logo

NEW TALENTS

Stories Group

IBANGA RY'UMUKAZANA WIRABURA S01 Ep 42

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
IBANGA RY’UMUKAZANA WIRABURA.
.
Episode 42
.
Twaherutse  mu gicuku Denis na Brigitte baryamye harinumber itazwi yahamagaye Denis ayitabye yumvise  uhamagaye arikaga.
.
Umwanditsi Chris nandi Ishimwe.
.
Denis    yumvise uhamagaye ari ijwi rya  Gweni arikanga. Gusa  uhamagaye ntiyongera kuvuga.
Denis ati” Gweni….
Gweni araceceka ahubwo na telephone ivaho. Denis arahinduka yumva abaye ukundi  areba  Brigitte abona arasinziriye   nuko ava mu cyumba yihuta  cyane aza hanze arongera a compose  iyo number yarimuhamagaye ntiyicamo. Biramubabaza   yibaza ikibaye. Yumva  umutima we ushyuha  cyane. Arongera arahamagara nabwo biranga.
.
Mu cyumba Brigitte yihindukije yumva umugabo ntawuhari ahita akanguka abona Denis koko ntabwo ari mu buriri. Atekereza  ko yaba ari muri toilet aramuhamagara. Uko amuhamagara akumva ntabwo yitaba. Arabyuka ava mu gitanda aza imbere y’Ubwiherero arongera aramuhamagara yumva ntabwo yitaba.
.
Arafungura  abona  ntabwo arimo aribazaati” Umugabo wanjye arihe mu giuku nk’iki
Ubwo nawe ava mu cyumba aza hanze ageze hanze abona Denis hakurya  asa  nuwataye umutwe afite telephone mu ntoki.
.
Brigitte agenda amusanga amugeraho ati”Ufite ikihe kibazo cyakuzanye hano  hanze.
Denis ati” Nabuze  ibitotsi.
Brigitte ati” Kubera  iki??
Denis ati” Si ibintu bisanzwe  bibaho se??
Brigitte ati” Nyine niki cyatumye ubibura  kuo ntabwo  umuntu apfa kubibura  gutyo gusa.
.
Denis ati “ Wowe jya kuryama ibuka ko utwite.
Brigitte aramwitegereza  cyane ati” Niki urimo kumpisha??
Denis ati” Kiki se.
.
Brigitte aramufata ati” Tugende.
Denis ati” Kandi nkubwiye ko nta bitotsi mfite.
Brigitte ati” Tugende  ndagufasha kubibona.
.
Denis ati” Ntabwo wampatira  kujya kuryama.
Brigitte ati” Ubwo turagumana hano hanze.
.
Denis abonye ko Brigitte yiyemeje maze aremera  bagaruka mu nzu kuryama. Bajya mu buriri. Brigitte aramureba.
Brigitte ati” Mbwira  ushaka iki nkufashe iki kugira  ngo usinzire??
Denis ati” Ntacyo ubwo ndaza  gusinzira.
Brigitte ati” Cyangwa  tugire icyo dukora  nkunanize.
Denis ati” Oya simbishaka.
Brigitte ati” Sure urumva utankumbuye??
Denis aramwihorera atangira kwisinziriza. Brigitte arabibona gusa  nawe aramureka ntiyakomeza  kumuhatiriza.
.
Buracya. Denis abyuka yitegura.   Brigitte aguma mu buriri. Denis uko yakagiye  koga Brigitte ahta afata telephone ye arebamo areba number yavuganye nayo ni joro igihe yamuhamagaraaga.  Number arayibona maze arayandika yibaza  ati” Uyu muntu waguhamaagaye mwavuganye maze agatuma uta  umutwe bikarangira  ubuze  ibitotsi yarinde.
Number amaze kuyandika muri telephone ye arongera arisinziriza.
.
Kurundi ruhande  abandi barimo kujya kumeza.  Bose  barahagera usibye Denis na Brigitte.
Mama Denis ati”Ese Denis  na Brigitte kubera  iki batinda  kubyuka.
Manda ati”  Si abageni se??
Mama Denis ati” Ubuse  baracyitwara  nk’abageni abantu bamaze  amezi abiri babama.
Micky ati” Ameze abiri  haba hakiri kare da kuburyo baba bakitwara nkab.
.
Tugaruke hejuru Denis asoje kwambara.
Denis ati” Ko utabyuka  ngo ujye gufata  ibya mugitondo??
Brigitte ati” Ubwire Sabine abinzanire  hano.
Denis ati” Oya  ntabwo abigusangisha hano ngwino tujye gusangira  n’abandi.
Brigitte ati” Njyewe  nshaka kubifatira  hano.
.
Denis aramureka arimanukira. Akimara  kuva mu cyumba ntakindi Brigitte yakoze ahita afata ya number akuye muri telephone ya Denis maze  arayihamagara ashaka kumenya  umuntu wavuganye na Denis ririya joro.
