logo

NEW TALENTS

Stories Group

IBANGA RY'UMUKAZANA WIRABURA S01 Ep 60

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
IBANGA RY’UMUKAZAA WIRABURA
.
Episode 60
.
Twaherutse   Gweni   yinjiye   kuri company yo kwa Denis abantu bose  bamubonye bagwa  mu kantu!

Umwanditsi  Chris nandi Ishimwe.
.
Bose  barena uko agarutse ameze  barumirwa  ndetse ahubwo  batangira  no gushidikanya ko  yaba  atari Gweni.
Gweni arabareba  baramureba.
Gweni araseka ati” Mwese  mwanyobewe.
.
Areba Denis ati” Denis nawe  wanyobewe??
Denis ati” Njye ntabwo nakuyobewe ahubwo nuko nabuze   nkwifataho nyuma y’igihe cyari gitambutse  ntazi iyo wagiye.
.
Brigitte aramureba aramwitegereza ati” Uyu ntabwo   yaba ari Gweni.
Micky ati” Are  you sure  uri Gweni??
Gweni ati” Cyane. Burya buri gihe kizana n’impinduka kandi ntawe  uhagarika ahazaza hu muntu.
.
Gweni yagarutse  acyeye  cyane bidasanzwe ari mwiza  bihebuje  kandi  yambaye bitangaje!
Auntie Manda arumirwa ati” Aka kanya waba uhindutse  gute gutya??
Gweni ati” Manda   ubu buzima ntabo Imana yabugeneye  burundu ngo bube umurage wabo burundu. Igihe n’igihe uwo wabonaga inyuma yawe  mukandi kanya ushobora kumubona imbere  yawe. Cyangwa uwari imbere  yawe  kandi kanya akaba ari inyuma yawe. Kuki ibyo abantu tutabiona. Ariko abantu tubaye tubibona , icyo gihe nta muntu waba  ukibayeho yikomanga mu gatuza  yiyumva nkusumba abandi.
.
Bose  barumiwe. Byarabarenze  umukobwa agarutse  ari mwiza  no kubarenza bose.
Gweni ati” Gusa  neza  ni umwambaro buri wese  yakwambara  igihe n’igihe.
Denis ati”Urakoze  kuba ugarutse.
.
Gweni areba Brigitte ati” Wowe  reka tubanze dukemure  ikibazo warugiye guteza.
Brigitte  aramuseka ati”   ubu se wowe   niki mfite kuvugana nawe??
Gweni araseka ati” Eeeeeh niba ari ntacyo ufite ariko njye ndagifite  kandi gikomeye.
Brigitte ati” Ntamwanya mfite guta kuri wowe. Niba Denis ugarutse  kurwanira  nguriya rwose  jyana.
.
Gweni ati” Oyaaa  ni wowe nshaka kuvugana nawe.   Ibyo uburana hano ntakintu nakimwe  uhafite.
Papa Brigitteati” wowe  urinde  ufite irihe jambo hano.
Gweni ati” Buretse  Muze.
.
Family ya Denis bareba uko Gweni aje ahanganamo na Brigitte birabacanga ariko  baratuza  ngo barebe iyo bigana.
.
Gweni ati”  Brigi ntakintu nakimwe ufite kubona hano. Imigabane  ingana na 50%   wavugaga ko  ufite  muri iyi company ntayo ufite. Ndetse  ahubwo nabo ba shareholder mwarimwiringiye ko  baza kubaha shares  zabo mukazigura  hanyuma ugatwara Company y’Umukunzi wanjye ntabo  mubona  babivuyemo.
.
 Brigitte n’umuryango we  barikanga ariko baramuseka. Bumva ko arimo kuvuga ibyo atazi. Umuryango wa Denis nabo ntabwo bazi ibyo Gweni arimo nubwo  bisa nkaho arimo kubarwanira.
Brigitte aramuseka ati” Wow uri ikimara. Ubundi hano urarwanira  iki urahangana niki?
Gweni ati” Urashidikanya ariko nze  mbikwereke.
.
Gweni arahamagara uwo mwanya haza abandi ba shareholders bose  Brigitte n’umuryango we  bari bizeye ko baza  kubagurisha   imigabane yabo bigatuma bagira  myinshi kuruta iyo Denis afite maze  bigatuma company ijya  mu biganza  byabo.
.
Brigitte arabareba ati” Rata ntimugiye kuduha imigabane yany nkuko mwari mwabitwijeje?
Aba shareholder  barahakana bavuga  ko babivuyemo.
Brigitte  n’umuryango we  bagwa  mu kantu.
Brigitte ati” Ntabwo mugiye kutugambanira  gutya.
Aba shareholders  bati” Ntabwo tubangambaniye ahubwo twe  twanze  kwifatanya namwe.
Brigitte areba  Gweni nabi ati” Niki aka kantu kababwiye??
Aba Shareholders ati”  ntacyo yatubwiye ahubwo wowe  twamenye amabi yawe.
Brigitte ati” Ayahe mabi yanjye??
.
Gweni areba aba shareholders ati” Murakoze  cyane mushaka mwakwigendera.
Nabo bashimira  Gweni barangije barigendera..
.
Gweni areba Brigitte ati”   noneho uremeye se.??  ubu imigabane mwashakaga kugura ntayihari.
Brigitte agira  umujinya agiye kumwataka  Gweni aramufata ati” Burtse  genda  gake Muko.   Nakubwiye  ngo nshaka kuvugana nawe  kandi nibwo nktangira  kuvuga.
.
Abandi ku muryango  wo kwa  Mama  Denis bumiwe  bumijwe  n’uburyo Gweni  abahagazeho arimo kubawanira arimo kurwana  ku byabo.
.
Gweni ati”Brigi reka tujye ku migabane 50%  wibwiraga ko ufite.
Brigitte ati” Ndayifite.
Gweni aramusekaati” Ariko si iyawe.
Charle ati” Ariko nkawe  uri kande.
Brigitte ati” Njyewe  natandukanye na Denis urukiko ruratugabanya mu byo urukiko rwatugabanyje harimo na 50% y’Imigabane yiyi company.  Kubera  ko yari yaramaze kuba Umurage  wa  Denis.
.
Gweni ati” Ntayo utwara rero.
Brgitte aramuseka.
Gweni ati” Wiseka. Kubera  ko uri umjura ibyo wabonye byose  wahawe  n’Urukiko  wabitwaye bujura.
Brigitte ati” Burya kuva utarize  uri ikigoryi  nonese  nayitwaye bujura  nyiheshwe n’uurkiko??
Gweni aramuseka ati” Ibi byose  ni agakino wakoze.  Ni ubutekamutwe wari waragambiriye mbere  hose.
Brigitte ati” Uri umusazi. Njyewe  n’umugabo wanjye twarananiranwe  kubana duhitamo gutandukana.
Gweni ati” Gutandukana niyo yari Mission yawe  n’ubundi kuva mbere  hose  na mbere yuko ubana na Denis. Ntabwo wari warabanye nawe  kubera  ko wamukundaga.
Brigitte atangira kwikanga ariko akihagararaho ati” Njyewe  nakundaga Umugabo wanjye ariko we  yanshaga inyuma nanirwa  kwihangana.
.
Gweni ati”Umva reka kwihisha  inyuma y’ikinyoma cyawe.  Kuko mfite ibimenyetso bigaragaza   gahunda yawe yose  wowe  n’Umuryango wawe.
.
Umuryango wa Denis barumirwa ibyo batari bazi.  Brigitte n’Umuryango we nabo barikanga kumva ko hari byinshi Gweni yaba afite.’.
.
Udacikwa  na Episode 61

Comments