logo

NEW TALENTS

Stories Group

IBANGA RY'UMUKAZANA WIRABURA S01 Ep 20

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
IBANGA RY’UMUKAZANA WIRABURA
.
Episode 20.
.
Brigitte se  yamuhaye inama ikomeye y’icyo akwiye gukora.
.
Chris nandi niwe  mwanditsi.
.
Muri Ghetto ya Gweni .  hari inseko hari akanyamuneza  katigeze  kubaho na mbere. Nyuma y’agahe Gweni yaramaje apfishije ababyeyi be asa  n’uwongeye kwishima arumva umunezero muri we  n’ibihe bishya bidasanzwe.
.
Denis  yicaye aho  mu gasaro  ka Gweni arimo gufunga telephone ye ntamuntu ashaka  ko amuhamagara. 
Gweni arimo gushyira amakara  ku mbabura. Maze afata ishashi atangira  kuyicana. Denis aza  kumureba areba ibyo arimo.
Gweni ati” Imbabura  n’amakara  urabizi??
Denis ati” Oya.
Gweni araseka  ati”  mana yanjye abakire  uko mubaho.
.
Denis ati” Ariko ndabona bitangaje ibyo urimo gukora.
Gweni ati’ Ndimo gucana imbabura.
Denis ati” Ubwo se  ntabwo washya?
Gweni ati” Oya.
Denis ati” Arik se ibi mubikora gute?/
Gwenni ati”  Ni ubuzima bwacu kandi butunyuze  nkuko iwanyu mucana gaz  cyangwa  ibindi.
.
Gweni amaze  gucana imbabura arahaguruka arebana na  Denis mu maso.
Denis ati” Uri mwiza.
Gweni araseka ati”  Imitoma iratangiye sasa.
Denis ati” Oya.
Gweni ati” Ni wowe muntu wa  mbere  uvuze  iryo  jambo ko ndi mwiza. Abandi bambona nk’agakobwa  kirabura  karaho ka mafuti.  Ariko njye ntacyo biba  bintwaye. Abantu batashima uko nsa  birabareba cyane ko nejejwe  nuko Imana yashimye ko ar uku nkwiye  gusa. Yo imbere  yayo ibona ndi umukobwa mwiza  kandi ukwiriye.
Denis araseka aramufata amuryamisha mu gituza  cye ati” Uri umukobwa  urenze   cyane. Njyewe agahe gato nabashije kugira amahirwe yo kukumenya ngenda  mbona nea ubwiza  bwawe.
.
Gweni ati” Denis ntawumva ukuntu nguwe neza  nishimye cyane. Ni ubwa  mbere  nagira  ibihe bidasanzwe  bimeze  gutya.
.
Kwa  Brigitte   arikumwe  na Sandra  na Micky. Brigitte yamaze kongera  kwiyegeranya amera  neza.
Micky ati” Brigi  njyewe ndikumwe  nawe. Ntabwoakantu  nkakariya kajyana  Denis ngo bikunde. Niba ari n’amarozi yako turaza  kuyakarisha.
.
Mu rugo barimo guhamagara Denis ariko telephone yayiriye urwara  ntabwoa shaka kubiteza.
.
Twigarukire  kuri bo.
Gweni arimo gukata igitunguru  Denis yicaye aho areba  byose.
Gweni akareba uko Denis arimo kumureba  maze agaseka ati”   ubu ntiwabasha no gukata igitunguru??
Denis ati” Wapi.
Gweni ati” Nyamara abakire  mubaho nabi.    Ubuse  habayeho igihe wisanga uri wenyine    ugomba kwikorere  burikimwe  cyose!
Denis ati” Nyine ubwo  nayumva.
.
Gweni ati”Ariko ntabwo bikwiye.
Denis ati” ariko navuga ko ngize amahirwe yo kunguka umwarimu w’ubuzima nziga byinshi.
Gweni ati” Cyane.
.
Denis ati”Ndagukunda   cyane.
Gweni araseka ati” Ninjyewe  ugukunda   cyane. Ariko se  Deni  iki cyemezo wafashe  ntikigiye gushyira  ubuzima bwawe  mu kaga..
Denis ati” Ntakibazo. Njye niteguye guhagarara   ku mahitamo yanjye.
Gweni aramurebaaaaa.
.
Bidatinze  Denis   arataha agera mu rugo asanga bari kumeza  barimo kurya.
Papa Denis ati” Denis bite urashaka iki?? kwangiza umuryango wawe  gusa?
Denis ati”Oya.
Micky ati” Warikumwe  na Gweni.
Papa Denis  ati”  Denis ni gute urimo gutakaza ubwenge. 
Mama Denis ati” Denis mwana wanjye urimo kubabaza umutima  wawe. Nizere  ibyabaye byose  wakinaga.
Denis ati” Mama akira  ukuri ntanjyewe na Brigitte bigihari. Uwo nkunda  ni Gweni.
.
Micky ati” Ngaaaho.
Auntie Manda ati” Nyamara  umusore  wacu tumujyane  kwa Muganga.
Denis ati” Ubwo ni wowe  waba ukeneye kujyayo sinjye.
.
Denis arikomereza  ajya hejuru mu cyumba cye.
.
Bidatinze  Gweni yagarutse  mu kazi aza  Julienne inkuru yose  yuko ejo byari bimeze  arikumwe  na Denis.
.
Kurundi ruhande  mu kazi kwa  muri Company ya ba Denis Papa Denis hari abo arimo kuvugana nabo maze aboherereza  ifoto ya  Gweni.
.
Ni mugoroba  Gweni asoje akazi ashotse  kuri hotel  atashye ageze  kumuhanda  haza imodoka y’umukara  irimo abasore  baramufata baramujyana.
.
Ese  bamujyanye he .
.
Udacikwa  na Episode 21

Comments