Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
IBANGA RY’UMUKAZANA WIRABURA.
.
Episode 23
.
Denis yakatiye Brigitte burundu.
.
Umwanditsi ni Chris Nandi .
.
Mu masaha y’igitondo, Denis ari muri pisine y’iwabo mu rugo arimo koga. Ariko ni ya siporo yo koga bisanzwe arimo gukora. Nyuma y’iminota 30 akora Auntie Manada aza hanze aho hafi ya pisine aramuereba.
Denis ati” Auntie wagiye kureba amakuru koariyo ukeneye kureba.
Manda ati” Reka kwitwara gutyo ndashaka kuvugana nawe.
Denis ati” Niba ari kuri Gweni byihorere.
Manda ati” Ariko njye ndashaka kukumva.
.
Kumbe uko bavugana Papa Denis ahagaze mu idirisha ry’icyumba cye arimo kubareba. Mama Denis nawe aba arabyutse ava mu gitanda aza kureba icyo Umugabo we arimo kureba.
Papa Denis ati” Twizere ko se Manda hari icyo aza kumwumvisha.
Mama Denis ati” Brashoboka.
.
Tugaruike hanze Denis avuye mu mazi areba Manda ati” Kubera iki wowe ushaka kunyumva.
Manda ati” Kubera ko uri mukuru ariko ntabwo ababyeyi bawe bigeze baguha amahirwe yo kukumva.
Denis ati” Ariko nawe niko warumeze. None ubu uhinduwe niki?
Manda ati” Ndashaka ko twuva ibintu twese mukuri.
Denis ati” Ni byiza niba ushaka kumva ibintu mu kuri. Ukuri guhari nuko ntakibazho cyiza kiruta urukundo. Uriya Mukobwa ndamukunda.
Manda ati” Ariko mu myaka minshi itambutse wakundaga Brigitte. Ndetse haburaga iminsi mike cyane ngo mukore mariage none mu gahe gato uhuye n’’agakobwa utazi inkomokouhise ugakunda gasebye rwa rukundo rumaze imyaka n’isezerano ry’uiwo waruguye kubana nawe ukuri kuri aho ni ukuhe??
.
Denis ati” Ukuri guhari nuko arukundo ari uko rumera. Brigitte yari amahitamo y’umuryango wanjye.
Manda ati” Amarangamutima ariko ntabwo atujyana nk’abatagira ubwenge, ntabwo wakunda umuntu gutyo gusa ngo upfe kugenda gutyo utabanje gusuzuma neza ngo ninde ni muntu ki ?
.
Denis ycara kugatebe karaho.
Manda ati’ Denis hano nyumva neza. Njyewe reka nemere ko uriya mukobwa umukunda. Ariko se we aragukunda? Personality ye se urayizi? Uzi icyo ashaka agambiriye?
Denis ati” Icyo utazi nuko Personality ye ariyo yafashe umutima wanjye.
.
Manda ati’ Ariko uba ugomba gutekereza no kumuryango wawe. Kubera ko ntawe urabizi neza ko ntakibaho kiruta umuyango.
Denis ati” Oya amahitamo yanjye akwiye niyo ya mbere kubera ko ninjye uzi neza ikinkwiriye.
Manda ati’ Denis nyamara biragusaba kwitonda guhagije.
Denis ati” Nitondera iki ariko mmugihe nzi neza amahitamo yanjye.
.
Manda nawe aricara ati” Denis ndabyemera kuba umuntu yagira amahitamo ye kurukundo. Ariko iyo bigeze kumhitamo y’umuntu ukwiye kubana nawe ntabwo hahitamo amartangamutima. Denis hano unyumve neza turi bakuru kukuruta.
Denis amwereka ko amuteze amatwi.
.
Manda ati” Mukubana uhitamo umuntu uzi neza bihagije niwe bibashoboka kuruta uwo wahitamo kubana nawe kubera amarangamutima gusa.
Denis asa nuseka.
Manda ati” Denis wiseka. Urukundo ntabwo arirwo rwubaka urugo.
Denis ati”Niki cyubaka.
Manda ati” Hubaka ubwenge n’ubushishozi no kwihangana. Kandi ibyo bishoboka gusa kuri ya mahitamo y’umuntu uzi neza.
.
Papa Denis baracyahagaze bareba
Mama Denis ati” Bisa nkaho yatangiye kumwumva.
Papa Denis ati”Umutima wuriye mwana wongere uhumuke.
.
Bidatinze Denis yavuye aho mu rugo ajya kuri hotel kureba ko ahabona Gweni ahagaze asanga Gweni ntabwo yaje mu kazi avugana na Julienne aramubaza.
Julienne ati’ Nanjye kuva ni joro sinigeze mbasha kuvugana nawe.
Denis ati” Yabaye iki ko nijoro nagze niwe mu rugo nkamubura.
Julienne ati’ Nukuri nanjye ndahangayitse.
Denis ati’Reka nsubire kurebe iwe mu rugo.
.
Ava muri hotel akigera hanze abon Micky na Brigitte nabo baje aho kuri hotel.
Denis ati” Murakora iki hano.
Micky ati”Tuje muri gahunda zacu.
Denis areba Brigitte ati” Niba muzanwe no kubangamira Gweni ntabwo nzabibimerera mube mubizi. Kandi ndabizi neza ko aricyo kibagenza.
.
Denis arabareka arikomereza.
.
Yaje mu rugo kwa Gweni ahagaze asanga ameze nabi cyane ari mu ntebe aho yaraye. Armufata amubaza icyo yabaye. Aramuterura amushyira mu modoka amwirukankana kwa Muganga.
Nyuma y’amasaha abiri bamwitaho amererwa neza maze barabasezerera.
.
Baza mu modoka.
Denis ati” Gweni niki cyakubayeho??
Gweni yibuka ibyo Papa wa Denis yamukoreye maze yanga kubivuga.
Denis ati’ Gweni ndakubaz a ni bande bagukoreye ibi? ese ni Umuryango wanjye?
Gweni ati” Oya ni amabandi ntazi.
Denis ati” Umbabarire kuba ntabashije kukurinda.
Gweni ati” Denis oya ntakibazo rwose.
.
Denis ati” Reka nkwereke ahantu tujyana heza haza kugufasha kuruhuka.
.
Baragenda. Denis acuranga romance song bagenda bumva umuhanda wose.
.
Udacikwa na Episode 24
Comments