Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
IBANGA RY’UMUKAZANA WIRABURA
.
Episode 38
.
Twaherutse abasore Brigitte yohereje kwa Gweni hari akantu bagiye gukora.
.
UmwanditsiChris Nandi Ishimwe.
.
Muri Ghetto ya Gweni arikumwe na Julienne waje kumusura.
Gweni ati” Julienne wakoze kuba waje kundeba.
Julienne ati” Hari haciyeho iminsi kandi numvaga nkukumbuye. Ahubwo se ibyawe na Denis bigeze he??
Gweni ati” Turimo gutegura mariage.
Julienne araseka ati” Byibura iwabo se bageze aho barakumva??
Gweni ati” Oya.
Julienne ati” None ubwo kubana kwanyu bizakunda?
Gweni ati” Byabuzwa niki?? cyereka ubwacu aritwe bitari mu mitima yacu.
.
Julienne ati” Nibyo koko. Ugiye kuzahita uba umukire. Nizere ko uzanyibuka.
Gweni ati” Julienne ntabwo ngiye lubana na Denis kubera ko nashakaga ubukungu.
Julienne ati” Ndabizi ariko n’ubundi uzahita ukira.
Gweni araseka ati” Niyo ntanakimwe nabona . ikingenzi nuko nzaba mfite urukundo rwanjye.
.
Tuze mu rugo kwa Denis baracyarikumeza bararya. Gusa Denis nta petit afite.
Auntie Manda aramureba ati” Denis wariye. Nubwo waba utishimye mu mutima ntuzabihanire umubiri. Kandi ukwiye kurya kugira ngo ukomeze ugire imbaraga zo kurakara.
.
Abandi baramureba.
Manda ati” Natebyaga namwe.
.
Papa Denis areba Denis ati” Denis kuba Umugabo sugukurikira ibyo akunda ahubwo nugafata inshingano. Gweni nanjye narinatangiye kumwumva ariko ubu imbere yawe hari umugore utwaye umwana wawe mu nda ye.
.
Denis areba Brigitte maze arahaguruka ava aho yigira mu cyumba cye.
.
Micky areba Brigitte ati” Niba umugabo wawe agiye wowe uracyakora iki hano ko uzaba urya.
.
Brigitte nawe arahaguruka aza gusanga Denis mu cyumba.
Denis ati” wampaye akanya ndi njyenyine ko nkeneye gutekereza.
Brigitte ati” Ntacyo ufite gutekereza kuko ibitekerezo byawe ndi hano.
Denis ati” Uribesya cyane.
.
Brigitte ahita ajya mu buriri bwe.
Denis ati” Mvira mu buriri.
Brigitte ati” Reka kwigira gutyo ni gake twararanye?? ikindi aka kanya ndi umugore ufite Umwana wawe. Umwana akeneye kuba hafi ya Se agakura neza. So niyo mpamvu ndara hano.
Denis ati” Oya
Brigitte ati” Ntabwo wabihakana.
.
Muri Ghetto ya Gweni ari mu buriri nawe yategereje ko Denis agaruka yahebye. Ari maso arimo kwibaza impamvu atagaruka.
Afata telephone arongera aramuhamagara. Denis afata telephone.
Gweni ati’ Honey niki kirimo kubera aho?
Denis ati” Ihangane uryame nzagusobanurira neza ejo.
Gweni ati” Ntabwo ugaruka se??
.
Brigitte ati” Aragarka gute se kandi arikumwe n’Umugore n’Umwana we.
.
Gweni yumvishe Brigitte biramucanga
Denis ati” Gweni funga umutima wihangane.
Gweni ati” Ese wambwira niki kirimo kujya mbere.
Denis ati” Nzakubwira ejo neza.
.
Brigitte akamvugiramo ati” Afite umwana uri mu nda yanjye.
Gweni ati” Ceceka wowe ntacyo ndimo kuvugana nawe.
Brigitt aramuseka ati” Ahubwo wowe urinde urimo kuvugana n’Umugabo wanjye.
.
Gweni biramubangamra maze ahita akupa telephone.
Denis arakarira Brigitte ati” Biriya nibiki warimo.
Brigitte ati”Wananiwe kuvuga njye ndakuvugira kubera ko njye ndi proud y’Umwana wacu.
.
Denis anaga telephone kuuhande ariryamira. Gusa yacanganyikiwe mu mutwe.
.
Hasi muri saro nini. Abandi barim kwibaza uko Brigitte na Denis bameranyemu cyumba brikumwe.
Mama Denis areba Micky ati : Jya kureba uko bimeze.
.
Micky ahita azamuka aza kureba ageze kumuryango arakomanga, Brigitte araza aramufungurira.
Micky ati” Mu meza neza.
Brigitte avuga aseka ati” Njyewe n’Umugabo wanjye tumeze neza.
.
Micky agaruka gutanga amakuru.
Mama Denis ati” Wow. Ubundi aba bna baremewe kubana nuko ari kariya kantu kaje kubivanga..
.
Gweni nawe araye bimucanze ashobewe . mumutwe arimo kwibuka amagambo Brigitte yavugaga gusa avuga ko we na Denis bafite Umwana.
.
Amasaha arakura.
.
Bwaracyeye mu gitondo. Kumbe abasore Brigitte yohereje baraye aho bagogereye Gweni.
.
Gweni ava mu rugo agiye mu gasiporo. Abasore baramwomeka.
.
Kurundi ruhande Jennifer agarutse mu rugo kwa Mama Denis. Agiye kwinjira mu nzu akubitana na Brigitte aramurebaaa.
Brigitte ati” Jennifer bite ko undeba cyane.
Jennifer ati” Sinzi impamvu iyo nkureba nkubonamo ikintu kitari cyiza.
.
Kurundi ruhande abasre bageze kuri Gweni baramushimute baraterura banaga mu modoka bargamujyana.
.
Kurundi ruhande Denis avuye mu rugo arimo kuza aza mu rugo kwa Gweni aje kumureba. Ageze kuri ghetto ye asaha harafunze. Afata telephone ihamagara Gweni number ye iba compose.
Igihe agihagaze aho haze nyiri byondo amubaza icyo arimo gushaka.
Denis ati” ndimo gushaka Gweni
Nyiri byondo ati” Ntabwo yakubwiye se ko yimutse yagiye?
Denis agwa mu kantu ati” Yimutse ryari gute se??
Nyiri nzu ati” Yimutse yanatwaye burikimwe cyose. Cyangwa reka nfunfure urebe ko ntakubeshya.
.
Arafungura., Denis arebye abona inzu irera ntakintu nakimwe kirimo. Biramucanga.
.
Udacikwa na Episode 39
Comments