logo

NEW TALENTS

Stories Group

IBANGA RY'UMUKAZANA WIRABURA S01 Ep 49

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
BANGA RY’UMUKAZANA WIRABURA

.
Episode 49
.
Duheruka    Brigitte amaze  kurogera  Papa Denis mu ikawa.
.
Umwanditsi Chris Nandi Ishimwe.
.
Papa Deni ikawa  Brigitte amuzaniye yatangiye kuyinywana akanyamuneza  kenshi, naho Brigitte aza  mu cyumba cye yishimye  cyane aseka avuga ati” Ubu ndabikoze mugihe cya vuba ndaba mbonye icyo nshaka. 
Amaze kwivgisha gutyo ava mu cyumba agaruka hasi muri Salamanger ahura na Mama Denis .
Mama Denis ati” Mukazana wanjye umeze  neza.
Brigitte ati” Meze neza  kuruta ikindi gihe cyose  mama!
Mama Denis ati” Umutima wanjye usigaye ukwishimiye  cyane usigaye unezeza  cyane bidasanzwe.
Brigitte araseka ati” Mama warakoze  kuba warambabariye  kuriya ukuntu najyaga nkurakaza.
Mama Denis ati” Ntakibazo biriya byararangiye ikizima nuko ubu njye nawe   tumeze neza.
Brigitte ati” Ese wareka nkaguhobera.
Mama Denis araseka ati” Ntabwo bisaba ko ubanza  kunsaba uruhushya.
.
Brigitte ahita amuhobera.
.
Kurundi ruhande  Denis na Gweni bari mu modoka barim kugenda hari aho berekeje. Denis aramureba ati” Narinkumbuye agahe nkaka nubwo byose  nabyangije.
Gweni ati” Denis ntakibazo wagombaga guhitamo igikwiye muri ako kanya.
Denis ati” Njyewe  ntabwo nahisemo.
Gweni ati” Uravuga iki ngo ntabwo wahisemo??
Denis ati” Ahari ntabwo wanyumva ariko niko bimeze  ntabwo nigeze  mpitamo.
.
Bagera  mu gace bagiyemo ni ahantu hitaruye hari agashyamba  bakinjiramo. Bageze imbere  hari inzu.
Gweni arahareba ati”Aha nihe Denis?
Denis ati” Aha ni ahantu naje kwiyubakira .
Gweni ati “ Kubera  iki waje kubaka hano?
Denis ati” Nkunda ahantu hatuje.
Gweni ati”Ahantu hatuje  aba ari heza.
Denis ati” Ni karibu.
.
Denis arafungura barinjira.  Gweni yitegereza inzu.
Denis aramubazaati” Harakubangamiye??
Gweni ati” Oyaaa njyewe  nta hantu hajya hambangamira.
.
Tugaruke mu rugo kwa Denis. Mama Denis yicaye muri Saro telephone ye irasona Jennifer  niwe  uhamagaye  aramwitaba amubwir  ko arimo kuza iwe  mu rugo. 
Mama Denis amuha ikaze. Mukanya gato Jennifer aba arahageze Mama Denis aramwakira.
Mama Denis ati:Umeze  ute se??
Jennifer ati” Meze neza.
Mama Denis ati” Urugendo hanze byagenze  neza ?
Jennifer ati” Cyane.
.
Uwo mwanya Brigitte abategurire  imbuto abazanire maze asuhuze Jennifer. Jennifer atangare. Brigitte  agiye Jennifer arebe Mama Denis aguye mu kantu!
Jennifer ati” Ngwiki??
Mama Denis ati” Ndabizi uratangaye ariko Umukazana wanjye ni Umwana mwiza.
Jennifer ati” Uyu ni Brigitte mbonye ??
Mama Denis ati” Niwe rwose  ubu mukanya  aratugaburira  ni bya saa sita.
Jennifer ati”  nonese  byagenze  bite ko ubushize  wambwiraga ko  mutabanye neza??
Mama Denis ati”Yaje kunsaba imbabazi turiyunga birargangira.
Jennifer ati”  sha njye sinzi mba numva mfite impungenge kuri  uyu mukazana wawe  kukohari igihe umunu agira  impinduka ziba zigomba kuzana n’igiciro.
Mam Denis ati” Nonese uravuga ko guhinduka kwe  bizaana n’’igiciro.
Jennifer ati” Simbizi ariko mba numva uyu Brigitte wawe  ntazi….
.
Tuze  mu ishyamba Denis na Gweni barikumwe  barimo gutegurana icyo bagiye kurya uko babikora baganira.
Denis ati” Ririya joro ndabizi ko ryakuremereye.
Gweni ati” Ntabwo ubeshya. Brigtte yavugaga uriya nkumva anjomba icyuma mu mutima wanjye.
Denis ati” Umbabarire  njye narinacecetse  numva rwose  ntafite ijambo nakubwira.
Gweni ati” Ariko wagombaga  kumbwira.
Denis ati” Byarananiye.
Gweni ati” Kubera  iki??
Denis ati” Ese nagombaga kukubwira iki gute?? Kukubwira ngo Umukobwa  ntakunda atwite Umwana wanjye.
Gweni ati” Yego. Kubera  ko  iriya aba ari inkury yawe yabaye .
Denis aramureba  cyane mu maso ati” Uri umukobwa  udasanzwe.
.
Kubera  kurangarira mu kuganira  cyane hari habuze  gato ngo bashirize Gweni ahita abiteruraho.
Denis ati” ariko  kubyihanganira  byarakunaniye  birangira  ugiye utanavuganye nanjye.
Gweni ati” Denis ntabwo nagiye.
Denis ati” Kandi naraje aho warutuye bakambwira ko wimutse  wagiye??
Gweni ati” Oya suko byagenze.  Hari abasore baje iwanjye baramfata baranshimuta baranjyana bajya kunyica ariko  kubwo amahirwe Imana yaje kuntabara.
.
Denis arikanga ati” abobasore bari bande??
Gweni ati” Urumva naba mbazi se, gusa  numvaga bavugana kuri telephone na Brigitte kuko ijwi rye ndarizi.
.
Denis ati” Bivuze  ngo boherejwe  na Brigitte?? nonese waje kurokoka gute??
Gweni ati” Ni umuntu wankuye mu  mpanga y’umusozi aho nari naguye ajya  kunyitaho.
Denis ati”  ndabyibuka hari  ijoro wigeze  kumpamagara ukoresheje  numbe ntazi.
Gweni ati” Yego yarinjye.
.
Bakomeza  kuganira  bategura icyo barya . bategura akameza hanze aba ariho baza  gutegura. Maze baricara.
Denis ati” Imana ishimwe  ko utapfuye.
Gweni ati” Yego.
.
Kumbe uko  baganira hari uwabafashe ifoto tutazi.
.
Udacikwa na Episode 50

Comments