Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
IBANGA RY’UMUKAZANA WIRABURA.
.
Episode 21.
.
Gweni hari imodoka yamushimuse.
.
Chris nandi niwe mwanditsi.
.
Gweni bamuhambiriye hose banamupfutse abasore bamushimuse barimo kumujyana. Hari ikizu bamuzanyemo bahamugejeje baramnupfukura.
Gweni ati” Muri bande muranshakaho iki??
Umwe mu basore bamutwaye ati” Ziba wagakobwa we uraje umenye neza impavu uraha.
.
Gweni ati” Niki nabakoreye iki ko aribwo nanabona.
Umusore ati” Nakubwiye ngo funga umunwa.
.
Baramufata baramuhambira.
.
Kurundi ruhande Denis arimo mu modoka arimo guhamagara Gweni kuri telephone ariko ntabwo amufata.
Uko atamufata atangira kwibaz a icyo yabaye. Biramucanga. Akomeza kugenda amuhamagara.
.
Aboye atamufatisha kuri telephone ahita ahitamo guca kur hotel aho akora . ahageze yakirwa na Manager Miguel.
Miguel ati”Denis habari.
Denis ati” Gweni yatashye.
Miguel ati” ariko se man njye waracanze. Uriya mukobwa ujya uza ubaza.
Denis ati” nyine mbwira aracyari mu kazi cyangwa yatashye.
Miguel ai” Yatashye. Ese Desnis mbwira ukuri uriya mukobwa bite bye kuri wowe nsigaye mbona yarababanye isereri.
Denis ati” Yabanye isereri bande?
Miguel ati” Bashiki bawe baherutse kuza hano bashyushye mu mutwe.
.
Denis ati” Uriya mukobwa ni ngenzi kuri njye nibyo usa ukwiye kumenya.
Miguel araseka ati” Umuntu umeze kuriya.
Denis ati”Uko ameze bimutandukanye nawe uko ameze. Kandi agaciro afite kuri njye ntabwo kangana nako wowe waba ufite kuri njye rwose icyo ucyumve neza.
.
Migule iryo jambo rirambubabaz a cyane. Denis ahita ava aho arigendera asubira mu modoka.
.
Kurundi ruhande Micky arikumwe na Brigitte yagiye kumureba.
Micky ati” Ntakuntu kariya gakobwa twagashyira kure ya Musaza wanjye.
Brigitte ati” Nicyo ndimo gutekereza.
Micky ati” Watekereje ko wakora iki?
Brigitte ati” Kujya kugasomera gusa ntabwo bihagije.
Micky ati” Natwe twagiye kugasomera ariko ntacyo byatanze.
Brigitte ati” Njye rero nzakica.
Micky ati” Dukwiye kugaha gasopo yanyuma ni byanga ubwo kazanava no mu nzira.
Brigitte ati” Harya ntiwambwiye ko akora kuri ya Hotel??
Micky ati” Yego.
Brigitte ati” Tujyeyo.
Micky ati” Ahari aya masaha aba yatashye.
Brigitte ati” Ariko nigeze kuvugana nako nkabeshya ko ndi umuntu ukora mu mishinga itanga ubufasha bw’amafaranga kumushinga y’abakobwa bakiri bato. Reka nkahamagare numve ko twahura.
.
Brigitte afata telphone arahamagara telephone iba compose.
.
Kumbe yatakaye igihe bamushimutaga.
.
Tugaruke kuri Denis yicaye mu modoka hafi ya hotel arimo kwibaza impamvui telephone ya Gweni irimo kiuba compose kandi ntabwo byakundaga kubaho. Yatasa imodok aragenda aza kuri ghetto ya Gweni ahagze asanga irafunze. Biramucanga.
.
Twiyizire aho Gweni ari yafatiwe. Hari abasorfe bamuriho bamucunze. Hashize akanya gato cyane Papa Denis arahageze. Gweni amubonye aratangara.
Gweni ati” Kumbe yari wowe.
Papa Denis ati” Ariko w’agakobwa we niki kigutera imbaraga zo kubasha kwiyumva no kuvuga?
