logo

NEW TALENTS

Stories Group

IBANGA RY'UMUKAZANA WIRABURA S01 Ep 24

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
IBANGA  RY’UMUKAZANA WIRABURA.
.
Episode 24.
.
Denis  na  Gweni hari ahantu barekeje.
.
Chris  nandi niwe  mwanditsi.
.
Bari mu modoka    barimo kugenda  bumva romance song. Bakajya bacishamo bakarebana   bakamwenyura. Uko barikumwe uko buri wese arumva aguwe  neza  bidasanzwe  muri we.
.
Bakongera  guhuza amaso nabwo bagaseka.  Haba  hagiye akandi karirimbo bose  bahuriyeho  kandi bazi.
Denis atangira  kugenda  akaririmbiramo.  Gweni akamureba  agaseka ariko akumva yishimiye  kuba Denis arimo kuririmba.
Denis ati” Aka karrimbo ndagakunda   cyane.
Gweni ati” Nanjye ndagakunda  sana.
Denis ati”   Ngaho mfasha nkaguture.
Gweni araseka ati” Ngo nkufashe ukanture?
Denis ati” Yego.
Gweni ati” Ubwo se  nkufashe gute??
Denis ati”Icyo  mvuga nuko  ubwo nakgutuye umfasha kukaririmba.
.
Gweni nawe aba atangiye gushyiramo ijwi rye    bararirimbana.
.
Uko bishimye kurundi h ruhande  umutima wa  Brigitte wo urabihiwe  cyane.   Kuva bahura  na Denis kuri hotel akababwira  ko ikibazanye niba bazanwe  no kubabaza  Gweni ataza  kubakundira. Yahise aba bkuhezemo karungu ahagarara  hamwe nk’ipoto. Kuva ubwo Micky yakomeje kumwinginga ngo bave aho ariko yanze.
Micky ati:” Bri njyewe  maze  kurambirwa  kuba aha.
Brigitte aramureba mae aba aragiye yinaga mu modoka. Micky nawe azamo maze  baragenda.
Brigitte ati” Njyana mu kabari.
Micky ati”  Haracyari kare  ntabwo twajya  mu kabari izi saha.
Brigitte ati” Nuko nkubwiye cyangwa uhagarike  imodoka mvemo njyewe  nijyane.
.
Denis na Gweni bagaeze ahantu heza  bari bagiye ni ahantu muri ka park gato cyane kaba rwagati mu mujyi  kabamo utunyamanswa  twiza abantu baza  gusura. Gweni ahagaze arahakunda  cyane arahishimira  birenze.
Denis aramwitegereza   cyane.
Gweni ati” Ko undeba  cyane.
Denis ati” Nkunze  ukuntu utajya uhisha amarangamutima  yawe.   Nyine ugihe urimo urakigaragaza.
Gweni ati” Cyane.
Denis ati” Ariko niko biba bikwiye   kumera.
.
Bakomeza  gutembera  bareba.
Denis ati” Umbabarire  kuba ntari mpari.
Gweni ati” Urasaba imbabazi kugeza ryari??
Denis ati’ Ndumva mfite ikimwaro nakabaye nabaye hafi nkakurinda.
Gweni agaseka ati” Denis wowe  ntabwo uri Imana ngo ubere  hose  icyarimwe. Kandi hari n’igihe warikuza  kuba auhari ariko tugakubitirwa  hawe  cyangwa ukanasanga arinjye urwaniye gutabara wowe  ahubwo.
Denis araseka ati”Oya  nawe aho urakabije  cyane.
Gweni ati” Ibyo tubireke ubu hano ibintu byose bimeze neza.
.
Brigite na  Micky nabo baje muri boite kwiyahuza amayoga.
Micky agafata Brigitte ati’ Umva umbabarire  ntuze  gukabya     cyane.
Brigitte ati” Ubu hao ufite kumbwira  uko nitwara. N’ubundi ntagaciro nkifite mu maso ya musaza wawe.
Micky aramureka.
.
Amasaha arisunika  asatira ijoro Denis na  Gweni barataha. Bageze  kumarembo ya ghetoo ya Gweni Denis aparika imodoka.
Denis ati” ejo tuzashaka telephone yawe.
Gweni ati” Oya  nzayishaka njyewe.
Denis ati” Ariko ntabwo urabona amafaranga. 
Gweni ati” nzategereza  nyabone.
Denis  ati”   sure 
Gweni ati”  Cyane.
.
Denis ati” N  mfite igitekerezo.
Gweni ati”Ikihe gitekerezo.
Denis ati’ Ndashaka kukujyana vuba mu rugo .
Gweni ati” Eheeee  ntabwo naza  iwanyu.
Denis ati’ Umva birakwiye ndashaka kubahamiriza  ko ngomba kubana nawe.
Gweni arikanga!
Denis ati” Nibyo.   Umugambi wanjye niwo  kuri wowe.
Gweni aratangara aranaseka  cyane ati” Aka kanya uhise usaba ko twabana se nibyo ushaka kuvuga.
Denis ati” Cyane. Njyewe  ndashaka kubana nawe.
Gweni biramutangaza ati” Mbega Denis. Ubu urumva utihuse  cyane.
Denis ati” Gweni ni wowe  wigeze  kumbwira  ko igihe cyose  uzineza    icyo ushaka kandi wamaze  kukibona  ntakindi kiba gisigaye   mu mahitamo.
.
Gweni amureba ukuntu atangaye.
Denis ati” Njye ndakomeje windeba gutyo.
.
Bidatinze   mu minsi ibiri ikurikiyeho  Denis  azanye Gweni iwabo mu rugo.  Iwabo bose  bahari bareba. Babona ibyo banza ibyo barwanyije  nibyo bibaye  Denis azanye Gweni iwabo mu rugo..
.
Micky ati” Denis mbonye neza  ko uri ikimara.
Denis ati” Sawa  urishimye se?
Papa Denis ati” Urakora  iki imbere  yanjye nuwo mukobwa??
Denis ati” Nje kubabwira  ko uyu ariwe  fiance wanjye tugiye kubana.
.
Mama Denis arebana na Gweni……
.
Udacikwa  na Episode 25

Comments