Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
IBANGA RY’UMUKAZANA WIRABURA.
.
Episode 8
.
Dusize Brigitte abona amafoto ya Gweni na Denis barikumwe mu gitaramo bavuza ingoma banezerewe.
.
Writer by Chris nandi Ishimwe.
.
Gweni na Denis barimo kuvuza ingoma banezerewe cyane. Denis arumva birenze yabikunze cyane nawe. Uko bavuza barebana maze bagaseka.
.
Brigitte kurundi ruhande umujinya n’umushiha umwe urenze cyane byamurenze. Yatangiye gushakisha kuri google map aho ahantu haherereye aba arahabonye maze ahita ava mu nzu vua yinjira mu modoka aje kureba Denis.
.
Kurundi ruhande Gweni na Denis baravuza ingoma byaryoshye cyane abanrtu bakomeje no kubafotora cyane. Banabakomera amashyi.
Umuyobozi ati” Iyi couple mwayihaye amashyi.
.
Babita I couple Gweni agahita areba Denis.
Denis areba umuyobozi ati’ Turi inshuti ntabwo turi I couple.
Umuyobozi araseka ati” Murimo guhakana ibigaragara ariko ntakibazo.
.
Gweni na Denis basoje n’imvura imaze kugabanyuka barasohoka bagaruka mu modoka.
Kurundi ruhande Brigitte arimo kuza arimo kugendera mu muvuduko wijana.,
.
Denis na Gweni baba baragiye,Brigitte ahageza amapine y’imodoka ye bagiye.
.
Mu nzira bagenda.
Gweni ati” Uriya muyobozi banza yakubangamiye cyane kujy avuga ko njye nawe turi couple.
Denis araseka ati” Oya ntabwo yambangamiye ariko si byiza ko abantu bafata ibintu uko bitari.
Gweni ati” Harya ubwo abantu hari ikiba kibareba??
Denis ati” Ntakiba kibareba nibyo ariko usanga bakujije ibihuha bimwe usanga binagizeho umuntu ingaruka.
Gweni aba arasetse ati” Nibyo kandi koko! Igihuha cyuko waba ukundana n’Umukobwa nkanjye cyakwanduriza izina.
Denis aramureba maze araseka ati”Oya sibyo Gweni.
Gweni ati” Ntakibazo. Cyane ko unifitiye Umugeni ugiye gukora mariage vuba. Nanjye numvaga byambangamiye .
.
Denis aramureba.
Gweni ati” Ukatire aho imbere ndaba ngeze aho nshumbitse.
.
Denis arakata amugeza kuri gheto ye araparika.
Gweni ati” Uragarukira hano kumarembo gusa se cyagwa uraninjira mu nzu.
Denis ati” Buriya se ningombwa??
Gweni ati’ Kuri njye ndumva ari ngombwa… nanaguha no ku gacyayi ukagenda umeze neza.
.
Denis arabyemera maze baza mu nzu. Gweni amuha karibu.
Kurundi ruhande Brigitte arimo kubashaka muri Sale aho bari bari yababuze. Gweni azanira Denis icyayi aramuhereza.
Denis ati” Urakoze cyane.
Gweni ati” Hano niho nibera. Mpamaze iminsi mike ariko.
Denis ati” Ahubwo se urugendo rwawe rwo kugaruka inaha byagenze bite??
Gweni ati” Denis ni urugendo rurerure. Ntazi uko navuga. Gusa ubwo nasubiraga mu cyaro iwacu nasanze mu rugo ntahagihari. Nasanze ababyeyi banjye barabishe mu rugo barahatwitse. Nagaruka inaha gutyo!
Denis ati”Pole wihangane cyane.
Gweni ati” Ntakibazo urakoze.
.
Denis asoje kunywa icyayi asezera kuri Gweni.
Denis ati” Gusa wihangane ndaza kugufasha kua wabona akandi kazi vuba.
Gweni ati” urongera ubikore nko kunyishyura se?? ntabwo hariya ari wowe wanyirukanishije. Kuri nye ntagihe mbona akazi kasumba umuntu.
.
Denis ati” Ntabwo ndaba nkwishyura turafatanya kugira ngo ubone akandi kazi.
Gweni ati” Ntakibazo ndashimye. Kandi ntujye muri byinsho akaboneka kose njye niteguye gukora.
.
Denis arataha.
Ageze mu rugo akiva mu modoka abona Micky na Auntie Manda basa nabari bamutegerereje kumuryango .
Denis abagezeho arabareba abona barakaye.
Micky ati” karihe?
Denis ati” Agaki??
Micky ati” Agakobwa kumakara urikumwe nako?
Denis agwa mu kantu ati” Akahe gakobwa kumukara se ndikumwe nako.
Auntie Manda ati’ agakobwa kirabura mwarikumwe mucuranga ingoma.
.
Denis agwa mu kantu! Ati”Ibyo se kandi mwabikuye he??
.
Bamwereka amafoto.
Micky ati” Ariko ahari ujya wibagirwa aho uvuka. Ariko reba abantu uba urikumwe nabo. Aka kantu kumukara wongeye gahura nako gute??
Manda ati” Cyakora twari tuzi ko wongera kugarura gasiya hano.
Denis ati” Burya se niyo mpamvu mwipanze gutya nk’abapolice.
Micky ati” Denis urimo gupfapfana gute?? waba uzi agahinda wateye Brigitte??
Denis ati’ Ntagahinda namuteye.
.
Denis aratambuka arikomereza.
Micky arakurikira ati” Denis kariya kantu mwongeye guhura gute?
.
Denis aramwihorera ajya mu cyumba arafunga.Micky ahera aho kumuryango.
Micky ati” Denis irinde kujya uhura n’abantu bameze kuriya?? reba nawe ukuntu uriya mukobwa asa wasanga ari akarozi bagutumyeho??
Denis ati” Micky wareka nkiryamira.
Micky ati” Sawa.
.
Micky ava aho.
Bucyeye Denis aza mu kazi ageze muri Office ye asanga Papa we yamutumijeho maze ahita yitaba papa we muri Office nkuru.
Papa Denis ati” Denis naguhaye konje y’amezi atatu. Banza ukore ubukwe ibintu birangire ubone kuzagaruka mu kazi.
Denis ati” Ese papa kubaka ko ari amahitamo yanjye kubera iki murimo kunsunika cyane.
Papa ati” Ntabwo turimo tuguhatiriza. Ariko wowe twabonye gufata icyemezo cyawe udasunitswe bigoye. Kandi twe turashaka abazukuru turashaka umukazana. Uribuka icyifuzo cya Mama wawe.
.
Denis ati’Ndabizi.
Papa Denis ati’ Harabura iki none?? kuki udakora ubukwe ngo birangire.?? niyo mpamvu twapanze gutya. Wowe na Brigitte mukore ubukwe birangire ntacyo mutegereje. Va mu busongarere bw’abagisore ntacyo ugikoramo. Nuko bimeze kandi.
Denis ati’ Ariko papa dukeneye igihe gihagije cyo kwitegura.
Papa ati” mUkeneye iguhe kimeze gute se??
.
Brigitte aba arinjiye avuga ati” Njyewe nditeguye…….
.
Udacikwa na Episode 9
Comments