logo

NEW TALENTS

Stories Group

IBANGA RY'UMUKAZANA WIRABURA S01 Ep 19

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
IBANGA RY’UMUKAZANA WIRABURA.
.
Episode  19
.
Denis  yabwiye  Gweni ko amukunda.
.
Chris  Nandi niwe  mwanditsi.
.
Gweni wacu acyumva iryo jambo rivuye mukanwa  ka Denis  asa  n’uwikanze  ariko biramutangaza. Anacyeka ko  Denis  yaba arimo kwikinira  maze  ntiyabitandaho.
Areba  Denis ati”Urashaka ko duteka iki??
Denis aramufata ati” Buretse  gato ko  mbona wagira  ngo wirengagije   ibyo nkubwiye.
Gweni araseka ati” Nonese  Denis urashaka ngo nizere imikino.
Denis ati” Gweni ntabwo ari imikino.  Ndi serie.
.
Gweni amureba mu maso.
Denis afata ibiganza  bye arabisoma ati” Ndagukunda.
Gweni ati” Denis niba utekereza  ko   naba narabikubwiye wenda ari igiparu   nawe akaba aribyo urimo kunkora  wibeshye   cyane kuko njye narinkomeje kandi nakubwiye ukuri. Ariko ukuri nagombaga kwibanira  mu  mutima wanjye.
.
Denis ati” Uko wari serie nanjye niko bimeze.
.
Gweni arikanga .
Denis ati” Ndagukunda.
.
Gweni biramunejeje  kubyumva ariko ntakuntu yumva yabyizera. 
Areba Denis ati” Urakoze  cyane  Denis kuba unkunda  bibaye agaciro  gakomeye muri njye. So reka ndebe icyo duteka turye.
Denis aramufata ati” Buretse  we.
.
Denis arahagarara  aramureba gusa arasa  nutari hamwe  ameze  nkutaye umutwe kubera  urukundo.
.
Tuze  kuri Apartment Brigitte abamo  yabaye nk’umusazi kuva  Denis yababwiza  ukuri ko ntaby’ubukwe  akirimo.
Brigitte arimo kwiyahuza amayoga yabaye nk’umusazi. Micky arimo no kumuhagara  kuri telephone ariko akareba telephone gusa  ntiyitabe. Hashize akanya hari indi inshuti ye yitwa Sandra  yinjiye asanga Brigitte amaze  nabi.
Sandra ati”Brigi ni wowe  wabaye  gutya.
.
Brigitte ati” Harya ubundi kubaho hari icyo   bamze?
Sandra ati”  utangiyegutekereza nabi kandi reka amayoga.
Brigitte ati” Sandra  ndeka wimvangira.
.
Sandra ati” Ese  haguruka ujye kwireb hariya muri miror  urebe uko wabaye. Ntabwo ukiri wa  Brigitte umukobwa  umwe  uri pontetial  muri uyu mujyi wose.
Brigitte arahaguruka aza  imbere ya miror  arireba  nawe abona arasa  nabi cyane ameze  nabi bikomeye.
Sandra ati” Ngajo irebe.
Brigitte ati” Ibi ni Gweni na Denis babinkoze.
Sandra ati” Uwo Gweni se  ninde  kandi.
.
Tugaruke kuri  Denis na Gweni.
Gweni ati”  Denis mu minsi ibiri ufite ubukwe.
Denis ati” Oya.
Gweni arikanga ati” Ngo oya.
Denis ati”Yego.
Gweni  ati”  Gute se??
Denis ati”  Gutyo ubyumva.
Gweni ati” Denis ibyo nakubwiye  sibyo…
Denis ati”Oyaaaa. Ubu nibwo ndi mu rukundo  rwanyarwo. Wigeze  kumbwira  ngo sinkajijinganye mu mahitamo nkaho ntazi icyo nshaka nicyo nkeneye. Nuko byagenze.
.
Gweni biramurenga no kuba yabyumva byoroshye  biramugora  ajya kwicara  mu ntebe.  Denis  arahamusanga.
Gweni ati” Noneho ndabyizeye urukundo rugira imbagara   umuntu atagenzura.  Rwatumye mbasha kukubwira  ko nkukunda  kandi tutari mukiciro kimwe  cy’ubuzima . none nawe rucishije  bugufi umutima wawe  ku   muntu  wo hasi nkanjye.
Denis ati” nirwo  rukundo nyakuri.
.
Barebana mu  maso maze Gweni aramuhobera.
Gweni ati”  Ese  ubwo amaangamutima yacu ntasenye umunezero w’umutima w’undi muntu.?
Denis ati” Ariko twe  muri aka kanya duhagaze   mukuri. Ntabwo  twakomeza  kuba mu kinyoma tugamije gusa  kunezeza uwo mutima.
Gweni ati” Nawe usigaye ufite amagambo akomeye.
Denis ati” Kuva nahura  nawe  nize kuvuga. Nkuko  wabivuze  hari  icyo    ubukire  butwambura  ariko namwe  ubukene hari icyo ubukene bubigisha.
Gweni araseka.
.
Tugareuke kwa Brigitte wacu wabaye umusazi. Micky nawe  arahageze  aanga Brigitte  byazambye cyane. Afatanyije na  Sandra  bagerageza kumukaruma ariko biranga.
Hashize akanya se wa Brigitte nawe aba arahageze  areba uko Umukobwa  we ameze.
.
Papa Brigitte areba Micky na Sandra ati”  Mwampa akanya nkavugana n’umukobwa  wanjye gato?
.
Sandra  na Micky baba bagiye babaha akanya.
Papa Brigitte ati” korwa  n’amasoni. Umukobwa nareze ntabwo ameze  nkawe. Ntabwo ari wowe brigitte wanjye.
Brigitte at’ Papa byanzambanye.
Papa Brigiite ati” Urimo kuba ikimara.  Kwiyahuza  inzoga birimo  gutuma ugera  kuki?  Izi mbaraga urimo gutakaza  wiyahuza amayoga  nizo wakabaye urimo urwanisha uhanganira  kugumana ibyawe.
.
Papa we aramufata ati” Ninde  ugiye kujyana ibyawe??
Brigitte ati” Gweni.
Papa Brigitte ati” Gweni  niwe wakabaye utura  uyu mujinya n’umubabaro  ntabwo ari izi nzoga.  Uko uri hano ugotomera  izi nzoga niko wakabaye urimo kugotomera  roho ya  Gweni umuvana mu byawe. Uranyumva neza.  Koresha  ubwonko  ureke  gukoresha amarangamutima .  kandi ndagiye.
.
Papa  Brigitte ahita anava aho arigendera. Brigitte nawe yitekerezaho koko maze yireba muri Miror. Uko yireba muri Miror  abona  agasura  ka Gweni.
.
Udacikwa na Episode  20

Comments