logo

NEW TALENTS

Stories Group

IBANGA RY'UMUKAZANA WIRABURA S01 Ep 54

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
IBANGA RY’UMUKAZANA WIRABURA
.
Episode 54.
.
Twaherutse Gweni ahuye na ba Mia na Jovia  ubwo bari baje kurira muri Restaurant ye.
.
Umwanditsi Chris nandi Ishimwe.
.
Mia na Jovia baguye mu kantu kubona Gweni ahagaze  imbere yabo bagiye gahaguruka ngo bagende, Gweni arababuza.
Gweni ati” kubera  iki mushaka kugenda?
Mia ati” Ariko kugenda  ni uburenganzira bwacu.
.
Uwo mwanya Eliya aba azanye commande bari bamuaye abibatereka imbere.
Gweni ati” Mutuze mufate commande mwarimwatse.  Ibyabaye hagati yanjye namwe n’inkuru yarangiye njye namwe  ntacyo dukwiye gupfa
Bamureba nkabatabyumva neza.
Gweniati” Niko bimeze  kuki mwakwiruka murimo guhunga iki??
.
Gweni ahita abava imbere aranigendera. Eliya arabareba ati” Mutuze mwishimire  icyo kurya cyanyu. Ahubwo kubera  iki mutazanye na Micky
Mia ati” witubaza ibya Micky nawe uratekereza  yakongera  kugaruka hano n’uburyo umubangamira?
Eliya ati” Nonese  kuba umuntu akunda  umuntu bimubangamia gute ko ntamuhatiriza. Urukundo ntabwo ari icyaha.
.
Jovia ati” Ngaho genda ureke twirire.
Eliya abava imbere aragenda.
.
Tuze  mu rugo kwa Denis arikumwe  na Brigitte mu cyumba.
Brigitte ati” Denis mu byukuri nirihe kosa ryanjye rituma umbabaza bingana gutya??
Denis ati” Njyewe  ntabwo nkubabaza ni wowe wibabaza.
Brigitte ati” Gute nibabaza kandi nkukunda.
Denis ati” Ariko urabizi ko njyewe  ntagukunda  nabanye nawe kubera  Umwana. 
Brigitte ati” Ubuse uzabasha guha Umwana urukundo utahaye mama wawe.
.
Brigitte amufata ibiganza ati” Denis ndabizi ko uyu atari wowe ari umutima wawe uriya mukobwa yaroze. Ariko nzi neza  ko igihe kimwe wowe ubwawe uzibonera  ukuri. Guhera  uyu  munsi ngiye kuguha uburenganzira bwawe njyewe  niturize  mbe umugore wo mu rugo kuzageza igihe uzabonera  ukuri kwawe.
.
Denis ahaguruke afate ikoti yambare.
Brigitte ati” Nkeneye amafaranga hari utwo nshaka kwikorera.
Denis ati” Ukeneye amafaranga angahe??
Brigitte ati” 300K
.
Denis aramwoherereza  kuri Telephone.
Brigitte aramushimira, Denis ava aho mu cyumba aragenda. Akimara  kuva aho Brigitte aramuturika aramuseka ati” Yewe uri ikimara  nanjye ntabwo wigeze  uba mu mutima wanjye. Ariko ndagufite ibyo wakwigira  byose.
.
Denis ageze hasi ahura na Mama we.
Mama Denis ati” Ni  Ubu ni wowe  mugabo uhagaze. Papa wawe ameze  nabi. Kandi birimo kugenda  biba  umunsi kuwundi. Rero ndashaka ko wisuganya  ukaba  umugabo ukagira gahunda. Genda witabe Papa wawe aragushaka.
.
Denis ajya kwitaba Papa we.
.
Kurundi ruhande muri Restaurant Micy  na Jovia barimo kurya baryohewe . Jovia ahindukye abona Eliya abahanze amaso arimo kubareba.
Jovia ati” Kariya gasore kaba  kareba iki?
Mia ati” Ariko ushobora  no gusanga ari Umwana mwiza  nuko ari agakene.
Jovia ati” Dutumeho ibindi.
.
Bongera  gutanga indi commande.  Uwo mwanya Micky nawe aba arabahamagaye video call baramwitaba.
Micky ati” We murihe??
Mia ati” Twagiye kurya.
Micky ati” Mwagiye kurya he iwanyu nta biryo bihaba.
Mia ati” Njyewe abakozi bo mu rugo ntabwo bateka ibiryo biryoshye nkaha,
Micky ati” ariko muri abasazii,
Mia ati” Yego. Ahubwo uzi icyo twabonye hano.
Micky ati” Mwabonye iki??
Jovia ati” Gweni.

Micky ati” Gweni mwamubonye he ?
Mia ati”Niwe nyiri iyi restaurant,
Micky agwa  mu kantu!
Mia ati” Natwe twatunguwe  cyane.
Micky ati” None muracyahicaye murimo kurya.
.
Uwo mwanya Gweni aba araje baramubona bahita bamshyira  muri video kugira  ngo Micky amubone.
Micky amubonye arumirwa. Mama Denis aje muri Saro asanga Micky avugana na ia video call maze nawe ajya muri Video agiye muri Video aba abonye ahantu ba Mia barimo kurira abona Gweni.
.
Kurundi ruhande Denis ahagaze  imbere ya Papawe umaze  nabi cyane.
Papa we ati” Denis urabona  ko njye  ntameze  neza kandi birimo kugenda  birushaho kuba nabi. Muri aka kanya Company nyishize  mu biganza byawe ibaye umurage wawe.
.
Udacikwa  na Episode 55

Comments