Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
IBANGA RY’UMUKAZANA WIRABURA
.
Episode 36
.
Duheruka Denis na Gweni bafashe icyemezo cyo gukomeza mariage yabo kabone nubwo ababyeyi batabashigikiye.
.
Umwanditse Chris nandi Ishimwe.
.
Papa Denis arimo gutekereza kumagambo yose Gweni avuye aho ababwiye. Aricara ayatekerezaho
Mama Denis nawe arimo kwibuka buri jamb ryose. Gweni amubwiye maze areba Auntie Manda.
Auntie Manda ati” Kariya gakobwa gafite ururimi.
Mama Denis ati” Ubundi akantu nkakariya kavuye he?
Papa Denis ati” Njye ariko uriya Mukobwa atangiye kunyemeza nanjye.
Mama Denis na Manda bamusamira hejuru.
.
Mama Denis ati” Umva kandi.
Papa Denis ati” Nyamara uriya mwana yaba umukazan wacu mwiza. Kuko gacye ndimo kugenda mbona itandukaniro rye.
Mama Denis ati” Banza nawe yaguhumekeye amarozi ye.
.
Kurundi ruhande Denis yicaye murighetto ya Gweni arimo gutekereza Gweni avuye hanze araza aramureba.
Gweni ati” Ko mbona wagiye kure urimo gutekereza ibiki??
Denis ati” Ntacyo.
Gweni yicara irhande rwe afata utuganza twe amurebe mu maso ati” Cyangwa urimo kwibaza ukuntu wasize byose ugakurikira agakobwa kameze nkanjye.
Denis ati” Njyewe ntabwo mbona ko uri agakobwa. Uri umukobwa uhambaye kandi ufite umwihariko.
Gweni ati” Denis ntabwo nshaka ko wagira umutima wicza.
Denis ati” Ntawo mfite. Kubera ko nkufite ndabona mfite burikimwe cyose.
Gweni araseka ati” Byiza cyane. Ariko bibaye atai wa mutoma w’amarangamutima
Denis ati” Gweni ndabizi. Wambwiye ko imitoma ibamo ibinyoma byinshi.
Gweni ati” Byiza cyane
Denis ati” Ariko ndibaza wowe ntabwo ukunda kuba wabwirwa amagambo meza.
Gwein araseka ati” Amagambo meza niki??
Denis ati” Nyine amagambo avuga ubwiza bwawe.
Gweni ati” urashaka kujya umbwira se ko nsa n’izuba , ko nsa n’akazuba ko mu museso, ko mfite amaso nka yinyana. Mbese amagambo nkayo!
.
Denis ati” njyewe wenda nakubwira andi atandukanye nayo.
Gweni ati” njyewe ahubwo mba numva ariya magambo acirirtse cyane. Kubera ko niba hari ikindi kintu uba ugereranya n’Umukunzi wawe, ndumva aho ntakidasanzwe ubwo uwo mukunzi aba afite. Ariko njye nkunda amagambo y’ukuri agaragaza ukuri apana antakagiza kubera amarangamutima. Urugero niba uvuga ko ndi icyuzuzo cyawe bikaba aribyope koko warufite icyuho muri wowe nkaba narakujuje. Ariko ubivuguye kubera ko unkunda numva icyo gihe ntacyo byaba bimeze.
.
Denis ati” iteka nzakunda amagambo yawe y’ubuhanga.
Gweni ati” Sibyo niba ibyo mvuga aba ari ukuri cyangwa nkaba byumva bitndukanye n’abandi. Ariko ntekereza ko mu rukundo ikiba gikenewe si amagambo meza ahubwo n’ibihe byiza bitangwa n’urukundo.
Denis ati” Uravuga ukuri.
.
Gweni arahaguruka ati” Reka dushake icyo kurya sha.
.
Kurundi ruhande muri apartment ya Brigitte, Micky aje kumureba ahagaze Micky amubwira ko afite inkuru nziza.
Micky ati” Iyihe nkuru nziza.
Brigitte ati” Ndatwite.
Micky agwa mu kantu! Ati” Nizere ko atari prank
Brigitte ati” Niko kuri.
Micky ati” wow!
Brigitte ati” Nanjye numvishe nishimye cyane.
Micky ati” Musaza wanjye iyo nkuru agomba guhita ayimeya kandi ndabizi buriya bugoryi arimo araza guhita abuvamo. Ahubwo hita ubimenyesha mama.
Brigitte ati” Ubuse muhamagara cy tujye mu rugo.
Micky ati” Twajya mu rugo nibyo byiza.
.
Bahita bava aho bafata aho bajya mu rugo.
.
Tugaruke muri gheto barimo guteka bafanira
Gweni ati” Ndabona birimo kuza.
Denis ati” Ndi umunyeshuri mwiza.
Gweni ati” Denis urumva ubukwe bwacu twabupanga gute?? cyangwa uhangayikishijwe nuko ababyeyi bawe batakigushigikiye.
Denis ati” Byarikuba byiza iyo tuza kuba dushigikiwe nabo ariko ubwo batanshigikiye nanjye ubwanjye simbyitayeho. Ntabwo navukiye gushimisha icyo imitima yabo ishaka.
Gweni aramurebaaaaa ati” Ese koko bivuye kumutima wawe??
Denis ati” Nuko bimeze.
Gweni ati” Good my husband. Nubundi kubana ni ukwacu.
.
Mu rugo kwa Denis iwabo mu rugo, inshuti ya Mama Denis ije kubasura yitwa Jennifer.
Baramwakira neza cyane we na Mama Denis bari bakumburanye cyane. Nuko baraganira bisanzwe bagera naho batangira kuvuga kuri Denis na Gweni.
Jennifer ati” Ariko Denis ahari ha uraza kunyumva nabi ariko njyewe nshigikiye kubana kwa Denis na Gweni.
Mama Denis koko ntibyamugwaneza abwira Jennifer ati” Urantunguye.
Jennifer ati” Umva njye ndahamya neza ko uriya mukobwa abaye Umukazana wawe waba ufite Umukazana udasanzwe. Maze igihe nkurikirana ibyab cyane. Uriya mukobwa namwizeho bihagije. Uriya ufite mwihariko w’ubwenge utapfa gusangana umuntu wariwe wese. Arakomeye muri we kandi afite ibanga ry’ikizere gihagije. Buriya umuntu uzi icyo ashaka aba akora ibikenewe gusa.
.
Mama Denis ati” None umuntu umeze kuriya ufite backgroud iraho iciriritse urumva yabera umuhungu wanjye gute?
Jennifer araseka ati” ariko sinzi impamvu utabibona ko uriya mwana w’umukobwa arenze. Uko asa muri aka kanya ntanakimwe bisobanuye kuko igihe n’igihe yagutungura.
.
Mama Denis abitekerezaho, uwo mwanya Brigitte arahageze aza avuga inkur nziza yuko atwite. Mu rugo hose barabyishimira cyane kubera ko bizera ko baza gutuma bafatisha umutima wa Denis bakawugarura.
.
Bidatinze Mama ahamagara Denis kuri telephone amubwira ko akwiye kuza vuba bakavugana ko hari ikintu kingezi ashaka kumubwira. Denis nawe ntabwo yasuzugura mama we nubwo batamushigikiye ntiyatindiganya kwitaba kanya gato cyane aba arahageze.
Akinjira mu nzu Brigitte amusanganira mu muryango amubwira ko atwite.
.
Udacikwa na Episode 37
Comments