Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
IBANGA RY’UMUKAZANA WIRABURA.
.
Epispode 22.
.
Byarangiye Papa Denis abuze icyo yakorera Gweni aramurekura.
.
Umwanditsi ni Chris nandi Ishimwe.
.
Gweni bamaze kumurekura arigendera. Gusa bari bamujyanye ahantu kure cyane bishoboka nawe atazi ngo nihe.
Iryo joro afata umuhanda agenda n’amaguru. Ni ahantu mu muhanda muremure cyane hatanatwe.
Aribaza uko aza kuhava ariko kubwo umutima ukomeye yiyemeje kugenda.
.
Kurundi ruhande Brigitte na Micky bari mu modoka barimo kujya mu ruo kwa Denis.
Brigitte ati” Micky n’ubundi kuza iwanyu ntacyo biza kumfasha bishobora kumbabaza kurushaho.
Micky ati” umva reka gutekereza gutyo. Denis naba akubona ahaf ye bashobora kuza kumuhatiriza guhindura imitekerereze ye.
Brigitte ati” Ariko se wowe wabonye atamaramaje.
Micky ati” Njyewe mba nibaza byagenze bite?
Brigitte ati” Nanjye biracanga. Umuntu twarimo dutegura ubukwe ukuntu yahindutse gutya mukanya gato cyane.
Micky ati” Amarozi ya bariya bantu arakora. Nonese uriya Mukobwa utagira isura ni gute yarigutwara Umutima wa musaza wanjye.
.
Kurundi ruhande mu rugo Papa Denis ageze mu rugo asanga Umugore we arikumwe na Auntie Manda. Manda avukana na Mama Denis bitazajya bibacanga.
Babonye aje bagira amatsiko yo kumubaza uko bigenze.
Mama Densi ati” Ako gakobwa wabashije kugashyira kure y’Umuhungu wacu??
Papa Denis ati” Oya.
Auntie Manda ati” Gute byakunaniye?
Papa Denis ati” Uriya mukobwa akomeje kurenza uko tubitekereza.
.
Auntie Manda arabiseka. Mama Denis nawe yumva ntabwo abyumva neza.
Auntie Manda ati” Uravuga ko kariya kantu ko mu cyaro gafite izihe mbaraga .
Mama Denis ati” Ahari nayo marozi yako.
Papa Denis ati” Ntabwo ari umurozi.
Mama Denis ati” Nonese gakomeye gute?
Papa Denis ati” Gafite ururimi rutyaye ruvuga amagambo ameze nk’ikota kbsa.
Auntie Manda ati” Ariko njyewe ntabwo mbyumva.
Papa Denis ati” Njyewe navukanye nako. Kandi amagambo yose kavuze niyo. Umwana wacu niwe kimara naho ko ntakibazo nakimwe gafite…
.
Auntie Manda ati” Ubwo nuguhagarika Denis kuko ubwo Gweni kumuhagarika biragoye.
Papa Denis ati” Yavuze ko ntanakimwe ashaka kumuryango wacu.
Mama Denis ati” Yakubeshye. Yavuga gute se. Abakobwa b’ubutindi bafite icyo bashaka babanza kwigira abana beza.
Papa Denis ati” Ariko namuhaye amafgaranga yose abaho ashoboka arayanga.
.
Auntie ati” Kanze amafaranga yose wagahaye?
Papa Deni ati” Cyane.
.
Bakiraho Deis ageze mu rugo ariko atameze neza kuko yabuze Gweni. Baramureeba bose.
Mama Denis ati” Mwana wanjye ko umeze gutyo?/
Denis ati” Mama simeze neza kandi ntabwo nshaka kuvugana namwe.
Papa Denis ati” Wavugana natwe utavugana natwe icyo ukwiye umenya kariya gakobwa wapi. Ntabwo ibyawe nabyo tubyemera.
Denis ati” Ntabwo bisaba ko mubyemera n’ubundi ariko..
Manda ati’ Denis wagize ubwenge ukareka kuba ikimara.
Denis ati” Reka mbe cyo nibyo njyewe nshaka.
Mama Denis ati” Mwana wanjye urimo kubabaza umutima wawe.
.
Denis ati” Ni wowe urimo guhitamo ko umutima wawe ubabara. Uriya mukobwa ndamukunda kandi niwe ngiye kubana nawe.
.
Avuga gutyo Brigitte na Micky binjira mu nzu babyumva.
Brigitte ati” Uvuze ngwiki??
Denis ati” Wowe urakora iki hano.
Mama Denis ati” Niwe mukazana wanjye yemerewe kuba ari hano.
.
Brigitte yegera Denis amureba mu maso cyane ati” Denis niba ahari n’ikosa nagukoreye ririmo gutuma umpana gutya rimbwire nkusabe imbabazi ariko ureke iri yica rubozo urimo kunkorera.
Denis ati” Ntakosa wankoreye.
Brigitte ati’ Nonese ibi n’ibiki urimo gukora??
.
Denis aramureba gusa arigendera.
Mama Denis areba Brigitte ati” Brigi ihangane komera humura twe hano uri umukazana wacu ntakizabihindura.
Brigitte ati’ Ntabwo ibyo mu mbwira bizashoboka mughe ntafite umutima wa Denis.
.
Brigite ahota azamuka hejuru ajya kureba Denis.
.
Kurundi ruhande kubwo amahirwe Gweni yabonye lift y’ikamyo amugea hafi y’iwabo mu rugo aza muri ghetto ye gusa ameze nabi bitewe nuko yahondaguwe ahita agwa mu ntebe yaho muri Saro akwamira aho.
.
Tugaruke mu rugo kwa Denis Brigitte aravugana na Denis.
Brigitte ati” Mbabarira umbwize ukuri.
Denis ati” Ukuri guhari nuko hagati yacu ntarukundo rw’igeze ruhaba.
Brigitte ati” Gute se imyaka yose tumaranye ni gute uvuga ntarukundo rw’igeze kuhaba.
Denis ati’ Brigitte hano nyuma neza. Rubaye rwarahabaye ntabwo umutima wanjye wakunda undi.
Brigitte ati” Niko abasore mu mera mugira imitima ihindagurika. Ariko kariya gakobwa ko mpamya ko kakuroze.
Denis ati’ Ntabwo yandoze. Ahubwo akira ukuri.
.
Brigitte ati” Wapi ntakur guhari ko kwakira..
Denis aramurebaaa ati” Brigitte njye nawe turi abana bakuriye hamwe. Bisa nkaho kubana kwanjye nawe ari umubano twari twarateguriwe n’ababayeyi bacu. Nakuze ari wowe mukobwa mbona gusa cyangwa mvugane nawe. Kuva ubwo twibeshye ko hagati yacu dukundana. Njye rero nabonye umukobwa nakunze byanyabyo . umukobwa ntazi umukobwa tutakuranye. Umukobwa umuryango wanjye utanteguriye ko ariwe tuzabana. Njye nawe ntabwo duhari. Kandi nuko bimeze.
.
Brigitte agahinda karamwica n’akajinya.
Denis ati” Ahubwo wava mu cyumba cyanjye nkiryamira??
.
Udacikwa na Episode 23
Comments