Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
IBANGA RY’UMUKAZANA WIRABURA
.
Episode 57
.
Twaherutse Gweni aje mu rugo kwa Denis, Nyamara Mama Denis yarazi ko yamurangije.
.
Umwanditsi chris nandi Ishimwe.
.
Gweni mukuza bose bikanzemo, abaraye bishimira ko bamushyize kure barumirwa babonye aje.
Denis we yumva aguwe neza, maze atera intambwe agenda asanganira Gweni bose bareba.
Mama Denis ahagarika ati” Denis ugiye he usiga umugore wawe??
Gweni areba Mama Denis ati” Arimo gutera intambwe asanga urukundo rwe.
.
Baramuseka.
Gweni ati” Iyo nseko ntiyahinyuza ukuri kwibyo mvuze.
Manda ati” Ariko uri umusazi ariko ntitwigeze tubimenye. Reka mpamagare ambulance ijyana abasazi indera.
Gweni aramureba ati” Auntie Manda umbabarire sinshaka kukurakaza cyangwa kukubwira nabi. Ariko murebe neza niba ibyo mukora atarimwe bigira abasazi.
.
Denis areba Mama we na Auntie we ati “ Gweni ntabwo ari umusazi.
Brigitte araburana ati” Denis ni gute urimo kurengera iryo habara ryawe imbere y’Umugore wawe ntasoni.
.
Uwo mwanya Micky na Mia bageze mu rugo bari mu modoka babona iwabo hasa nahateraniye urugamba. Banatungrwa no kubona Gweni araho. Bava mu modoka babaza icyabaye.
.
Mama Denis aza imbere ya Gweni ati” Urakora iki mu rugo rwanjye??
Gweni ati” Nje kureba urukundo rwanjye ntabwo wampagarika.
.
Baramuseka nawe arabaseka.
Micky ati” Ngwiki ariko banza ubwenge warabwicariye??
Denis ati” Muceceke mwese.
Auntie Manda ati” Denis utaba ugiye kuba ikimara nanone
.
Gweni ati” Ni joro mwatwitse Restaurant yanjye.
Denis abyumvise arikanga areba umuryango we ati” Mama ntasoni mufite mwongeye kumwataka?? uyu Mukobwa niki yabakoreye kibi
Gweni ati” Ariko reka mbabwire mwakoze ubusa pe! Kubera ko niba ari umutima wanjye mwashakaga gusenya ahubwo mwatumye ukomera kurushaho. Niba mwashakaga kunsha ahubwo mwakoze cyane kuko mwarushijeho nkunkomeza.
.
Micky aramuseka ati” ariko abakobwa babi ntiatana na Confidence zidashira.
Gweni aramureba ati” Niba ari wowe mwiza se niki kibihamya. Ubwibone bushira umwijima kumaso yanyu.
.
Gweni areba Brigitte ati” Brigi.washatse kunyica ariko wibagiwe ko atari wowe mana itanga ubuzima bw’abantu ngo inabubambure. Ikindi mba nibaza uba uhangana urwanira umutima udafite kugeza ryari??
Brigitte ati” Utanshyira mu kanwa kawe.
Gweni aramuseka ati” Sekibi gusa. Gusa tuza n’ikibazo cy’igihe gusa wowe.
.
Denis areba umuryango ati” Mama mugabanye kujya mwataka Gweni nakibi yabakoreye.
Gweni arabareba ati” Njyewe ndabakunda ariko urwango n’ubwibone byanyu bizabarimbura. Ikindi ntabwo umutima wanjye uzigera uhagarara. Ngaho abatwitse restaurant yanjye nimwishime niba mwitsinze rwose.
.
Gweni amaze kubabwiza ukuri arigenedera Denis yatsa imodoka aramukurikira. Abandi basigara bumiwe.
Mama Denis at” Uriya mukobwa ni icyorezo cyatuziye.
Manda ati”Nakubwiye.
.
Micky ati” Ikibazo na Denis aba amwiruka inyuma.
Brigitte aza kwicara ababaye cyane Mama Denis yinjiye mu nzu abona Brigitte arimo kurira.
Mama Denis aza hafi ye.
Brigitte ati” Njyewe maze kurambirwa sinshaka gukomeza kwihambira kuri Denis.
Mama Denis ati” Tuza nzi ko bizagenda neza .
Brigitte ati” Oya mama njyewe maze kunanirwa. Denis niba atanshaka tugiye gukora devorce birangire.
.
Kurundi ruhande Denis arikumwe na Gweni mu modoka.
Denis ati” Gweni ubabarire umuryango wanjye.
Gweni ati” Denis ntabwo ari wowe ukwiye gusabira imbabazi z’ibyaha byabo.
Denis ati” Ntabwo namenye ibyo bakoze.
Gweni ati” Denis nubwo bampamukira ariko ntakibazo.
.
Iminsi yaricumye. Papa Denis nawe bamujyana hanze kuvurwa. Kurundi ruhande Brigitte yafashe icyemezo cyo gutandukana na Denis. Baramwinginga ngo abireke ariko arabyanga ahubwo ashyiramo imbaraga zo gushaka avoca umufasha.
.
Kurundi ruhande Gweni nawe yabaye agiye kure ahantu Denis nawe atamenye. Nyuma y’ukwezi kose Papa Denis yitabwaho abaganga bakora uko bashoboye gukora byaranze bamugarura mu rugo.
.
Udacikwa na Episode 58
Comments