Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
IBANGA RY’UMUKAZANA WIRABURA
.
Episode 48
.
Duheruka, Denis asomana na Gweni.
.
Umwanditsi Chris nandi Ishimwe
.
Bamaze Gusomana Denis aragenda, Gweni nawe aza kwicara mu ntebe aratuza.
.
Kurundi ruhande Brigitte akomeje guhamagara Denis kuri telephone, ariko Deni ntabwo amwitaba.
Papa Denis amurebe ati” Kuki ubundi yatinze kwa Muganga byagenze gute??
Brigitte n’abadi bagw mu kanu bose babarize hamwe bat” Denis se yagiye kwa Muganga.
Papa Denis nawe agwe mu kantu yibaze at”Ahubwo se ni gte mutabizi ntiyavye hano arwaye.
MamaDenis ati”Kandi yavuye hano ameze neza aje mu kazi??
Papa Denis ati” Denis ntabwo yigeze az mu kazi kubera ko yararwaye twavuganye ambwira ko agiye kujya kwa Muganga.
.
Bose barumirwa.
Brigitte bimucange ati” Ni gte se umugabo wanjye yarwara simbimenye??
Papa Denis ati” Icyo nanjye nicyo ntarimo kumva. Ni gute yarwaye ukaba utabizi??
Brigitte ati” Papa ntube ugiye kuvuga naba ntita kumugabo wanjye.
Papa Denis arasekaati” Oya ntabwo waba watwitayeho ngo ube utitaye kumugabo wawe.
.
Uow mwanya Telephone ya Brigtte isone abona ni Denis uhamagaye maze amwitabe.
Brigitte ati” Cher bite warwaye gute kuburyo ntabizi.
Denis ati” Nafatiwe mu nzira ngye mu kazi.
Brigitte ati” Nonese urihe nd mu nzira ndimo gutaha.
.
Brigitte ati” Sawa gusa utware witonze.
Mama Denis aramureba ati” Nonese urakomeza uhagarare kumuryango ntabwo uza kurya mpaka ubonye Umugabo wawe??
Brigitte ati” Yego niko bimeze nshaka gusangira n’Umugabo wanjye.
Micky ati” Urukundo ruraha.
Brigitte amureba ati” Micky nkunda Umugabo wanjye ibyo urabizi neza.
.
Twigarukire muri ghetto ya Gweni asoje guteka Eliyaarakomanze maze Gweni ajya kumufungurira.
Gweni ati” Kubera iki watinze byagenze bite??
Eliya ati” Sha urihangana umbabarire ibirayi byari byahenze.
Gweni araseka ati” Bivuze ngo wicaye urategereza kugira ngo ubone ko haza iby’igiciro gito
Eliya ati” Yego kandi nabibonye.
Gweni ati” wakoze cyane ngao urura uzane turye.
.
Eliya afata iahani ararura azana kume bararya.
Eliya ati” Gweni uriya musore w’umukire muziranye gute??
Gwei ati” Tuziranye kuba cyera.
Eliya at” Ariko banza agukunda we nubwo ari umukire.
Gweni araseka ati” wabibonye se ko ankunda.
Eliya ati” Birigaragaza.
.
Kurundi rhande Denis ageze mu rugo asanga Brigitte yaramutegereje kumuryango ahita amufata aramureba ati” Mbwira warwaye gute ni gute umugab wanjye arwara akajya kwa Muganga ntamenyeshe??
Mama Denis ati” Denis wafashwe gute ko wavuye hano umeze neza.
Micky araseka ati” Ariko se mama ko uvuga ngo yavuye hano ameze neza uburwayi iyo bugiye kuza burateguza.
Brigitte ati” Nonese basi kwa Muganga bagufashije??
Denis ati” Yego.
Brigitte ati “ Ngaho ngwino kumeza turye.
Denis ati” Murambabarira nduma nakintu nshaka gufata.
Brigitte ati” Honey ihangane nagutegereje.
Denis ai” Nukuri pe ntakintu nshaka.
Brigitte ati” Ntabwo urarwara uturya ngo bizavemo. Mbwira ikindi wumva ushaka nyitegure ariko urye.
Denis ati” ntakintu nshaka pe. Ok ngaho ntakibazo ntegurira agacyayi ariko ngiye kuryama.
Brigitte ati” Cher ndaje nkagusangishe.
.
Denis arazamuka ajya mu cyumba. Brigitte ajya kumutegurira agakawa.abandi bakomeje kureba uko Brigtte arimo kwitwara…
Manda ati” Nyamara uyu mukobwa atagiye ahinduka nabi yaba Umwana mwiza.
Mama Denis ati” Iriya minsi sinzi ibyari byamufashe.
.
Denis ageze mu cyumba cye akicara kuburiri ahita yitekerereza Gweni. Brigitte amuzanira ka cyayi ramuhereza.
Denis aramushimira maze Brigitte asubira hasi we ajya kurya. Akimara kamanuka Denis aba abonye amahirwe yo kuba yahamagara Gweni bakavugana aramuhamagara Gweni aramwitaba.
Gweni ati” Denis kubera iki umpamagaye aya masaha??
Denis ati” Nabishaka.
Gweni ati” Urashaka ko Umugore wawe yongera kumbwira nabi.
Denis ati” Oya. Ahubwo mfite igitekerezo. Ejo hari ahantu nshaka ko tujyana tukahamara umunsi wose.
Gweni ati” Ejo mfite akazi.
Denis ati” Ndabizi. Ariko ihangane ubyemere kubwanjye. Eliya azasigare agukorera ibyo ashoboye. Please.
.
Gweni abitekerezaho maze arabyemera.
.
Bidatinze bwaracyeye, Denis aritegura Brigitte aje mu cyumba abona Denis arimo kwitegura aramubaza ati” Cher ugiye kujya he ko uyu munsi ari weekend mudakora ikindi kandi ukaba urwaye??
Denis ati” Ngiye muri sport niyo numva iza kumfasha.
Brigitte ati” Reka tujyane.
Denis ati” Oya ntakibazo wigira ikibazo ndamera neza.
Brigitte ati” Cher ndakwinginze ntiwinanize ungarukire umeze neza.
Denis ati” Yego.
.
Denis ava aho mu rugo aragenda.Gweninawe yamaze kwitegura Denis amugeraho bahita bagenda.
Gweni ati” Aho hantu nihe tugiye.
Denis ati” Uraza kuhabna.
.
Tugaruke mu rugo Brigitte arimo kureba bwa buroziyashatse ashaka guha Papa Denis maze akarwara akaba pararize amaze kubureba arisetsa. Uwo mwanya ajya gutegura Papa Denis agakawa ashyiramo bwa burozi arangije ayimujyanira mu ka Office arimo afite mu rugo. arakomangaPapa Denis aramubwira ngo niyinjire arinjira.
Brigitte ati” Papa narinkuzanye agakawa ndabona hakonje.
Papa Denis araseka ati” Urakoze kunyitaho Mwana wanjye.
Brigitte ati”Ntakibazo papa.
.
Brigitte arangije aragenda Papa Denis nawe afata agakawa aranywa.
.
Udacikwa na Episode ya 49
Comments