logo

NEW TALENTS

Stories Group

IBANGA RY'UMUKAZANA WIRABURA S01 Ep 35

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
IBANGA RY’UMUKAZANA WIRABURA.
.
Episode 35
.
Twaherutse Gweni yanga ubufasha bwa Conditon umuryango wa Denis washakaga kumuha
.
Umwanditsi Chris nandi Ishimwe.
.
Gweni   yanze  ibyo bamubwiraga arasohoka asanga Denis hanze, abandi basigara  mu nzu bumiwe banarakaye.
Manda ati” Narinababwiye  ko ataza  kubyemera. Akomeje kwikakaza  kugira  ngo mwemere icyo ashaka kugeraho.
Papa Denis ati” Nonese abyanze  kubera ko twanze  yuko yasezerana na Denis ivangamutungo.
Auntie Manda ati Yego none ikind cyaba gitumye abyanga niki?? Kariya gakobwa  karashaka gukomeza kwihagararaho.
Papa Denis ati” Ariko njyewe  ndumva uriya  mukobwa atangiye guhindura  intekerezo zanjye.
Mama Denis aramureba ati’ Ibyo se  kandi utangiye  kuvuga nibiki??
.
Tuze hanze kuri Gweni na Denis
Gweni ati” Umva Denis  njyewe  nanze  byose  ababyeyi bawe  bashakaga  kudukorera  cyangwa  ku nkorera nako.
Denis ati” ariko nanjye nabyanze.
Gweni ati” niba  batumva impamvu zawe zo kubana nanye sinkeneye ko banatushigikira  kuri ziriya Conditions zabo, Denis ntabwo ndimo kugutandukanya n’umuryango wawe ariko ibyo mvuga ndagira  ngo ukoreshe umutimanama wawe.
Denis ati” Njyewe nzi neza  cyane ko umugore  wanjye ahagaze  kuruhande rwiza  rw’ukuri.
.
Abasigaye mu nzu bikomeje kubacanga.
Papa Denis ati” Nyamaranuko adafite agasura gasobanutse  ariko uriya mukobwa ashobora kuba arenze ariko  twe  tukaa tujya tubibona mu ruhande rubi. Nabaho sindabona umukobwa wihagararaho kuriya kandi akaguma kwijambo rye.
Manda ati” Umva Papa Deni nawe wihinduka vuba uriya muobwa  nibyo yagira. Ahubwo  ni inshakura izi gukina drama zayo neza.
Papa Denis ati” None tubareke??
Mama Denis aratekereza.
.
Hanze Gweni aracyavugana na Denis.
Gweni ati” Ubundi  ubukwe  niki?? ni isezerano  ryo kubana by’iteka  hagati y’abakundana.  Ibindi aba ari imihango gusa yo kwereka ababyeyi n’izindi nshuti. Njyewe  ntekereza ko aritwe  dukenewe  gusa  muri mariage yacu gusa. Ababyeyi  bawe  niba batashigikiye urukundo rwacu nta mpamvu  yo kwiyorobeka ngo banashigikire mariage yacu.
Denis ati” Ndikumwe nawe.
Gweni ati” Denis tekereza  neza  ntuze  kumva nabi ngo ukurikize ibitekerezo byanjye gusa. Unkurikire  kubera ko ndi mukuri gusa.
Denis ati” Ariko uravuga ukui honey. Njye nawe  nitwe  dukenewe gusa.
Gweni ati” Ngao reka  tujye kubitegura  mu buryo bwacu uko dushobojwe.  Ababyeyi bawe  tuzabatumira nibabikunda bazaza nibatanabikunda  ntabwo bazigera baza.
Denis ati” ndemeranya nawe
.
Bava aho mu rugo baragenda.
.
Bakimara  kuhava Brigitte nawe arahageze  yinjira  mu nzu ababaye  cyane. Mama Denis amubonye ahta abona ko amakuru amugezeho.
Brigitte avugana amarira ati” Ni gute mwangambinira  n’imyaka yose  narimaze  nkundana na Deni. Ese  muremeye mugiye kumushyigikira  mu nzira y’ubuyobe arimo??
Mama Denis ati” Mukazana wanjye w’ibihe byose ibyo twarimo ni agapangu. Twashakaga kubanisha Denis na Gweni kugira  ngo umuryango udaseba hanyuma tukazabatandukanya.
Brigitte ati” Ese mwari mwabtekerejeho neza  murumva ubwo byarikuzashoboka?/ n gute mwari gutandukaya abantu bamze  kubana byemewe n’amategeko.
Mama Denis ati” Byashobokaga cyane. Kandi rega wigira  ikibazo  kuko n’ubundi uriya mukobwa  ntabwo azigera aba umukazana wacu.
Brigitte arabyumva aratuza.
.
Bidatinze Gweni na Denis baje gutehura ubukwe  bwabo mubushozi bwa  nyuma buke  cyane bushoboka. Baza  no gutumira umuryango wa Denis. Babanza  kubyanga bavuga  ko batakwitabira ubukwe  bumeze  gutyo.
Denis ati” Ntakibazo mama Papa. Ikingenzi nuko twabazirikanye nk’ababyeyi bacu. Ubwo kuza  bizaba amahitamo yanyu  cyangwa ntimuzaze  nabwo ntakibazo.
.
Gweni arabareba ati” Munyihanganire  mvuge gutya. Muri ababyeyi ariko batujuje ububyeyi. Harya ngo  nuko ntabereye Umuhungu wanyu. Ariko mba nibaza arimwe  na Denis ubwo  ninde  usobanukiwe neza ikibereye umutima we?? nako da ngo ndi mubi ariko se  nkibaza ubundi ubwiza abantu babupima bashingiye kuki?? umwiza  n’umeze  gute umubi ni umeze  gute?? nako da muvuga ko arinjye agakobwa kirabura  karaho gaciriritse   katagira  umuryango , kandi ubundi Denis yakabanye n’umukobwa winzobe ufite  ikibuno kigera iriya. .
.
Maze areba Mama Denis ati” Mama mbabarira  ufate telephone yawe wirebe gato.  Harya mu myaka 30 ishize  yawe warumeze  gute wasaga gute. Yeah wari umukobwa wigitangaza w’ikimero aho wacaga hose akazi karahagararaga bakagukurikiza amaso. Ariko se  ubu urebwa n’abangahe iyo   utambuka mu nzira.  Umva uyu ni umubiri urangira umuntu adakwiye kwirata na gato.  Ikizima aba ari roho nzima iri imbere  mu muntu. 
.
Bakomeza  kumva amagambo avuga.
Gweni arakomeza ati” rega ikindi umubiri ukura  uko ubishaka. Ejo umuntu arabyibuka cya ejo akananuka. Uyu munsi uracya ukagira  umubiri unyereye kubera  igihe runaka urimo cyangwa  ubuzima urimo, ariko ejo ugakobana. Cyangwa  ukaba warukobanye ejo ugacya.  Umubiri ntabwo ari deal umuntu yakabaye agirana n’undi.  Njyewe rero icyo nzi neza  nuko arinjye ubereye umusore wanyu kandi tugiye kubihamya. Ikindi mwa babyeyi mwe  ntimugacire  umuntu urubanza  mutazi mutanazi nejo hazaza he ngo hazaba hameze  gute. Murakoze gusa  njye nzabakunda  iteka kandi agaciro kanyu kazahora iteka muri njye.
.
Gweni maze afata akaboko Denis barigendera..
.
Udacikwa na Episode 36

Comments