logo

NEW TALENTS

Stories Group

IBANGA RY'UMUKAZANA WIRABURA S01 Ep 47

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
IBANGA RY’UMUKAZANA WURABURA
.
Episode 47
.
Umwanditsi Chris nandi Ishimwe.
.
Gweni yamva ikifuzo Denis amusabye arabyemera   ko bakwirirwa  bakorana. Denis aramushimira  cyane.
Gweni aramureba ati” Ariko  ibi bishobora  kuza  gutekeza  ikibazo.
Denis ati”  Wihangayika  ntakibazo gihari.
Gweni ati” Ok ngaho  tangira akazi gusa  ntuze  kunsaba umushahara.
.
Kurundi ruhande  mu kazi Papa Denis arimo guhamagara  Denis muri Office ye akabura  umwitaba ahamagara secretaire we amubaza  niba Denis ari mu kazi secretary avuga ko atari yahagera. Papa Denis yibaza aho Denis ari maze aramuhamagara  kuri telephone ye.
.
Gweni areba Denis ati” Dore papa wawe atangiye guhamagara kandi  Denis sinshaka kongera kwisanga mu bibazo by’iwanyu.
Denis aritaba avugana na Papa we. Papa  aramubaza ati” Bite ufite ikihe kibazo ko utari hano mu kazi?
Denis ati” Ntabwo meze  neza Papa.
Papa Denis ati”   wabaye iki?
Papa Denis ati” None wagiye kwa Muganga??
Denis ati” Niho nagiye nubundi.
Papa Denis ati” Ok sawa.
.
Deni ava kuri telephone Gweni armureba araseka ati” Utangiye kubeshya Papa wawe  ibaze baramutse  bamenye ko noneho turikumwe.
Denis aramwegera  amufata akaboko,  bagifatana  akaboko buri wese  yumva muri we abaye ukuntu bararebana hashira akanya kanini.
Denis ati” ese usigaye wirukanka ugahunga. Gweni narinzi ntabwo aruku ameze.
.
Kurundi ruhande  kwa Papa  wa Brigitte ariumwe na Musaza wa Brigitte Charles barimo kuganira.
Charle ati” Nonese Papa niki mu byukuri Brigitte amaze  kugeraho??
Papa Brigitte  ati”  yabanye na Denis.
Charle araseka ati” Ario kubana na Denis ntabwo ariyo missiom
Papa Brigitte ati” Niyo ariko motivation.
.
Tuze mu rugo kwa Denis iwabo mu rugo. Brigitte ari mu gikon arimo gufatanya na Sabine  gutegura amafunguro,  ndetse asa nurimo kubikora abikunze  cyane. Manda aje mu gikoni abonye ukuntu yashishikaye biramutangaza  cyane.  Ava aho mu gikono agenda  batamubonye aza kuvugana na Mukuru we Mama Denis ati” Uriya mukazana wawe uburyo ahindutse  mukanya  gato biratangaje.
Mama Denis ati” Ahari yaje kwitegerezaho neza.
Manda ati” Kuburyo ajya no mu gikoni
Mama Denis ati” nonese  urumva urimo kumushidikanyaho??
Manda ati” Arigutuma niyumva ukundi kuntu.
.
Tugaruke mu kazi kwa Gweni Denis hari ibyamucanze Gweni akajya aishamo akabimwigisha.
Denis ati” Umva ndashaka kumenya niki cyakubayeho??
Gweni ati” Denis nakubwiye ko ubu atari ngobwa.
Denis ati” Ni ngobwa cyereka niba naravuye mu mutima wawe.
Gweni at” Iteka uzaba mu mutima wanjye.
Denis ati” Nanjye niko  bimeze.
Gweni ati” Ariko ufite umugore.
.
Denis ati” Wowe reka twongere tuganire kubyacu, Gweni aramurebaaaa. 
Denis ati’ nshaka kumva umutima wawe  ubyemera please.
.
Gweni areba kumasaha maze areba Denis ati” Denis amasaha yakuze  ubu wataha.
Denis araseka ati” Utambwira ko urimo kunyirukana.
Gweni ati” Oyaaa ariko ndashaka ko twirinda  ibibazo.
.
Uwo mwanya barim baganira Brigitte arahamagara, Denis arabibona.
Gweni ati” Umugore wawe.
Denis ati” Reka tumureke.
.
Tuze  mu rugo Brigitte arimo gutegura ameza, Papa Denis arataha. Brigitte amuha ikaze.
Papa Denis ati” Mukazana wanjye usigaye unezeza cyane.
Brigitte avuga aseka ati” Papa ukwiye kunezerwa ni karibu kumeza.
Papa Denis ati” Urakoze.
.
Nabandi bagenda baza kumeza.
Mama Denis aramureba ati” Ndimo kukwishimira mukazana wanjye.
Brigitte ati” Murakoze mama.
Manda aramureba ati” Ariko izi mpinduka ufite ntabwo zisanzwe.
Brigitte ati” Yego. Ariko uyu niwe nkwiye kuba.

Abantu bose baje kumeza. Brigitte ati” Harabura Umugabo wanjye kandi nawe yakaaye araha. Arongera aramuhamagara.
Uwo arimo guhamagara we na Gweni bahagaze  kumuryango bananiwe gutandukana.
Denis ati” Guhera uyu munsi nshaka kujya nza gukorana nawe nabikunze.
Gweni ati” Hanyuma ugasia Company se??
Denis ati” Company yanjye ni wowe Gweni. 
Gweni araseka ati” Denis mbabarira utahe.
Denis ati” Banza unyimerere ko ejo uzihangana ukambwira inkuru yose yuko byagenze sibyo??
.
Gweni abitekezeho ati” Ntakibazo.
Denis agiye gusohoka ahita amukurura aramusoma.
.
Udacikwa  na Episode 49

Comments