logo

NEW TALENTS

Stories Group

IBANGA RY'UMUKAZANA WIRABURA S01 Ep 40

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
IBANGA RY’UMUKAZANA WIRABURA.
.
Episode 40
.
Duheruka   Brigitte yishimira insinzi y’agapangu ke yakoze  neza kagacamo.
.
Umwanditsi Chris nandi Ishimwe.
.
Brigitte arimo kunkwa agakawa  yishimye  cyane. Mugihe Denis aryamye mu cyumba ye we yuzuye akababaro. Muri we arimo kwibwira ati” Gweni ibyo wakoze ntabwo wakabaye wabikoze.  Yibuka ubwo ni joro bavuganaga kuri Telephone maze  Brigitte akajya amuvangira agera aho amubwira ko anatwite inda iya Denis.
.
Hasi muri Saro, Brigitte arimo kwikora  ku nda agaseka. Manda na Micky bakamureba.
Brigitte ati” Habuze  gato naringiye kubura Umugabo wanjye iyo ntagira ubwenge.
Micky ati” Congs kbsa  ubundi kuki mbere  hose  ubu bwenge butaje mbere.
Manda araseka ati” Haburaga inda.
.
Uwo mwanya Mama Denis ageze mu rugo arikumwe n’inshuti ye Jennifer  bakigera  muri Saro Jennifer ahuza amaso na Brigitte.
Mama Denis ati” Jennife wakwizera  ko se  vuba ngiye kuboa umwuzukuru.
Jennifer ati” Gute se
Mama Denis ati” Umukazana wanjye aratwite.
Jennifer ati” Uwuhe mukazana??
Brigiite ahita avuga ati” Njyewe . ariko ko uba wirengagiza  nkana.
Jennifer araseka at” Wowe se uratwite??
Brigitte ati” Cyane.
.
Mama Denis arakomeza abanza kujya mu cyumba. Jennifer  na Brigitte bagumana aho barebana.
Jennifer ati” Brigitte wihangane njye sindya indimo ariko uri icyago ntabwo mbona ubukazana bwawe  hano.
Brigitte ati” Ufite ikihe kibazo ko ntagiye kuba Umukazana wawe.
Jennifer ati” Nuko hano batabona ariko mbabajwe  nuriya mwana w’umuhungu ugiye koroha.
Brigitte araseka ati” Ariko ayo ni amashyari yo kuba Denis atarigeze akunda  Umukobwa  wawe??
Jennifer ati” Njyewe  ntabwo njya nivanga mu mubano w’abana. Denis  yaba aatarakunz  Umukobwa wanjye  ibyo ntacyo bisobanuye.
.
Mama Denis  aba aragarutse  areba Jennifer ati” Tujye kwiyicarira  hanze?
Jennifer ati” Ntakibazo.
.
Jennifer arahaguruka baza kwicara  hanze.
Jennifer ati” Mama Deni,  Brigitte ni icyago cy’Umukazana ugiye kwikururira.
Mama Denis ati” Oya pe!  Brigitte ndamuzi bihagije.
Jennifer ati” Nyamara abo wibwira ko  uzi  ntanakimwe uba ubaziho.  Ariko uriya mukobwa wanze ntacyo yahishaga nakimwe.
Mama Denis ati” Ese  koko ukomeje kuvuga gutyo! Buriya wabona Gweni yambera  umukazana??
Jennifer ati” Kubera  iki se? Sinzi impamvu utigeze  ubona ko uriya mukobwa  yariwe  mukazana muzima. Umukobwa utarishishikajwe  n’icyubahiro. Umukobwa warikubasha kwita  kumuhungu wawe ibihe byose.
.
Mama Denis azunguza umutwe ati” Oya pe!  Ntabwo yari kurwego rwo kubana n’Umuhungu wanjye.byonyine uko asa naho akomoka.
Jennifer ati”Nyamara  uko umuntu  asa nubwo tubyirengegiza ntanakimwe  biba bisobanuye.
Mama Denis aratangara ati” Uvuze ngwiki?  Ugiye kuvuga ko ubu smartness ntacyo aricyo se??
Jennifer ati” Sicyo nsobanuye. Ariko si ibyadanger  kubera  ko Gweni nawe abonye amafaranga yasa neza ntawe bitabera. Ariko sicyo cyambere. Icya mbere n’ubu smartness bwo mu mutwe  n’intego nzima umuntu aba afite. Kandi uriya mukobwa naramwitegereje njyewe mubonamo ikintu.
.
Mama Denis afata ikirahuri  cya wine arasoma.
.
Kurundi ruhande Brigitte yaje kureba  Denis mu cyumba  yicara  kuburiri.
Brigitte ati” Denis ntabwo igihe cyose  urakimara  hano  mu cyumba nkaho wabaye imfungwa  muri icyo.
Denis ati” Nshaka kuba ntuje.
Brigitte ati” ahubwo reka dutangire dutegure ubukwe.
.
Tugaruke hanze.
Jennifer ati” ahubwo niki twakabaye dushingiraho  duhitamo abakazana beza? Ni background yabo nuko basa,  cyangwa ni ikiri muri bo. Status  y’Umukobwa  igaragara siyo twagashingiyeho. Kubera  ko akenshi status tubona niyo baba baduhitiyemo kureba.
Mama Denis arabyumva abitekerezaho.
.
Amasaha arisunika.
.
Bidatinze Mama Denis yaje kuganira  na Denis.
Mama Denis ati” Denis reka dupange ubukwe  bwanyu. Ndumva ntakindi ugitekerezaho. Ba umugabo ufate inshingano. Urumva.
Denis ati”Mama, Brigitte siwe  wakagombye kuba Umugore wanjye.
Mama Denis ati”Kubaka urugo ntabwo bishingira  kurukundo.
Denis ati” Bishingira kuki se?
Mama Denis ati” Iyo ujya guhitamo umuntu mukwiye kubana ntabwo ushingira  kumarangamutima y’urukundo ushingira kucyo umuntu azamara mu buzima bwawe.  Urumva. Brigitte ni umukobwa ufite background nziza ava mu muryango muzima. Ikindi ni mwiza   yaguhesha ishema, ikindi afite Umwana wawe  mu nda ye. Ariko se reka tujye kuri Gweni.
.
Denis aramwumva.
Mama ati” Gweni uretse kuba ari agakobwa  mwahuye gutyo gusa  karaho.  Icya mbere  background yako  ni agakene karaho gakomoka mu muryango utazwi. Ntikize bihagije sinakeza  ku isura,  iyo ubana nako ntacyo karikuba kazanye  mu buzima bwawe ahubwo ko karikungukira kuri wowe.  Ubwo se wowe ntubyumva.
.
Denis yitsa  umutima.
.
Mama Denis ati” mwana wanjye sinigeze  narimwe nkwanga. Ahubwo se  nihe umubyeyi yahitiramo Umwana we ikintu kibi?? tera   intambwe  ufate inshingano. Bana na Brigitte.
.
Mama ava aho aragenda.
Umunsi ukurikiyeho, Denis afite impeta, Brigitte araza aza  imbere ya Denis. Denis areba impeta  arayitegereza  cyane. Brigitte biramurenga cyane.
Denis aramureba ati” Brigi twirengagije ibyabaye byose, nabitekerejeho neza none ndagira ngo nkusabe ko wambera  Umugore.
.
Brigitte abyemera  yihuse  cyane maze Denis amwambika impeta.
.
Udacikwa  na Episode ya 41

Comments