Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
IBANGA RY’UMUKAZANA W’IRABURA.
.
Episode 26
.
Duheruka, Mama Denis yaragiyegukubita Gweni urushyi Gweni aramufata.
.
Umwanditsi Chris nandi Ishimwe.
.
Gweni amufata akaboko amurebamu maso aramubwira ati” ntaburenganzira ufite bwo ku nkubita.
Mama Denis ati” duhe amahoro ureke umuhungu wanjye.
Gweni ati” Njyewe nta mahoro nabambuye, Denis ni Umwana wanyu niba mwabasha guhindura umutima we mubikore kubera ko urukundo rwanjye kuri we ntabwo ari agahato. Njyewe sinzi nicyomu mbaza .
Mama Gweni amurebana umujinya ati” Uko waba wiyumva kose ntakintu uzageraho cyo kuba wabana n’Umuhung wanjye.
Gwei araseka ati” rega kuba mukunda ntabwo nshishikajwe no kuba nabana nawe. No kuba yanzanyehano byari amahitamo ye.
Mama Gweni ati” Ariko nawe nibyo washakaga.
Gweni ati” Ikifuzo cy’umukunziwanjye aba ari ikintu kingenzi kuri njye.
.
Kurundi ruhande Papa Denisna Denis nabo baracyavugana.
Papa Denis ati” ese niba utanashaka Brigitte ubu mu bakobwa bose bakugaragiye baba hafi yawe ubu Gweni niwe mukobwa wabonye. Byibura ntiwari no gushaka undi ugaragara ariko uguhesha icyubahiro. Uriya mukobwa agiye gutuma utakaza agaciro kawe m ruhame.
Desni ati” Papa uko abandi baba babona ibintu ntacyo bisobanuye nakimwe mfa kuba njewe nzi icyo nkeneye naho ibyo abandi baba bashaka kuri njye ntacyo bisobanuye. Nuko bimeze kandi. Kandi ikindi ndumva turimo guta umwanya tuvuga ibi.
.
Denis ave aho yigendere. Arimo agenda ahura na Auntie Manda.
Auntie Manda ati” Denis nubwo udashaka kumva ariko urimo kuyoba. Kadi bajya bavuga ntawihura nk’umuntu wayobye.
Denis ati” Ok. Niba ndimo kuyoba mureke nyobe.
Manda ati” Uri umuryango wacu ntabwo twakureka.
Denis ati” ibyo ntabwo mbyitayeho habe na gato.
.
Agiye kwikomereza Manda aramufata ati” Wa mwana we basi fata akanya ubanze witekerezeho neza.
.
Kurundi ruhande Gweni nawe asoje kuvugana na Mama Denis maze amusiga aho bavuganiraga arigarukira arimo agaruka akbitana na Brigitte. Brigitte ahita amufata umunigo n;umujinya mwinshi atangira kumuniga.
Brigitte ai” Wandaya we yirabura yavuye mu cyaro urumva waza ugutwara Umugabo wanjye byoroshye.
Gweni aramwiyaka amusunukira kuruhande Brigite agwa hasi.
Gweni ati” Niba ndimo gutwara Umugabo wawe se urumva atari wowe ufite ikibazo?? ni gute uwitwa Umugabo koko atwarwa n’akandi gakobwa ka mafuti nk’ubivuga? Aho si wowe ufite ikibazo??
.
Brigite ahagurukana umujinya agiye kongera kumufata Gweni aramureba ati” Ibeshye wongere ubigerageze.
Brigitte avugana umujinya atongana cyane ati” Ntabwo bizigera bibaho. Ntabwo Denis azigera aba uwawe.
Gweni ati” Rwose tuza ihangane ntabwo mpanganye nawe. Denis ari hano arahari niba ari Umugabo wawe rwose uko ubivuga genda umufate.
.
Gweni arikomereza agaruka muri Saro ageze muri Saro asanga nta muntu numwe uari abantu bose bagiye batatana.
Micky aba aje mu nzu aramubona brarebana.
Micky ati” Wa muroze we ushobora kuba cyagihe utarize isomo, ariko ibyo wakwikora byose ntabwo bizakunda ko ubana na Musaza wanjye.
Gweni araseka ati” Nonese aho kubibwira njye wajya kubibwira musaza wawe.
.
Desni aba aramanutse avuye hejuru kuvugaa na Papa we asaga Brigitte hasi. Brigite aramwitambika .
Brigitte ati” Denis koko uyu ni uwuhe mukino urimo.
Denis ati” Nta mukino ndimo.
Brigitte ati” Nonese wabaye iki kirimo gutuma ukora ibinu bidasobanutse??
Denis aramureba gusa maze arikomerezantakindi avuze aza muri Saro asanga Gweni yaramutegereje maze amufata akaboko ati” Twigendere.
.
Bava aho m rugo baragenda. Buri wese aho mu rugo abareba bagenda. Brigitte arasaa arasakuza cyane.
.
Mama Deis yegera Papa Denis ati” Uriya mwana muvuganye iki??
Papa Denis ai” Intekerezo ze zose zamaze kugenda ntabwo agutekereza. Wowe umukobwa muvuganye iki??
Mama Denis ati” ntabwo ava kwizima.
Papa Denis ati” Narinababwiye uriya mukobwa akomeye kurenza uko twe tumutekereza. Burya turibeshya abakene ntabwo ari abanyantegenke nuko tubitekereza.
Mama Denis ati” Dukwiye gushaka ikindi twakora kigaharika Denis akagrura ubwenge.
Papa Denis ati” Ikindi twaora niki??
.
Kurundi ruhande Gweni na Denis barimo kugenda bisekera.
Gweni ati” Denis wantangeje cyane umaze kuba undi muntu.
Denis ati” Nakwigiyeho byinshi Gweni.
Gweni ati” Ntabwo narinzi ko wabasha guharara imbere y’umuryango wawe ngo ubashe guhamya ushize amanga iby’amahtamo yawe.
Denis ati’ Iyo uzi icyo ushaka ntabwo uba ukwiye kujijinya mu mahitamo. Ni ijambo rikomeye ryavuzwe na Gweni.
.
Baraseka.
Denis ati” Rwose kuri njye wagiye mu mubare w’abantu bahamaye bavuze amagambo akomeye yahindura abantu.
.
Tugaruke mu rugo barimo gutekereza. Brigitte arahaguruka arabareba ati” Bisa nkaho njyewe ngiye gutabwa kuruhande. Imyaka yose namaz ndikumwe na Denis igiye kuba imfabusa.
Mama Denis ati” Brigitte wivuga gutyo navuze ko ari wowe mukazana wanjye. Ibyo Denis yaba arimo kwigira byose.
Auntie Manda ati” Njyewe hari icyo mbona twakorera Denis akava kwizima.
Bose baramureba
Papa Denis ati” Niki twamukorera.
Auntie Manda ati” Mu mwambure burikimwe cyose afite. Asigarene ubusa.
.
Udacikwa na Episode 27
Comments