logo

NEW TALENTS

Stories Group

IBANGA RY'UMUKAZANA WIRABURA S01 Ep 39

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
IBANGA RY’UMUKAZANA WIRABURA.
.
Episode 39
.
Duheruka Denis ajya  gusaka Gweni  agasanga ghetto yaratuyemo irera de.
.
Umwanditsi Chris nandi Ishimwe.
.
Asanze  inzu yos year  biramucanga, yibaza  uko  Gweni yba yafashe icyemezo cyo kwimuka akagend atamubwiye.
Nyirinzu ati” Nonese  ntabwo  warubizi ko agiye.
Denis ati” iyo kuba narimbizi narikuba nje hano kuhakora  iki??
Nyirinzu ati” Ihangane rero.
.
Denis asohoka mu nzu y’abandi barafunga. Denis agenda ababaye  cyane yacitse  intege yibaza muri we ati” Gweni ibi n’ibiki wakoze.
.
Nyirinzu amaze  gufunga inzu afata telephone arahamagara  Telephone isonera  mu mufuko wa Brigitte   arayifata aritaba.
Nyirinzu ati” Mabuja uko ibintu wabipanze  byose  niko bigenze /
Brigite ati” Wow byiza  cyane.
.
Uko  yagaserebuye Manda aba amugezeho amubaza  icyo arimo kwishimira.
Brigitte ati” Ikibazo cyari cyarabananiye njyewe  nkikuye mu nzira.
Manda ati” Uravuga ibiki??
Brigitte avugana akanyamuneza ati” Gweni ntabwo akiri ikibazo.
Auntie Manda aratangara ati” Wamukoreye iki??
Brigitte ati” Namukuye mu nzira.
Manda ati” wamwishe??
.
Micky nawe aba arabyumvise arimo kuza agana aho bari. Aza abaza nawe  niba Gweni yapfuye.
Brigitte ati” Yego.
Micky ati”  wabikoze  gute?
Manda ati” Uzambije ibintu  noneho  cyane Denis namenya ko Gweni yapfuye yishwe  karaba kabaye.
Brigitte araseka ati” Oyaaaa. Denis we ntabwo aza  kumenya ko Gweni yapfuye.
Micky ati” Turi mwisi ya internet   mukanya amakuru y’urupfu rwe araba ageze  hanze.
Brigitte ati” Ntakosa nakoze mu byo nakoze. Uburyo nabikozemo natumye Denis yizera  ko Gweni yaba yamaze  kumenya ko ntwite maze akamuta akigendera.
.
Manda aratangara  cyane ati” Uri umuhanga undenzeho.
.
Kurundi ruhane Denis aracyagenda ahamagara  Gweni ariko number yabaye compose. Ntabwo iriho.
.
Gweni ahamagara abasore ba Brigitte yari yamutumyeho barimo kumujyana bamuhambiriye arimo kugenda asakuza  umuhanda  wose.   Bamugerana kure   cyane  barangije bamukura  mu modoka. Bahagaze ahantu  kumpanga  y’umusozi
Gweni ati” Murashaka iki??
Abasore bati” Ntakintu dushaka.
Gwei ati” Mundeke rero nigendere.
Abasore baramuseka maze  umwe  akurayo imbunda aramurasa, Gweni arakonkoboka iyo hasi  mu kabande kumusozi agwa  iyo, maze abasore bagaruka  mu modoka. Kuri telephne babwira Brigitte ko basoje mission yabo..
.
Denis ageze  mu rugo yacitse  intege, Brigitte  aza yiruka amusanga avuga ati” Mugabo wanjye   ko ugarutse umeze  gutyo habaye iki??
Denis ati” Nkeneye akanya.
Brigitte ati” Akanya kose  ushaka ntakibazo. Ariko ndi hano ndi hafi yawe.
.
Deis arazamuka ajya mu cyumba. Brigitte arebana na  ba Micky na Mandca baratangaye  cyane uburyo yabikoze.
Brigitte ati” Mwambonye!
Micky ati”   Ibi bintu wabikoze  gute??
Brigitte ati” Ubu meze neza Denis amaze kwizera  ko Gweni ariwe wafashe icyemezo cyo kwigendera
.
Manda ati” Tubwire wabikoze  ute.
Brigitte ati” Njyewe nashatse abasore   bamugendaho mbaha amabwiriza ko bagomba kuzamushimta bakajya kumwica, gusa ariko nari napanze  na Nyirinzu yrakodesheje. Kugira ngo abasore nibaba bamaze kumutwara, abandi bazahita bagaruka bakure  ibintu byose bya Gweni mu nzu bajya kubitwika kuburyo inzu izasigara harimo  ubusa. Noneho Denis yaba asubiye gushaka  Gweni, Nyirinzu akazamubwire ko Gweni yimutse yigendeye anamwereke ko mu nzu ntakintu cye nakimwe kirimo. Denes azahita ahamagara Gweni ngo amubaze uk byagenze, telephone ntabwo izacamo kubera ko abasore  banjye bazaba bamaze kuyikuraho. 
.
Micky na Manda barumirwa!
Brigitte ati” Nuko Deal igenze rero kiriya cyorezo cy’Umukobwa nkikura  mu nzira.
.
Udacikwa na Episode 40

Comments