logo

NEW TALENTS

Stories Group

IBANGA RY'UMUKAZANA WIRABURA S01 Ep 25

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
IBANGA R RY’UMUKAZANA WIRABURA
.
Episode 25
.
Duheruka Denis  yerekana Gweni iwabo yemeza  ko ariwe  fiance we  banagomba kubana.
.
Umwanditsi ni Chris nandi Ishimwe.
.
Buri wese  yarababaye, akajinya kazamuka muri buri wese,  Gweni arabareba yiturije  cyane ntanigihunga afite. Ahuza amaso na Mama Denis.
.
Micky areba Denis aramubwira ati” Denis uri ikimara. Wari musaza  wanjye nubaha ariko  guhera  uyu munsi sinakongera  kukubaha umaze  kuba ikigoryi.
Denis ati” Ibyo birakureba kuko nubundi kunyubaha kwawe  ntacyo byahinduraga kuri njye.
.
Mama Denis arahaguruka areba Gweni ati” Ndashaka kubanza  navugana nawe nk’umugore ku mugore.
Denis arabyanga ati” Ntacyo ugiye kuvugana nawe  mama. Kandi ni Umukobwa  ntabwo araba umugore.
Mama Denis ati” Buri mukobwa  wese ni umugore.
Denis ati” Icyo ushaka kuvugana nawe  kimubwirire aha.
Gweni areba Denis ati” Denis njye ntacyo bintwaye kuvugana na Mama wawe reka tubikore uko abishaka.
Mama Denis ati”Ndumva ufite umutima ukomeye. Reka tuvugane.
Gweni amwenyuramo ntakibazo afite ati” Rega ntagihai cyo gutinya mama.
.
Gweni  ajyana n’ugiye  kuba  Nyirabukwe.
.
Denis asigara ahagaze aho Auntie Manda na Papa we bamureba nabi cyane. Micky nawe arahaguruka arasohoka ajya hanze.
Papa Denis aba arahagurutse  yegera  Denis ati” Reka tuvugane natwe  nk’Umugabo kumugabo.
.
Nabo bava aho baragenda  baza  muri Office ya Papa Denis iba aho mu rugo.
.
Kurundi ruhande  Micky ageze hanze afata telephone ahamagara Brigitte aramwitaba.
Micky ati” Bite wowe urihe??
Brigitte ati”Ndi muri apartment yanjye.
Micky ati” Muri iyo apartment ugaramyemo urimo gukoramo iki mugihe utazi ibirimo kubera aha.
Brigitte ati” Niki kiri kuba.
Micky ati” Denis yaje kwerekana  Gweni amaze kuvuga ko ari nawe bagomba kubana.
.
Brigitte umutima usimbukira mu mutwe ahita abyuka vuba vuba yihuta   cyane, afata imyenda arambara ava mu rugo aza yihuta amapine  y’imodoka adakora hasi.
.
Tuze kuri Mama na Gweni.
Mama Denis ati” Wa gakobwa we reka nkubwize ukuri. Uburozi bwawe  bwamaze  gufata Umwana wanjye ariko njye ntabwo bwamfata.
Gweni araseka ati” Nubundi  uwo nashakaga ko bufata ni Umuhungu wawe si wowe.
Mama Denis ati” Nyuma na Nyuma umurozi arashize yemera  ukurri
Gweni ati”Nkubwiye ibyo ushaka kumva. Kandi niba uzi ko Umwana wawe  namuroze. Biroroshye cyane wajya  kumurogoza..
Mama Denis ati” uriyumva  cyane. Ariko reka nkubwize ukuri pe!  Ntabwo uzigera narimwe wowe uba umukazana wanjye n’umunsi wa rimwe kandi icyo ushaka ntacyo uzigera ubona.
.
Gweni araseka ati” Mama rwose wivunika, kuko nanjye ntabwo nshishikajwe  no kuba Umukazana wawe. Ikingenzi nuko nzaba ndikumwe  n’Umugabo wanjye. Naho ubundi pe ntanarimwe nzigera ndirira ko utanyita umukazana wawe. Cyakora  nimbana n’Umuhungu wawe  njye nzakubaha  nka Mama w’Umugabo wanjye..
.
Mama Denis ababazwa  no kwihagagaraho bihambaye bya Gweni.
Mama Denis ati” ariko niki gitera agakene nkawe  kwyumva bingana  gutyo!
Gweni ati” Rega abakire mwishuka ko  ubutunzi aribwo butanga  imbaraga gusa. Nyamara  ntagitanga imbaraga nk’amahoro. Njye amahoro yanjye atuma mbaho numva ntabwoba mfite habe namba.
