logo

NEW TALENTS

Stories Group

IBANGA RY'UMUKAZANA WIRABURA S01 Ep 58

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
IBANGA  RY’UMJUKAZANA WIRABURA.
.
Episode 58
.
Duheruka papa Denis abura  ubuvuze akagaruka mu rugo. Kurundi ruhande  niko Gweni nawe  yari yaragiye kure   cyane ahantu hatazwi.
.
Umwanditsi ni Chris nandi Ishimwe.
.
Sasa   mu rugo kwa  Denis ibintu ntabwo bimeze  neza hari akababaro ko kuba Papa Denis adafite amahirwe  yo kba yakira nyuma y’ibyo bagerageje byose. Buri wese  uba aho afite agahinda  ke.
.
Denis aza  hanze afata telephone ye aamagara Gweni. Ariko amazi igihe kinini acya ahamagara  Gweni ariko number  ye nticemo.
.
Kurundi ruhande  Brigitte yagiye guhura  na Avocca we barimo kuvugana kugira  ngo amenye uburenganzira  bwose  afite ku mutungo igihe azaba amaze  gutandukana na Denis. Avoca arabimusobanurira  byose.  Amubwira  ko afite uburenganzira  bwo kugaban kuri buri kimwe  cyose  umugabo we afite.
Brigitte ati” Naho iriya nzu babamo?
Avoca at” Iriya nzu ntabwo wayigabanaho kubera ko  ntabwo yanditse  kuri Denis ntabwo iri mu mitungo ibarye kuri we.
Brigitte ati” Ntacyo kuva Company yo nyifiteho  uburengenzira.
.
Ashimira Avoca we  maze arahaguruka arataha.
.
Mu rugo Mama Denis arimo kureba Umugabo we  umeze nabi. Akababar kamwishe. Papa Deni amureba avuge mu jwi rito  cyane ritumvikana ridafite imbaraga
Ati” Mama Denis komera  ndabizi ko ntacyo utakoze. Ariko ntabwo mufite kubaho nabi.
Mama Denis ati” Ubu ibyishimo byanjye byava he umeze  gutyo??
Papa Denis ati” None icyo utahindra.
.
Manda  nawe  yicaye muri Saro yarashobewe. Uwo mwanya Brigitte ageze  mu rugo.  Yinjira  munzu abaza  Denis aho ari.
Manda ati” Ese wowe  uvuye he??
Brigitte ati” Kubera  iki??
Manda ati” Ng kubera  iki?? Urabaza  ngokubera  iki??
Brigitte ati” Nyine.
Manda ati” Ariko ko mbona wongeye kuba Umugore  mubi??
Brigitte ati” Niki none cyangiraumugore  mugihe mwarebeye umusore  wanyu ansuzugura  akansuzuguza indaye ze.
.
Mama Denis aba araje yumva amagambo Brigitte arimo kuvga ati” Brigi…
Brigitte aramureba ati” Mama ntaintu ufite kumbwira.
Mama Denis ati” Koko ntakintu mfite  kukubwira??
Brigitte ati” Denis arihe ngo tuganire  ku bya gatanya yacu.
.
Mama Denis umujinya uramwica ati” Ntasonni uravuga ibya gatanya  hano.
Brigitte ati” None ntabivuga  niki nyimarga  n’umuhungu wanyu igihe atamfata nk’umugore we.
Manda ati” Ese ntushobora  no kubona ibibazo abantu barimo.
Brigitte ai” Njye ibyo ntacyo bimbwiye njye ndashakagatanya nkikomereza  ubuzima bwanjye
Mma Denis na Manda barumirwa.
.
Kurundi ruhande  Micky  na ba Mia basohotse .   Micky ahindukiye abona  Eliya nawe  yicaye hakurya arimo kubareba. Micky umujinya urazamuka  maze arahaguruka agenda  sanga Elya aho yicaye.
Micky ati” Wa kantu we  ukomeje kunkurikirana  urashaka iki?
Eliya ati”Nakubwiye ko nkukunda.
Micky ati”  gabanya kujya ugendaho njye nawe  ntabwo turi mu rwego rumwe.
.
Tugaruke mu rugo kwa Denis, Brigitte arimo kuvugana na Denis ku bya gatanya yabo.
Brigitte ati” Njye narihanganye bihagije so tugomba  gutandukana maze  ukajya  kubana niriya nshoreke yawe  Gweni.
Denis ati” Ntakibazo nanjye nibyo nashakaga.
Brigitte ati” Good  byiza  cyane.
.
Bidatinze  bahise  bajya muri process za  gatanya batangira  kujya bahura  na ba Avoca babo bagomba kubafasha.
.
Mama Denis arikumwe  na Manda.
Manda ati” Twaribeshye  cyane  uriya Bigitte ntabwo yariwe  mukazana wacu??
Mama Denis ati” Nanjye ndicuza  cyane abantu bariyorobeka  cyane.
Auntie Manda ati” Ariko bisa  nkaho gatanya Brigitte ariyo yashakagacyane kurusha ibindi . ubundi kubera  iki ariwe  wayishyushyemo cyane?? wasanga yarafite undi mugambi utazwi ariko akaba yitwaje Gweni??
.
Mama Denis nawe aba atangiye kubitekerezaho.
Auntie Manda ati” Ikindi nibaza  ubundi uriya mukobwa  yigeze atwita??
Mama Denis ati” usahaka kuvuga iki?
Manda ati” Icyo mvuga  nuko tutabyitayeho. Kuva yavuga ko atwite nagihe nakimwe  nigeze mbona abayeho nk’uuntu utwite. Ikindi inda  ye ntampinduka nimwe  yigeze agira. Cyangwa ngo ubone  hari ibimenyetso by’uko atwite.
.
Kurundi ruhande  Brigitte na Denis bavuye mu rukiko, Brigitte aho gutaha kwa  Denis yagiye muri apartmeny yahoze abamo. Agezemo aza  imbere ya mirror  maze araseka cyane aratembagara aravuga ati”  mbega  uburyo ngeze  ku ntego yanjye binyoroheye.   
Akora  ku nda ye aravuga ati” burya ntabwo narinzi ko muri n’injiji igihe  cyose  maze   hakaba hari n’uwigeze abona ko ntatwite.
.
Udacikwa  na Episode ya 59

Comments