Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
IBANGA RY’UMUAZANA WIRABURA.
.
Episode 53
.
Twaherutse Denis ageze mu rugo asanga iwabo mu rugo bose baramutegereje.
.
Umwanditsi Chris nadi Ishimwe.
.
Denis arabareba ati” Nikihe kibazo??
Brigitte avugana umujinya ati” Nyuma y’amafoto nkweretse urimo kubaza ngo n’ikihe kibazo??
Denis ati” Ibyo ni amafoto gusa ariko se nyine n’ikihe kibazo?
Mama Denis yarakaye Denis ati” Denis ukwiye gukorwa n’isoni. Umugabo ufite umugore unitegura kwibaruka ukajya kubonana n’undi mukobwa kugeza nubwo uraranye nawe ugataha mu gitondo.
Denis arebe Mama we ati” Mama wowe inkuru yanye ntayo uzi
Mama Denis avugane umujinya ati” Inkuru yawe uvuga se ntazi niyo guca Umugore wawe inyuma
.
Brigitte akungure ati” Denis urmbabaje cyane sinzi mpamvu ukomeza kunsuzuguza gutya, niki kibi nagukoreye.
Denis amurebe yibuke Gweni amubwira ko abanu baje iwe kumwataka bakamushimuta bari boherejwe na Brigitte.
Amaze kubyibuka arebe Brigitte ati” Nkubwo wowe urimo gusakuza ufite iki cyo kuvuga wa mwicanyi we.
.
Abandi bagwa mu kantu!
Mama Denis ati” Kubera iki utangiye kwita Umugore wawe umwicanyi??
Denis ati” Uyu yohereje abantu ngo bajye kwica none arimo kwigira intungane yiriza hano.
Mama Denis ati” Ahubwo kuki atamwishe ngo apfe burundu biranngire.
Denis areba mama we yumiwe!
Mama Denis ati” Yego abarozi bose baba bakwiye gupfa. Ahubwo wowe ufite igisebo kuri wowe subiza ubwenge bwawe kumurongo.
.
Denis arabareba gusa agiye kubareke ngo yikomereze Brigitte aramwitambika ati” Denis wishaka kunsha amazi gutya. Winsuzugura ngo ukabye. Njyewe narwanye urukundo rwanjye ariko se wowe wakoze iki??
Denis araseka at” Ese utekereza ko mbana nawe kubera urukundo??
.
Denis arikomereza Brigitte arababara ati” Mwamwumvise koko!
Mama Denis ati” Ihangane reka mvugane nawe.
.
Tuze kuri Restaurant Gweni arimo gushimira Eliya ukuntu yabashije gusigara ku kazi neza.
Eliya ati” nagombaga gusigara ku kazi neza kubera ko akazi ni akacu twese.
Gweni ati” Nkunda ubwenge bwawe.
Eliya ati” Ahubwo wowe byagenze neza??
Gweni ahita yibuka ibihe yagiranye na Denis maze arikiriza ati” Yego byari byiza cyane.
Eliya ati” ariko banza ukunda uriya Mugabo cyane nubwo inkuru yanyu itegeze ihura.
Gweni ati” Haba hariho ibisitaza byinshi ariko amaherez inkuru iyo yatangiye iba iomba kuzarangira.
Eliya ati” Mu buryo bwiza se cyangwa bubi.
Gweni ati” Yego.
Eliya ati” Basi iyanyu izabe nziza.
.
Tugaruke mu rugo kwa Denis mama we arimo kumutonganya.
Mama Denis at” Denis ongere wisuganye ube umugabo muzima. Uriya mukobwa wongeye kujya guhura nawe mu biki??
Denis ati” Mama , mwanyambuye urukundo rwanjye.
Mama ati” Ahubwo icyo utazi twarakubohoye. Denis uriya Brigitte afite umwana wawe mwarasezeranye, ese urashaka kwiruka ugasanga ihabara ritanashinga ugasiga Umwana wawe. Njyewe narinzi ko watekereje neza maze ufata umwanzuro muzima.
Denis aricara.
.
Mama we ati” Muri aka kanya papa wawe ameze nabi hari n’igihe atazongera gusubra mu kazi. Rero company n’Umuryango wawe nicyo bigukenereye kuruta ikindi gihe cyose. Wabaye Umugabo wa mwana we ubu uracyari muri za nsoresore ziruka inyuma y’urukundo? Denis ongere utekereze neza.
.
Mama we amaze kumutonganya amanuka hasi
Brigitte ati” arakumvise se??
Mama Denis ati” Mvuganye nawe uze kwihangana nubwire andi magambo menshi. Wowe ihangane ukomeze umwitwareho neza.
Brigitte ati” Njye ntakibazo. Ariko ikigaragara ntabwo Gweni agiye kuduha amahoro.
Mama Denis ati” Nanjye aho bigeze ngiye kugira icyo nabikoraho.
.
Telephone ya Brigitte irasona abona Charles arimo guhamagar ahta asohoka hanze ajya kwitaba.
Brigitte ati” Wowe wampaye amahoro ko hano muri aka kanya hari ibitameze neza.
Charle ati” Umva Musaza wawe akeneye amafaranga kandi niyo mpamvu uraho.
Brigitte aramukupa.
.
Kurundi ruhande muri restaurant ya Gweni Mia na Jovia bagarutse kuharira. Eliya ababonye aza kubakira.
Mia ati” Twakunze hano uko muteka niyo mpamvu tugarutse.
Eliya ati” Murakoze cyane rwose muri sanga. Ahubwo tubakirize iki??
Batanga comande.
.
Elita ajya kubategurira, uwo mwanya Gweni aba araje aza hafi yabo bamubonye bagwa mu kantu nawe ababonye arikanga, gusa arabisbanganya muri we.
Gweni ati” Tubakirize iki??
Mia na Jovia birabacanga babura nicyo bavuga.
.
Udacikwa na Episode ya 54
Comments