logo

NEW TALENTS

Stories Group

IBANGA RY'UMUKAZANA WIRABURA S01 Ep 37

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
IBANGA RY’UMUKAZANA W’IRABURA.
.
Episode 37
.
Duheruka Denis abwirwa  ko Brigitte atwite.
.
Umwanditsi Chris nandi Ishimwe.
.
Denis uko yakinjiye Brigitte  yirukanka amusanganira  amugwamo amubwira ko atwite. Denis arikanga agwa  mu kantu!  Yitegereza Brigitte  mu maso.
Brigitte we arishimye  cyane afite  akanyamuneza kenshi.
.
Mama Denis areba uko Denis acitse  intege ati” Denis, ndishimye  cyane kubwawe. Ubu ngiye kubona akuzukuru.
Denis areba Brigitte ati” Kura ikinyoma cyawe  hano.
Brigitte ati?” Koko cher  urumva nakubeshya.
Denis ati” Oya ntamwana ufite.
Mama Denis ati” Denis nizere  k utagiye guhakana Umwana wawe.
Denis ati” Uyu mukobwa arabeshya mama.
Mama Denis ati” Umva natwe  akimara  kubitubwira twabajye  kubigenzura neza  aratwite.
.
Denis acika intege muri we.
Brigitte aramufata aramukomeza Denis akamwiyaka 
Brigitte ati” Ariko se wanyiyaka cher ufite kibazo ki
.
Denis ntabwo abyumva neza aramureba azunguza umutwe ati” Njyewe  nta mwaa mfitanye nawe.
Brigitte ati” Denis ntabwo wantenguha uvuga gutyo. Uzi  neza inshuro njye nawe twabonanye. Cyangwa ahari ubwo ugiye gushidiknye ko Umwana atari uwawe. Niba unashidikanya nabyo ntakibazo gusa  ntabwo nkubeshya ndatwite kandi umwana ntwite ni uwawe.
.
Mama Denis aza hafi ya Denis ati” Denis mwana wanjye nizera  ko utari ikigwari cyahunga inshingano zo kuba Papa. Mwana wanjye uri umugabo ndakwizeye.
Denis akareba Brigitte arimo guseka aranezerewe kubera ko arabizi neza ko hano baraba bafite Denis.
.
Denis areba kuruhande ahuza amaso na Auntie Manda. 
Auntie Manda ati” Denis bwarimwe  ba umugabo wanyawe.  Ese ugiye kwirengagiza  umwana wawe ukomeze wiruke  inyuma ya kariya gakobwa.
Mama Denis ati” Njyewe  ndumva maze twategura  ikirori cya kuba mugiye cya vuba ngiye kubona Umwuzukuru wanjye wa mbere.
.
Tuze  muri Ghetti ya  Gweni aricaye arategereje arim kureba kuri telephone buri kanya akaneye kubona Denis amuhamagara akamubwir  icyo Mama we  yaramuhamagariye. Arategerezaaaaa amasaha aratambuka andi araza ariko ntabwo Denis ahamagara.
Bimwanga mu nda maze aramwihamagarira. Denis abona telepone isona.
.
Brigitte araho hafi aramureba ati” Fata telephone umubwire ko ugiye kuba Papa.
Denis biramucanga muri we yibaza  icyo agiye kubwira   Gweni.
.
Brigitte ati” Wafashe telephone ukamubwiza  ukuri. Gusa  ndibaza  niba uzagenda  ugahitamo gutera  Umwana wawe umugongo, umwana akazabaho atagira Papa we.  Akazabaho abana n’Igikomere  cyo kuba papa yarataye Mama akajya kwibanira nundi mugore.
.
Denis afata telephone
Gweni ati’ Cher  bite ko wagiye ubutagaruka ??
Denis ati” Narinyivugana na Mama.
Gweni ati” Nibiki mama wawe noneh arimo kuvuga??
.
Brigitte ahagaze  imbere ye  uko bavugana agakora  kunda.
Denis ati” Cher  ihangane turaza  kuvugana mukanya.
Gweni ati” Ntakibazo cher  gusa  umere  neza  ndagukunda  cyane.
.
Denis ava kur telephone.
Brigitte ati” Ko utamubwije  ukuri?? koko byari bikwiye ko ugira isoni ry’Umwana wawe?
.
Kurundi ruhande hasi muri Saro. Abakozi barimo gutegura ameza. Maa Denis afite ibyishimo byinshi.
Mama Denis ati” Burya Imana iba ifite Umugambi wayo. Yabonaga uko Umwana wanjye agiye guhobagira maze iravuga iti reka mbigenze gutya.
Auntie Manda ati” Denis na Brigitte baremewe  kuzabana kabone nubwo Denis yashakaga kwirka gute.
Mama Denis ati” Mujye kubabwira baze  kumeza turye ahubwo.
.
Micky arazamuka ajya mu cyumba cya Denis aza kubabwira baza  kumeza. Brigitte afata Denis akaboko at” Cher tujye kurya.
Denis ati” Ntabyo kurya nshaka.
Brigitte ati” Oya ntabwo nkusiga ntushake uze kuba uhicaye gusa.
.
Brigitte amujyana kugahato baramanuka  baza hasi aho barira. Basanga abantu bose bari kumeza.
Papa Denis ati” Denis ndanezerewe  cyane sha.
Mama Denis ati” Rero uko gahunda imeze.  Tugiye guhita dupanga ubukwe  bwanyu kugira ngo muzabyare mwarasezeranye.
Denis ati” Oya. Njyewe  umugeni wanjye ni Gweni.
Mama Denis ati” Ese  ugiye gukomeza kwigira gutyo?  Urashaka gusiga umwana wawe  ukajya kubana n’Umuntu  udafite icyo mupfana??
.
Auntie Manda ati” Denis tekereza  neza urwango rwazaba hagati yawe n’Umwana wawe. Ariko ubundi byazavugwa he??
Mama Denis ati” Bwa rimwe shyira ubwenge kugihe. Reba neza Umwana wae uri mu nda ya Brigitte.  Kuki Umwana yaba agiye kuba inzirakarengane y’amarangamutima apfuye ya Papa we.
.
Telephone ya Brigitte irasona arahaguruka aza kwitabira  kuruhande. Abasore bamuhamagaye bari hafi ya gheto ya Gweni.
Baramubaza bati” Tubikore mabuja?
Brigitte ati” Murabona se  ntakibazo gihari.
Abasore bahita babona Julienne yinjiye iwe  baramubwira bati” Turabona hari Umukobwa  winjiye iwe.
Brigitte ati” Mutegereze uwo mukobwa abanze agende namara  kugenda mukore akazi kanyu.
Abasore bati” Sawa mabuja.
.
Brigitte ava kuri telephone akubita agatwenge.
.
Udacikwa na Episode 38

Comments