bintu ndabikunda cyane.
Denis ati” ngaho rero ishime.
Gweni ati” Kandi wasanga aribwo winjiye ahantu nkaha.
Denis ati” Yego pe ntakubeshye.
.
Kurundi ruhande Brigitte yarakaye cyane afite umujina wo uba arimo guhamagara Denis ntamufate kuri telephone.
.
Twigarukire mu gitaramo abakaraza bingoma barimo kuryohereza abantu. Hashize akanya ubayoboye afata mikoro aganiriza abitabiriye . avuga ko bajya bagira akanya bagahamagara bamwe mu bitabiriye nabo bakaza imbere bakavuza ingoma.
.
Akimara kubivuga aba ahuje amaso na Gweni maze aramuhamgara ngo abe ariwe uza imbere avuze ingoma nawe.
Gweni arebana na Denis.
Denis ati” Uzi kuvuza ingoma se??
Gweni ati’ Si cyane ariko ndabikundaa.
Umuyobozi aba abonye na Denis ati” Ahubwo uko ari couple ni bazane imbere.
.
Babise couple Gweni na Denis baratangara.
Denis ati” Njye ntabwo nzi kuvuza ingoma.
Gweni ati” Ngwino wowe ntabwo bisaba uba ubizi. Kandi uraza kubikunda.
.
Gweni afata Denis akaboko umwana w’umukire maze bazana imbere kuri stage. Babaha imirishyo maze bahagarara ku ngoma.
Umuyobozi ati” Si ngombwa ko muba mubizi. Mwe muvuze uko mushoboye.
.
Abantu baraho muri Sale kubera ko Denis ari umwana wo mu bakire uzwi batangira gufata amafoto bapostinga.
.
Bidatinze Brigitte agye kuryama yumva notification kuri telephone afata telephone ayifunguye abona amafoto ya Denis na Gweni acicikana kumbugankoranyambaga za bantu agwa mu kantu!
.
Udackwa na Episode 8
Comments