.
Tuze  kuri Denis na Papa we  nabo barimo kuvugana.
Denis ati” Papa niba ushaka ko tuvugana nk’Umugabo ku mugabo urabanza  unyubahe  nk’Umugabo kubera ko nta mugabo ugenda  uko undi mugabo agomba kubaho.
Papa Denis ati” Njyewe  hano ndaguha inama nk’Umugabo birenze  ibyo ua ndi papa wawe.
Denis ati” Ibyo ndabishimye  ariko ntibasobanuye ko inama zawe  nza  kuzumva zose. Mbwira  iyo nama ushaka kumpa.
Papa Denis ati” Wa mwana we reka gukomeza  uumutwe.
Denis ati” Ndumva ushaka gutangira  kubivanga kandi.
Papa Denis ati” Denis abagabo dukunda  gushukwa  n’utuntu duto cyane ugusanga utwo tuntu tw’amafuti turadutwaye  wese. Kandi ikindi buriya abagore  baturusha ubwenge, kubera ko  buri mugore wese aba azi uko yatwaramo Umugabo. Uriya Mukobwa akantu gato yakweretse  katumye ugenda wese  nukugushuka ntakuri nakumwe  ikintu yakweretse  gifite.
Denis araseka ati” Papa wigira  ikibazo uriya mukobwa  ntakinyoma nakimwe  afite.
Papa Denis ati” Ibyo se  niki cyabiguhamiriza.??  uriya mukobwa  njyewe  twavuganye twamaranye amasaha mvugana nawe  icyo nabonye azi gutegura.
.
Denis agwa  mu kantu ati” Papa ni gute wamaranye nawe ayo masaha yose mwarihehe ? Wowe nawe mwabonaniye he??
Papa we atinda  gusubiza ,
Denis abitekerejeho neza yibuka ko Gweni yigeze  gushimutwa aba arabivumbuye ko papa we ashobora kuba ariwe  wari washimuse   Gweni.
Denis aramureba  ati” Papa noneho ndabimenye ko ari wowe  wari washimuse Gweni.  Kubera iki wabikoze  papa??
Papa Denis ati” Ntabwo namushimuse   ahubwo naramutumijeho ngo mvugane nawe.
Denis ararakara ati”   wakoze  nabi. Kandi   ibyo mwakora   byose ntacyo biza  guhindura.
Papa Denis ati” Uriya mukobwa  ni stranger  ntanakimwe  umuziho. Gute  wizera  Umugore  muhuye mugihe gito?
.
Tugaruke  kuri Mama na Gweni .
Mama Gweni ati” Abakene nkamwe  muba mushaka abagabo mwajya kwegekaho ubuzima bwanyu bubi. Niyo mpamvu ukomeje kwihambira  kumuhungu wanjye. Ariko ko baguhaye amafaranga yose  ashoboka ukayanga niki kindi ushaka.
Gweni aramuseka cyane,.
Mama Gweni ati” Wishinyika ntacyo ndimo gusekanamo  nawe.
Gweni ati” Mbere  narinziko abakire  aba ari abantu beza bitangaje, numvaga ko kubera  ko baba bafite burikimwe  cyose  aba ari abantu babagwaneza  kuruta twe  abakene baba badafite nakimwe. Ariko natangajwe no gusanga arimwe bantu mubayeho nabi, arimwe  bantu babi, abantu buzuye umururumba kandi ngo bafite burikimwe, abantu bahorana ubwoba  n’imishiha idashira. 
.
Mama Gweni arimo kumureba akumva yaruka cyangwa akakica.
Gweni akomeza kuvuga ati” Sha muri abakire mu bafatika ariko muri abakene mu mitima yanyu. Ario twe  turi abakene mubifatika ariko turi abakire mu mitima yacu. Kandi ntabukungu buruta kuba umuntu aguwe neza mu mutima we. Mama ntakintu nakimwe  nshaka kubutunzi bwanyu rwose tekana ushyire umutima  hamwe.
.
Kurundi ruhande  Brigitte ageze hanze kwa Denis  asanze  Micky hanze.
Brigitte ati” Denis nuwo Gweni barihe??
.
Gweni aracyabwiza, mama Denis ukuri maze Mama Gweni bigera  aho bimurenga agiye kuzamura akaboko ngo amukubite urushyi, Gweni aragafata.
.
Next Episode 26

Comments