Gweni ati” Ntabwo ububasha bwose umuntu abuheshwa n’amafaranga cyangwa izindi zahabu zose yaba atunze. Imana twese yaturemanye ububasha bungana nta wowe nta njyewe twese turi bantu turikimwe kandi uburenganzira bwawe bungana n’uburenganzira bwanjye.
.
Papa Denis araseka atangazwa nayo magambo ye.
Gweni ati”Niki uranshakaho iki???
Papa Denis ati” Wow e ahubwo niki ushaka kumuryango wanjye?
Gweni ati” Njyewe ntacyo mfite nshaka kumuryango wawe.
Papa Denis ati” None niki ushaka kumuhungu wanjye?
Gweni ati” Ntacyo.
.
Papa Denis araseka ati” Ngo ntacyo kandi igihe cyose aba arikumwe nawe??
Gweni ati” Nonese iyo arikumwe nanjye bisobanuye iki? Bisobanuye se ko hari icyo mushakaho?? ubundi se ntaburenganizra afite bwo kuba arikumwe n’umuntu wariwe wese ashaka?
Papa Denis ati” Ariko mu bantu yaba arikumwe nabo wowe ntabwo urimo.
Gweni ati” Papa wihangane rero! Kubera ko ahubwo umuntu aba ashaka kuba arikumwe nawe ninjye muri bo bose wowe waba utekereza.
.
Papa Denis ararakara ati” Ariko confidence uzikura he sha! Cyangwa nayo marozi yanyu?
Gweni ati” Njyewe ntawe naroze.
.
Gweni barafata barakubita.
Papa Denis ati” Niba ushaka kubaho jya kure y’Umuhungu wanjye cyangw se bizakuviremo kubura ubuzima bwawe.
Gweni ati” Papa nukuri niba ari ubu buryo uhisemo gushaka kubikoramo waba ugiye kubizambya cyane. Uramutse unyishe ntagisubizo nakimwe wakuramo. Ahubwo nibwo waba ushize urwango rukomeye hagati yawe n’Umuhungu wawe. Uretse nibyo icyaha waba ukoze wazahura n’ingaruka zikomeye. Ahubwo genda uvugane n’umuhungu wawe maze wemeze umutima we niba wabasha kuwuhindura umwumvishe ko njye atarinjye muntu w’ingenzi kuri we.
Papa Denis arabyumva.
Gweni ati” Ubundi njye ikosa ryanjye nirihe?? Denis niba ari umwana wawe ukaba wabasha no kugenzura umutima we nk’Umwana wawe genda ufate umutima we uwuhindure uwuhe icyerekezo gishya. Denis naba atacyinkunda ntacyo nzaba nsobanuye mu buzima bwe. Naho ugiye kunyica umpoye ko utabasha kugenzura amarangamutima y’Umwana wawe ntunyumve nabi ariko waba uri Umugabo w’ikimara kandi utabashije.
.
Abasore ba Papa Denis baramuhondagura. Ariko Papa Denis ataekereza kuugambo amubwiye maze arabe abasore be ati” Mu murekure .
.
Baramurekura.
Papa Denis ati” Mbwira amafaranga yose ushaka nyaguhe ugende uburirwe irengero aho umuhungi wanye atazongera kukubona.
Gweni araseka ati” Papa amafaranga ni meza. Ariko amafaranga ntabwo yahindura burikimwe cyose. Ntanubwo yakora burikimwe cyose. Ikibazo cyanyu abakire mwizerera mu mafaranga niyo mpamvu usanga benshio muri mwe mubaho muri buribwe kandi mufite amafaranga. Njyewe ntamafaranga yawe nshaka ntanayo nkeneye ntanamafaranga abaho yagura umutima wanjye. Izo n’indangaciro mwe mutagira. Nia undekuye reke nigendere. Kandi niba unashaka kunyica ubikore nonaha.
.
Papa Denis areba confidence umwana w’umukobwa afite. Maze arumirwa maze aramureka arigendera.
.
Udacikwa na Episode 22
Comments