logo

NEW TALENTS

Stories Group

IBANGA RY'UMUKAZANA WIRABURA S01 Ep 61

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
IBANGA RY’UMUKAZANA WIRABURA
.
Episode 61.
.
Twaherutse  Gweni agiye gutamaza brigitte nUmuryango we.

Umwanditsi ni Chris nandi Ishimwe.
.
Gweni arakomeza ati”  Ntabwo nagombaga kwicara ngo uzavogere  urukundo rwanjye uririmbure. Icyo ukunda urakirinda  kandi ukakirwanaho.
.
Uko avugana  uwo mwanya  Jennifer  nawe aba arahageze ajya mu bandi arumva.
.
Gweni ati” Kuva nakumenya Brigi, no kuva warwanye urukundo rwanjye.
Brigitte avuga asakuza ati” Ni wowe  warwanyaga urukundo rwacu…
Gweni ati”  wowe  ntabwo wari urukundo kuri Denis ahubwo wari ikibi kuri we. Nonese urukundo ruzina rutega imitego uwo rukunda.  Urabizi ko ari kenshi wajyaga usindisha Denis ukamusambanya.
Brigitte ati” Uri ikimara  Umugabo wamusambanya gute??
Jennifer ati” Ceceka abanze avuge..
.
Gweni ati” Nararwanyijwe  cyane. Ariko sinagombaga kuva kwizima kurukundo rwanjye. Gusa nameye kubanza  nasubira inyuma kugira  ngo ninsimbuka nzasimbuke neza.  Kuva icyo gihe natangiye kujya nshunga intambwe  yowe, natangiye kujya nshuka burijambo ryose riva mu kanwa  kawe. Buri gikorwa  cyose  ukora.
.
Brigitte  akareba na Papa we.
Gweni ati” Igikorwa  cya mbere  nakoze  nahereye mu kwinjirera  telephone yawe  mbanza  kuyihuza  n’iyanjye.  Nakoherejeho umuntu akwigiraho mwiza agutira  telephone urammutiza, kumbe yari umuntu wanjye natumye  kugira  ngo n’umuhe telephone aze  kuyikurura nzayihuze  n’iyanjye. Bivuze  ngo aho buri jambo ryose  wavugiraga kri telephone nararyumvaga byatumaga menya  na buri hant hose  ugiye.
.
Brigitte arikanga arasara agiye kumwataka Denis aritambika aramufata.
Papa Brigitte aboye bikomeye aravuga ati” Brigi reka uwo mkobwa  w’umusazi twigendere.
Denis ahita afunga  umuryango ati” Buretse  ntaho mujya.
.
Gweni arakomeza ati” Brigitte inshuro zose wagiye ujya guhura  na Papa wawe  mukagambana nabaga nabakurikiye. Kubera  ko mwapangaga ghura namaze  kubimenya kare. Ibyo mwavugaga byose  nabaga mbyumva kandi nabafataga amajwi.
.
Gweni afata memory cardy ayishyira  mu kijigo   ahereza  Denis ngo bashyire  kuri television .
Ako kanya amashusho n’amajwi y’igihe cyose   Brigitte yabaga yahuye na Papa we  barabireba  nibyo baga bavuga.
Barongera  babona n’ama shusho umunsi ahura na Musaza we  charles  nibyo bavuganye byose.
Barongera babona n’amashusho y’igihe Brigitteajya guhura kwibanga n’umuntu wamuhaye amarozi yagombaga kuroga Papa Denis.
.
Buri kantu kose  gashoboka Gweni yagiye afata barakabona.
Brigitte dore ngo arakangarana umutima uradiha   urazamuka cyane hafi kumusosokamo.
.
Mama Denis, Manda n Micky bararakara  cyane maze baramufata,  baba batangiye kumutera   inshyi. Papa Brigitte na Charles  bagiye guhanagana ngo barwane. Denis aba ahamagaye securites  barabafata.
Mama Denis akababaro karamwica ati” Ni gute niringiye Satani?? kumbe ni wowe ugiye kunyicira  umugabo??
Micky aramureba ati” wandaye we nigute nakwizeye.
.
Gweni ati” Igihe uhura  n’Umuntu warukuzaniye amarozi ntabwo nahise menya  ibyaribyo,  mba narahise  mburira Papa  Denis cyangwa nkamenyesha umuryango we. Ariko byansaby igihe gihagije kugira  ngo mbanze  kumenya impamvu waruhuye  nuwo muntu.  Byo nabissobanukiwe  vuba aha.  Ndetse  nanze  guhubuka kubera  ko nashakaga kubanza nakusanya burikamenyetso kose.
.
Gweni areba Denis n’Umuryango we ati” Mu mbabarire  kuba ntarahise  menya ko Papa Denis  yaragiye kurogwa. Ariko igihe nari naragiye nabashije guhura  n’Umuntu wamfashije kubona Umuti wakiza  Umusaza  wanyu.
.
Akora  mu isakoshi awukuramo arawubahereza..
.
Maze Brigitte yihagararaho ati” Ibi byose  wakusanyije wavunikiye ubusa  kuko ntacyo byamara  byararangiye.
Gweni ati” Oya  ntabwo byarangiye kubera ko nyuma yuko Umugabo amenye byose  yemerewe  kujurira.
Brigitte ati” utekereza ko se ibyo byaba ibimenyetso kandi waramfashe amajwi n’amashusho mu buryo butemewe  n’amategeko??
Gweni ati” Ibyo ndabizi ko njye wagufashe amashusho n’amajwi mu buryo butemewe  nakoze  ikosa. Iryo nzarihanirwa  ariko ibikubiye mu byo nafashwe  n’ibimenyetso rwose bazakuramo ukuri kuko birigaragaza. Kandi n’Umuntu wakuzaniye amarozina navuganye nawe yemeye kuzaba umutangabuhamya.
.
Brigitte yumva arapfuye ararangiye.
Denis ahita ahamagara  kuri RIBA atanga ikirego bushya.
.
Gweni areba Denis ati” Honey , naratinze ariko narwaniraga urukundo rwanjye bucece kuko ntabwo rwagombaga kugwa  ndeba.
.
Udacikwa na Episode  ya 62

Comments