Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
BANGA RY’UMUKAZANA WIRABURA
.
Episode 59.
.
Twaherutse Brigitte arimo aseka umuryango wa Denis utarigeze unamenya ko yabatuburiye adatwite.
.
Umwanditsi ni Chris nandi Ishimwe.
.
Brigitte yarabasetse cyane bikomeye ahita anatumira inshuti ze ategura ikirori gikomeye kuri apartment ye
.
Denis we ageze mu rugo yakonje cyane, Mama Denis na Aunti manda babura aho bahera banamubaza uko bigenze arizamukira ajya mu cyumba kuryama.
Auntie Manda ati” nis twaramuhemukiye cyane.
Mama Denis ati” Uravuga iki ngo twaramuhemukiye?
Auntie Manda ati” ahari yarabizi kuva mbere hose Brigitte yari umukobwa udashobotse.
Mama Denis agira umujinya ati” Reka iriya nzoka. Nakabaye narumvise gushidikanya kwa Jinnifer mbere hose.
.
Bakivuga kuri Jennifer aba arahageze.
Mama Denis ati” Usanze nkuvga.
Jennifer ati” Ntukamvuge ntahari mada.
Mama Denis ati’ Navugaga nakabaye mbere hose narimvuse ibyo wavugaga
Jennife ati” Ibiki??
Mama Denis ati” Denis na Brigitte bari muri gatanya.
.
Jennifer ati” Njye ntakintunguye. Ariko ngo mwe mwabnaga ariwe mukazana muzima. Nyamara mwarwanyije uriya mukobwa wa mbere.
Mama Denis ati” Have se nawe wikomeza kuvanga ibintu.
Jennifer ati” Nyamara Mama Deni uriya mwana uya umuha amahirwe ukamara akanya umurea cyangwa umwumva warikubona ko neza nta mukazana warukeneye kuruta Gweni.
Auntie Manda ati” Nanone nawe nuko ukabya. Gweni yarikuba igisebo kumuryango.
Jennifer ati” Nyine ikitwica nicyo . ducira abantu imanza dushingiye kuko bagaraga kand aho niho kwishuka kuzamukira cyane. Uriya mwana yarafite ubwenge kandi afite n’umuhate wo kurwanira ibyo akunda. Yariyubahaga kandi akamenya kurengera agaciro ke adasuzuguwe kabone nubwo yari umukene. Yarazi kwiwanaho we ubwe akabaho atayabyeho kubwo impugwe z’unzi mu runaka. Kandi pe yarafite ikinyabupfura n’ubwenge.
.
Auntie manda ati” Nawe uramutaka we ntako utagira.
Mama Denis ati” Ikihe kinyabupfura yarafite.
Jennifer ati” Nyamara nuko yagiraga ukuri kwinshi no kubabwiza ukuri. Kandi niko tw usanga tubyumva iyo umukene yatuye akaasha kuvugana nawe twumva abaye umunyagasuzuguro. Ariko uriya mukobwa yararenze cyane.
.
Kurundi ruhande Brigitte arimo kubyina n’inshut ze arishimye cyane. Hashize akanya Musaza we na Papa we baba bamugezeho. Baanga arimo kubyina. Brigitte aboye baje ahita asezerera inshuti ze basigara nk’Umuryango. Baramushimira kubyo yakoze n’ikintu kiza bashakaga abashij kubagezaho.
Brigtte ati” Papa nkwiye akantu karenze pe! Reba imyaka 12 yose ndwana nuko iyi deal yarikuzacamo. Nafashe Denis mushyira mu rukundo mwereka ko mukunda birenze kugeza ubwo umuryango we undwanira.
Papa Brigitte ati” Ndagushimiye cyane mukobwa wanjye.
Brigitte ati” None hagiye gukurikiraho iki??
Papa Brigite ati” Ubu iriya companye igiye kuba iyacu. Niba urukiko rwamaze kwemeza ko wafata 50% y’imigabane yose ya Denis bivuze ngo nituza tukagura indi migabane tukayongera kuyawe nitwe tuza kuba ba Boss ba Company birangire tuyegukanye.
.
Charls ati” Kbsa ubu ibintu bigiye kuryoha.
.
Tuze mu rugo kwa Denis bose bateraniye hamwe mu masaha y’ijoro. Micky yarakariye Brigitte cyane.
Denis ati” Njyewe narinaragize impungenge mbere hose kuri Brigitte ariko mwe icyo mwakoze ni ukumpatiriza.
Mama Denis ati” Noneho ibi papa wawe abyumvise yahita apfa. Ubu company nuko bigiye kugenda.
Denis ati” Yego.
Micky ati” Ubu Brigitte afite 50 wenyine nawe ukagira 50??
Denis ati”Yego. Ubwo n’ibindi yagiye agabana urukiko rugomba kumuhesha.
.
Micky umujinya uramwica.
Manda ati” Umva tuza wirakarira ubusa uvunira umutwe ubusa Brigitte ubu ntakintu twamutwara.
.
Iminsi irisunuka.
Denis ari mu kazi abona Brigitte azanye n’umuryango we Papa we na Musaza we aho ku kazi.
Denis arabareba ati” Murakora iki hano??
Brigitte araseka ati” Ahari wibagiwe ko mfite 50 y’imigabane. Nanjye ndi boss hano.
Denis ati” Hanyuma se aba bagakora iki hano.
Brigitte ati” Urashaka ko se nkusobanurira ko uyu ari umuryano wanjye?? bafite uburenganzira bwo kuba bari hano.
.
Uwo mwanya , Umuryango wa Denis nawo uba ugeze aho. Basanga Brigitte aho n’umuryango we.
Mama Denis ahita amutuka ati” Agakobwa kakambanyi.
Brigitte aramuseka ati” Ibyo se bimaze iki muri aka kanya mada. Ahubwo murakoze ubwo muri hano mwese hari icyo nshaka ko mu menya.
Denis ati” Ntacyo afite cyo kuvuga hano.
Charle ati”Umva wicecekesha mushiki wanjye kuko afite uburenganzira bungana n’ubwawe hano.
.
Brigitte ati” Icyo mutari muzi vuba aha Companya igiye kuba iyacu kubera ko twamaze kumvikana na bandi ba board member hano bemera kutugirisha Imigabane yayo. So nitwe turaza kuba dufite imigabane byinshi iza gutuma aritwe dafata company ikajya mu biganza byacu. Mugiye kwisanga muri abakozi bacu nabwo nitubagirira impuhwe.
.
Uwo mwanya hari uwaje avuga ati” Mugirira impuhwe bande??
.
Bose barahindukira bareba uje avuga bose bagwa mu kantu!
.
Udacikwa na Episode 60
Comments