.
Denis ageze hasi.
Mama Denis ati”  Igitondo cyiza Muhungu wanjye.
Denis ati” Urakoze  mama mwese  igitondo cyiza.
Mama Denis ati” Brigitte arihe ko mutazanye??
Denis ati” arshaka ko Sabine amushyira  ibye mu cyumba.
Manda aratangara ati” Kubera  iki adashaka kuza  hano??
.
Denis ati” Ngo arashaka  kuguma mu cyumba.
Manda ati” Ndumva atangiye gutanga amabwiriza da!
Mama Denis ati” Oya agomba kuza hano .
Denis ati” Yabyanze.
Mama Denis areba Sabine ati” Sabine jya kumubwira aze hano kumeza.
.
Sabine arazamuka ajya kumubwira.
.
Brigitte baje kubwira arimo kuvugana na Papa we  kuri telephone.
Brigitte ati” Ntakibazo  ubwo turaza  kubonana.
Sabine aramukomangira Brigitte aramubwira ngo niyinjire. Arinjira.
.
Brigitte ati” Ko mbona uje gutyo gusa??
Sabine ati” Barambwiye ngo ujye kumeza.
Brigitte ati Navuze ko njyewe  nshaka kurira hano.
Saboe ati”Ariko njye barambwiye…
Brigitte aramukabukira ati” Genda ubizane hano gira  vuba.
.
Sabine agaruka hasi akonje  cyane.
Mama Denis ati” arihe??
Sabine ati” Arabyanze  ngo ntabwo ashaka kuza  umeza ngo mbimushyire.
Manda araseka ati” Mabuja mushya rwose yabonetse.
.
Papa Denis areba Denis ati” Denis njye nashoje niba nawe washoje twigire mu kazi. 
.
Denis na Papa we barahaguruka barigendera.
Manda ati” None muramushyira  se  cyangwa ??
Mama Denis ati” Genda umubwire aze hano hasi abyifatire abijyane.
.
Sabine agaruka kumubwira uko bamubwiye. Brigitte biramurakaza avuga atongana.
Brigitte ati” Ariko se wowe  ufite ikihe kibazo?? gufata ibyo unzanira  ukabizana bisaba iki wagakobwa we.
.
Sabine nawe agaruka kuvuga uko avuze.
Manda  araseka  cyane ati” Ko numva se atangiye kwiyumva nkaho azajya atanga amategeko hano??
Mama Denis  arahaguruka ajya kumwirebera.
.
Abandi mu nzira  barimo kugenda.
Papa Denis ati” Denis kugaruka kwawe neza mu kazi urabona ko birimo gufasha company. Nejejwe  nuko ubu usigaye uri focus.
Denis ati” Urakoze  papa.
.
Mama Denis ageze mu cyumba  cya Brigitte aramureba ati” Kubera  iki utashatse  kumanuka ngo usangire natwe  kumeza habaye iki??
Brigitte ati” Numvaga ntashaka kumanuka hasi pe?
Mama Denis ati” Nyine kubera  iki??
Brigitte ati” Kubera ko  ntabishakaga gusa ariko kandi ibyo ndumva ntakibazo kibirimo.
Mama Denis ati” Twese hano duhurira  kumeza  igihe kimwe  kandi twese.  
Brigitte ati” Igihe se umuntu atabishaka??
Mama Denis ati” Twebwe  hano ntabwo  twitandukanya. Nta mpamvu iba ihari yo kutabishaka. Gusangirira hamwe  nka familly n’igikorwa  twubaha.
Brigitte ati” Ok. Ariko  igihe umuntu atabishaka aba atabishaka. Kandi sinumva ko gusangira ari itegeko.
.
Mama Denis ati”   ariko ko numva utangiye  kugira  ururimi rumeze  ukuntu.
Brigitte ati” Ururirimi rumeze  gute??
Mama Denis ati” Brigitte ukwiye kubaha umuco wasanze muri iyi nzu.
Brigitte  araseka ati” Ariko mama njyewe  ntabwo naje kubaha amategeko ya hano. 
Mama Denis agwa  mu kantu!
Brigitte ati” Mama hano nyumva neza  ntabwo mvuze  nabi. Njyewe nziko mu rugo abantu babaho uko bashaka.
Mama Denis ati” Twe hano rero dufite umuco kand ibyo warusanzwe ubizi neza. Sabine ntabwo ari umukozi wawe ni Umukozi wa hano muri rusange. Ibyo akorfa  abitegurira twese  ntawe abitegurira  kugiti cye.
.
Denis na Papa we  barimo  bagenda hari karitsiye baciyemo. Denis abona  Gweni kumuhanda  ahita  asaba Shoferi wabo guparika imodoka.
.
Udacikwa  na Episodeya 43

Comments